RFL
Kigali

MU MAFOTO: Farouk Ruhinda Saifi yafashije Bugesera FC gutsinda Police FC, AS Kigali ifata umwanya wa mbere

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/03/2018 11:19
0

Farouk Ruhinda Saifi umukinnyi ukina hagati agana imbere mu ikipe ya Bugesera FC niwe watsinze igitego kimwe rukumbi iyi kipe yatsinze Police FC mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona waberaga ku Kicukiro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Werurwe 2018.

Ni igitego cyaje ku munota wa 78’ w’umukino giturutse ku kuba abakinnyi b’inyuma muri Police FC batarabashije kugenzura umupira wari uturutse kwa Ndikumasabo Steve ugana mu rubuga rw’amahina bityo Farouk Ruhinda akawugeraho nta muntu umufashe.

Muri uyu mukino wabonaga ikipe ya Bugesera FC ikinana morale iri hejuru kuko abakinnyi nka Fabrice Nininahazwe wavuye muri APR FC, Rucogoza Djihad, Farouk Ruhinda nawe wakinnye muri APR FC na Nimubona Emery wakinaga inyuma ku ruhande rw’iburyo bahagaze neza mu mukino bakaza kuba bayobowe na Ndikumasabo Steve wabaga ayiboye hagati mu kibuga ariko afashwe na Nizeyimana Mirafa mu gihe Farouk Ruhinda yari afashwe na Mushimiyimana Mohammed waje kuva mu kibuga asimbuwe.

Abakinnyi ba Bugesera FC bishimira igitego

Abakinnyi ba Bugesera FC bishimira igitego 

Hitimana Thierry umutoza wa Bugesera FC amaze kubona ko Police FC bari buze gukina umukino ufunguye, yaje gukuramo Ntwari Jacques wakinaga asubira inyuma avuye hagati, ahita ashyiramo Bigirimana Shaban kugira ngo yongere ingufu hagati mu kibuga kuko Police FC wabonaga itabonana neza hagati mu kibuga cyane ko Nizeyimana Mirafa kuva yabona umuhondo yatangiye gukina yigengesereye yirinda ko yabona ikarita itukura.

Ibi byatumye Mushimiyimana Mohammed akora akazi kenshi kuko yari amaze kubona ko Ndikumasabo ari gushaka uburyo Nizeyimana yamukoreraho ikosa agahabwa umutuku, Mushimiyimana yaje kuruha ahita asimburwa na Nzabanita David wahoze ari kapiteni wa Bugesera FC.

Bugesera FC yakomeje kubona uburyo bw’igitego bigera aho Fabrice Nininahazwe asigarana na Bwanakweli Emmanuel wari mu izamu rya Police FC ariko aragihusha. Ako kanya bahise bamusimbuza Ntijyinama Patrick usanzwe akina hagati. Ntijyinama wahoze muri Gicumbi FC yatangiye gukina aca ku ruhande ariko anagaruka hagati mu kibuga gufasha abasore ba Ndikumasabo na Bigirimana Shaban.

Rucogoza Djihad nawe wari umaze gutera umupira mu biganza bya Bwanakweli Emmanuel yahise asimburwa na Mbonigena Eric mu minota ya nyuma.

Police FC wabonaga ikina imipira miremire mu gice cya kabiri, baje kubona ko Biramahire Abeddy ntacyo ari kuyimaza bahita bamusimbuza Nsengiyumva Moustapha uba wihuta cyane anacenga ariko birinda bigera aho iminota 90’ irangira ataratanga umupira wabyara igitego.

Seninga Innocent amaze kubona ko Mushimiyimana Mohammed yananiwe, yahise amusimbuza Nzabanita David waje kugenda agerageza amashoti agana mu izamu ariko biranga kuko yari yahuye n’abakinnyi babanye banazi uburyo atembera mu kibuga.

Ku ruhande rwa Police FC, abakinnyi nka Songa Isaie, Ndayishimiye Antoine Dominique na Nizeyimana Mirafa, bagiye barekura amashoti agana ku izamu ariko amahirwe y’igitego akomeza kuba iyanga.

Abakinnyi basohoka  mu rwambariro

Abakinnyi basohoka  mu rwambariro rwa Kicukiro

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya mbere yo gutangira umukino

Nizeyimana Mirafa ahungisha umupira abakinnyi ba Bugesera FC barimo Ntwari Jacques na Ndikumasabo Steve (8)

Nizeyimana Mirafa ahungisha umupira abakinnyi ba Bugesera FC barimo Ntwari Jacques na Ndikumasabo Steve (8)

Ndayishimiye Antoine Dominiqueashakaumupira mu kirere

Ndayishimiye Antoine Dominiqueashakaumupira mu kirere

 Abasifuzi n'abakapiteni mbere yuko umukino utangira

Abasifuzi n'abakapiteni mbere yuko umukino utangira 

11 ba Police FC  babanje mu kibuga

11 ba Police FC  babanje mu kibuga   

11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga

11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga

CP Mayira Jean de Dieu umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Police FC

