RFL
Kigali

Mu isozwa ry’imikino mpuzamashuri U-17, perezida wa FRSS yashimye abana bakubutse muri NBA JR League 2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/10/2018 16:02
0


Kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Ukwakira 2018 ubwo hasozwaga imikino ihuza ibigo by’amashuri mu Rwanda hitabajwe abana batarengeje imyaka 17, ibig birimo GS St Alloys Rwamagana, St Marie Reine, GS Kitabi n’ibindi, batwaye ibikombe mu muhango Padiri Gatete yishimiye uburyo abana bakinnye NBA JR 2018 bitwaye muri Basketball.



Padiri Gatete Innocent umuyobozi w’ishyirahamwe rya siporo ikorerwa mu mashuri (FRSS) yavuze ko irushanwa ry’uyu mwaka ryari ku rwego rw’igihugu ryagenze neza ku mpande zose z’imikino ariko ko mu bana bitwaye neza cyane harimo abakubutse muri shampiyona ya Basketball ya NBA JR League 2018 iheruka gusozwa mu Rwanda.

“Twishimira ko abahagarariye amashyirahamwe y’imikino baba bahari. Ikindi abana benshi baba bafite ahantu basanzwe bitoreza, nk’urugero muri Basketball nka GS Marie Reine bakina muri NBA JR League niyo mpamavu abantu babonye ko bafite umukino uri ku murongo umeze neza byatumye banateza ibibazo abo bahuye nabo”. Padiri Gatete

Image result for Padiri Gatete

Padiri Gatete Innocent umuyobozi w'ishyirahamwe rya siporo yo mu mashuri mu Rwanda (FRSS)

Muri uyu mwaka aho amarushanwa y’abana batarengeje imyaka 17 ryageraga ku rwego rw’igihugu, hakinwe imikino irimo na Basketball aho ibigo nka GS St Marie Reine (Abakobwa n’abahungu) batwaye ibikombe ku mikino ya nyuma.

Padiri Gatete avuga ko intego y’amarushanwa y’abana batarengeje imyaka 17 ari muri gahunda nshya yo kugira ngo aba bana bategurwe hakiri kare bityo bazasimbure bakuru babo bahora bagaragara mu marushanwa ahuza ibigo by’amashuri.

“Impamvu twanabishyizeho ni ukugira ngo dushobore kuba twatanga abakinnyi mu makipe y’abakuru kuko amakipe y’abakuru tumaze imyaka hagaragaramo abantu bamwe, turagira ngo rero tuvugurure amakipe haboneke abakinnyi baboneka bagasimbura abakuru kuko imyaka baba bamaze bakina iba ari myinshi”. Padiri Gatete.

Mu itangwa ry'ibihembo nyuma y'irushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere  bikagera ku rwego rw'igihugu

Mu itangwa ry'ibihembo nyuma y'irushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere  bikagera ku rwego rw'igihugu

Dore uko ibigo byagiye bitwara ibikombe n’imyanya:

Basketball:

Muri uyu mukino w’intoki unamaze kugira izina mu Rwanda, ikipe y’abakobwa ya St Marie Reine Rwaza yatwaye igikombe itsinze ADEGI amanota 44-37 ku mukino wa nyuma.

Mu mikino ya ½ cy’irangiza, St Marie Reine yari yatsinze Col.St Andre amanota 64-17 mu gihe ADEGI yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze St Joseph Birambo amanota 51-32.

Mu cyiciro cy’abahungu muri uyu mukino, GS.Marie Reine yatwaye igikombe itsinze GS.St Famille amanota 68-53 ku mukino wa nyuma. GS.Marie Reine yageze ku mukino wa nyuma itsinze Regina Pacis mu mikino ya ½ cy’irangiza amanota 70-55 mu gihe GS.St Famille yari yatsinze PSV Karubanda amanota 59-47.

Volleyball:

Volleyball

Muri uyu mukino nawo w’intoki, GS St.Alloys Rwamagana yatwaye igikombe itsinze GS Kaduha A amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma. Iyi GS.St Alloys Rwamagana yageze ku mukino wa nyuma itsinze GS Umubano 1 (Rubavu) amaseti 3-0 mu mikino ya ½ cy’irangiza naho GS Kaduha A yari yazamutse kuri mpaga nyuma yo kubura kwa GS Marie Reine mu cyiciro cy’abakobwa.

Muri Volleyball y’abahungu, PS Karubanda yatwaye igikombe itsinze PSSV Ndera amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma. itsinze PSVF Karubanda yageze ku mukino wa nyuma ikuyemo CX Roi Nyanza ku maseti 3-0 muri ½ cy’irangiza naho PSSV Ndera yari yatsinze Rusumo High School amaseti 3-2.

Handball:

Muri Handball ikipe ya GS Kitabi (Nyamagabe) yatwaye igikombe itsinze GS Nyinawimana ibitego 21-16 ku mukino wa nyuma w’icyiciro cy’abakobwa. GS Kitabi yageze ku mukino wa nyuma itsinze GS Shashi ibitego 15-9 muri ½ naho GS Nyinawimana yahageze itsinze ESEKI (Ruhango) ikinyuranyo cy’ibitego 3-0 nyuma yo kunganya ibitego 15-15.

Mu bana b’abahungu, ESEKI (Ruhango) yatwaye igikombe itsinze GS Nkama ibitego 40-33 ku mukino wa nyuma. ESEKI yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze ES Kabarondo ibitego 35-30 mu gihe GS Nkama yari yatsinze GS Bisika (Gicumbi) ibitego ibitego 34-24.

Netball:

netball 

Muri Netball ikinwa n’abakobwa, ikipe ya GS Runyinya yatwaye igikombe itsinze ESC Musanze amanota 36-22 ku mukino wa nyuma. GS Runyinya yageze ku mukino wa nyuma itsinze GSND d’Afrique (Rubavu) amanota 33-13 muri ½ cy’irangiza.ESC Musanze yageze ku mukino wa nyuma itsinze IFAK amanota 30-2.

Football:

Football

Mu cyiciro cy’abakobwa bakina umupira w’amaguru, ikipe ya GS Mutara (Ruhango) yatwaye igikombe itsinze GS Ruhango Catholique igitego 1-0 ku mukino wa nyuma. GS Mutara yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze GS Marie Reine Birambo ibitego 2-1 muri ½ cy’irangiza mu gihe GS Ruhango Catholique yari yatsinze GS Rugoma (Kirehe) penaliti 5-4 nyuma yuko umukino wari warangiye banganya 0-0.

Mu cyiciro cy’abahungu, College Gisenyi yatwaye igikombe itsinze GS.Nyabisindu ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma. College de Gisenyi yageze ku mukino wa nyuma itsinze ES Kanombe penaliti 5-4 nyuma yo kunganya ibitego 2-2 naho GS Nyabisindu yo yahageze itsinze GS Rukomo (Nyagatare) ibitego 3-0.

Imikino ireba abana batarenge imyaka 17 yabaga ku nshuro ya mbere ku rwego rw'igihugu

Imikino ireba abana batarenge imyaka 17 yabaga ku nshuro ya mbere ku rwego rw'igihugu

 

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND