Mu gitondo cy’uyu wa Mbere tariki 16 Nyakanga 2018 nibwo abafana ba Juventus de Turin yo mu cyiciro cya mbere mu Butaliyani bakiriye Cristiano Ronaldo umunya-Portugal wakiniraga ikipe ya Real Madrid ariko akaba yaramaze gusinyira ikipe ya Juventus imuguze Miliyoni 100 z’amayero.
Ronaldo wari umaze imyaka icyenda (9) muri Real Madrid (2009-2018) yageze muri Juventus nyuma yo kuba yarakinnye imikino 292 agatsinda ibitego 311 muri Real Madrid.
Abafana ba Juventus baramukiye ku bitaro by’ikipe ya Juventus aho Ronaldo yabyukiye ajya gupimwa ngo harebwe uko ubuzima bwe buhagaze mbere y'uko haba ikiganiro n’abanyamakuru anerekwa abafana mu buryo buteguye.
Ronaldo w’imyaka 33, yakinnye mu ikipe ya Sporting CP (2002-2003), Manchester United (2003-2009), Real Madrid (2009-2018).
Ronaldo asuhuza abafana
Ronaldo w'imyaka 33 ni umukinnyi wa Juventus
Asinyira abafana anarinzwe na Polisi
Cristiano Ronaldo mu gitondo cy'uyu wa Mbere
Abafana bari bazindutse baza kureba Ronaldo
Umufana ateruye ifoto ya C.Ronaldo
Abanyamakuru bari bamutegereje
Nyuma y'isuzumwa arahita yerekanwa ku mugaragaro
C.Ronaldo n'umugore we Georgina Rodriguez ubwo bageraga ku kibuga cy'indege cy'i Turin kuri iki Cyumweru
Ronaldo ubwo yavaga mu ndege ye bwite
Yahise yinjira mu modoka ye yihuta
PHOTOS:DailyMailOnline
TANGA IGITECYEREZO