CP Mayira Jean de Dieu umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Police FC areba umukino

Abayobozi batandukanye mu nzego za Polisi y'igihugu

Abayobozi batandukanye mu nzego za Polisi y'igihugu bareba umukino

Seninga Innocent (ibumoso) umutoza mukuru wa Police FC na Bisengimana Justin (Iburyo) umutoza wungirije

Seninga Innocent (ibumoso) umutoza mukuru wa Police FC na Bisengimana Justin (Iburyo) umutoza wungirije  basabwaga gutsinda kugira ngo babe baza ku mwanya wa mbere ariko ntibyakunda 

Mushimiyimana Mohammed (10) ahanganye na Nininahazwe Fbarice wa Bugesera FC

Mushimiyimana Mohammed (10) ahanganye na Nininahazwe Fbarice wa Bugesera FC

Hitimana Thierry umutoza mukuru wa Bugesera FC atanga amabwiriza

Hitimana Thierry umutoza mukuru wa Bugesera FC atanga amabwiriza

Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira

Ndayishimiye Antoine Dominique  yunamweho na Muhire Anicet bita Gasongo

Ndayishimiye Antoine Dominique  yunamweho na Muhire Anicet bita Gasongo

Muvandimwe Jean Marie Vianney bita Kurzawa akata umupira

Muvandimwe Jean Marie Vianney bita Kurzawa akata umupira 

Mushimiyimana Mohammed ku mupira  ahunga Ntwari Jacquues

Mushimiyimana Mohammed ku mupira  ahunga Ntwari Jacques 

Ntwari Jacques (Ibumoso) na Fabrice Nininahazwe bita Messi (Iburyo) bakora urukuta

Ntwari Jacques (Ibumoso) na Fabrice Nininahazwe bita Messi (Iburyo) bakora urukuta 

Nsabimana Jean de Dieu bita Shawulin umunyezamu Bugesera FC yaguze muri Pepinieres FC

Nsabimana Jean de Dieu bita Shawulin umunyezamu Bugesera FC yaguze muri Pepinieres FC

Biramahire Abeddy azamukana umupira  ashaka inzira kwa Nimubona Emery myugariro w'iburyo muri Bugesera FC wanakinnye neza

Biramahire Abeddy azamukana umupira  ashaka inzira kwa Nimubona Emery myugariro w'iburyo muri Bugesera FC wanakinnye neza

Nyuma yo kubura amanota atatu y’umunsi, Seninga yabwiye abanyamakuru ko mu kuri umukino wari mwiza kuko abahungu bakinnye umukino wabo ariko amahirwe akaba aya Bugesera FC. Gusa uyu mutoza yakanguriye Biramahire Abeddy an Nsengiyumva Moustapha kuba barushaho gukora kuko ngo ntabwo baramwemeza neza ku buryo yafata umwe akamuharira uruhande rw’ibumoso cyangwa iburyo mu buryo buhoraho.

Seninga kandi yavuze ko ubu abakinnyi bagomba kwibagirwa ibyabaye ahubo bakareba icyabuze bityo bakarushaho gutegura umukino w'umunsi wa15 wa shampiyona bafitanye na Kirehe FC i Nyakarambi.

Seninga Innocent  umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza

Seninga Innocent  umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza

Ndikumasabo Steve na Nizeyimana Mirafa barwana intambara yo kugera ku mupira

Ndikumasabo Steve na Nizeyimana Mirafa barwana intambara yo kugera ku mupira 

Abasimbura ba Police FC mu minota ya nyuma

Abasimbura ba Police FC mu minota ya nyuma  wabonaga bafite ubwoba 

Nizeyimana Mirafa ashaka igitego akoresheje umutwe

Nizeyimana Mirafa ashaka igitego akoresheje umutwe 

Mico Justin (8) ku mupira abangamiwe na Emery Nimubona myugariro wa Bugesera FC

Mico Justin (8) ku mupira abangamiwe na Emery Nimubona myugariro wa Bugesera FC 

Aha niho Nizeyimana Mirafa yaboneye ikarita y'umuhondo kuko yateze Ndikumasabo amuturutse inyuma

Aha niho Nizeyimana Mirafa yaboneye ikarita y'umuhondo kuko yateze Ndikumasabo amuturutse inyuma

Igice cya mbere kirangiye abatoza ba Bugesera FC baganiriza abakinnyi

Igice cya mbere kirangiye abatoza ba Bugesera FC baganiriza abakinnyi bigira hamwe uko babona igitego

Farouk Ruhinda Saifi yaje kukibona ku munota wa 78'

Farouk Ruhinda Saifi yaje kukibona ku munota wa 78'

Nininahazwe Fabrice nawe yaje guhusha igitego asigaranye n'izamu

Nininahazwe Fabrice nawe yaje guhusha igitego asigaranye n'izamu

Abatoza ba Police FC bagira inama abakinnyi mu karuhuko

Abatoza ba Police FC bagira inama abakinnyi mu karuhuko

Mushimiyimana Mohammed ku mupira  akurikiwe na Djihad Rucogoza

Mushimiyimana Mohammed ku mupira  akurikiwe na Djihad Rucogoza 

Mpozembizi Mohammed abangamiwe na Rucogoza Djihad

Mpozembizi Mohammed abangamiwe na Rucogoza Djihad

Eric Ngendahimana ukina hagati mu kibuga  ntabwo yakinnye

Eric Ngendahimana ukina hagati mu kibuga  ntabwo yakinnye  kuko mu gusimbuza Nzabanita David yinjiye ahawe umwanya na Mushimiyimana Mohammed

Ntwari Jacques ukina hagati muri Bugesera FC ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bahagaze neza mu cyiciro cya mbere

Ntwari Jacques ukina hagati muri Bugesera FC ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bahagaze neza mu cyiciro cya mbere

Farouk Ruhinda arenza umupira Mpozembizi Mohammed wakinaga ku ruhande rw'iburyo

Farouk Ruhinda arenza umupira Mpozembizi Mohammed wakinaga ku ruhande rw'iburyo

Farouk Ruhinda Saifi afashe inzira yigendeye

Farouk Ruhinda Saifi afashe inzira yigendeye 

Farouk Ruhinda Saifi Ssentongo yishimira igitego

Farouk Ruhinda Saifi Ssentongo yishimira igitego

Farouk Ruhinda Saifi Ssentongo yishimira igitego

Bwanakweli Emmanuel Fils Umunyezamu wa Police FC ubwo yari amaze kwinjizwa igitego

Bwanakweli Emmanuel Fils Umunyezamu wa Police FC ubwo yari amaze kwinjizwa igitego

Abafana ba Bugesera FC

Abafana ba Bugesera FC 

Rucogoza Djihad yaje kongera gusigarana na Bwanakweli Emmanuel ariko igitego kirabura

Rucogoza Djihad yaje kongera gusigarana na Bwanakweli Emmanuel ariko igitego kirabura  kuko yawumuteye mu biganza 

 Nzabanita David wahoze ari kapiteni wa Bugesera Fc ku mupira akurikiwe na Ndikumadsabo wamusiimbuye kuri uwo mwanya

Nzabanita David wahoze ari kapiteni wa Bugesera Fc ku mupira akurikiwe na Ndikumasabo wamusiimbuye kuri uwo mwanya 

Patrick Umwungeri yugarijwe na Farouk Ruhinda

Patrick Umwungeri yugarijwe na Farouk Ruhinda

Mpozembizi Mohammed abangamiwe na Rucogoza Djihad

Mpozembizi Mohammed abangamiwe na Rucogoza Djihad

Mpozembizi Mohammed abangamiwe na Rucogoza Djihad

Nizeyimana Mirafa ahanganye na Mugenzi Bienvenue wa FC Bugesera

Nizeyimana Mirafa ahanganye na Mugenzi Bienvenue wa FC Bugesera

Police FC yari ifite amahirwe yo kurara ku mwanya wa mbere yahise iyabura ahubwo AS Kigali ihita iwufata nyuma yo kunyagira Amagaju FC ibitego 3-0 mu mukino waberaga i Nyamagabe.

 Ibitego bya AS Kigali byatsinzwe na Ngama Emmanuel warebye mu izamu inshuro ebyiri mbere yuko Mbaraga Jimmy yungamo ikindi.

AS Kigali ubu iri ku mwanya wa mbere n’amanota 26 mu gihe Police FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 22. Kiyovu Sport nyuma yo kugwa miswi ikanganya na Mukura VS 0-0, ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 25.

Ngama Emmanuel yishimira ibitego yabineye i Nyamagabe

Ngama Emmanuel yishimira ibitego yabineye i Nyamagabe (Photo:AS Kigali)

Dore imikino yarangiye:

Kuwa Gatatu tariki ya 7 Werurwe 2018

-Police Fc 0-1 Bugesera Fc  

-Kirehe Fc 2-2 Etincelles Fc  

-Amagaju Fc 0-3 AS Kigali  

Imikino iteganyijwe:

Kuwa Gatanu tariki 8 Werurwe 2018

-Espoir Fc vs Miroplast Fc (Rusizi)

-Marines Fc vs Musanze Fc (Stade Umuganda)

Kuwa Mbere tariki 26 Werurwe 2018

-Sunrise Fc vs Rayon Sports Fc (Nyagatare)

Kuwa Gatatu tariki 28 Werurwe 2018

-Gicumbi Fc vs APR Fc (Gicumbi)

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND