RFL
Kigali

Antoine Hey yeretswe abanyamakuru, DeGaule atangaza ko naramuka abuze itike y'igikombe cy'Afurika 2019 azirukanwa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/03/2017 17:06
3


Ku gicamunsi cy’uyu wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2017 ni bwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryeretse abanyamakuru Antoine Hey umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi. Nzamwita Vincent de Gaule avuga ko mu gihe u Rwanda rwabura itike y’igikombe cya Afurika 2019 azirukanwa.



Antoine Hey wasinye amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa avuga ko muri gahunda ze ashaka kuzafasha u Rwanda kubona  itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu gikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu bavukamo (CHAN2018) ndetse n’itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2019 (AFCON2019).

Nzamwita avuga ko mu mwaka wa mbere mu masezerano Antoine Hey afite akazi kenshi ari ako kuzashaka uburyo u Rwanda rwajya mu mwanya mwiza wo kwitegura amarushanwa ari imbere.

Mu masezerano y’imyaka ibiri, mu mwaka wa mbere niho ubona afite akazi kenshi. Wenda aho umuntu yavuga ashobora no kwirukanwa ni igihe twabura itike ya CAN 2019. Nzamwita Vincent de Gaule

Nzamwita kandi akomeza avuga ko mu kazi ka Antoine Hey agomba kuzaba yungirijwe n’abatoza bavuka mu Rwanda ahanini binagendanye no kuba  ku wa Mbere abatoza 12 baranabonye ibyangombwa bitabazitira kuba bajya muri uyu mwanya.  

Ku ruhande rwa Antoine Hey avuga ko afite amakuru ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda kuko ngo yabonye iyi kipe ubwo yakinaga na Libya, Tunisia ndetse n’imikino ya CHAN2016 yaberaga mu Rwanda. Hey kandi avuga ko byanga bikunda agomba gufasha u Rwanda kubona itike ya CHAN2018 na AFCON2019.

Antoine Hey wahoze akina hagati mu kibuga yasinye amasezerano y’imyaka ibiri (2) azamara mu Rwanda. Uyu yakinnye mu makipe atandukanye arimo; Fortuna Düsseldorf (1989-1992) na Schalke 04 (1992-1994) zo mu Budage. Yakinnye kandi muri Birmingham City (Angleterre) na Anorthosis Famagouste (Chypre).

Mu bijyanye no gutoza amakipe y’ibihugu, Antoine Hey yatoje Lesotho (2004-2006), la Gambie (2006-2007),  Liberia (2008-2009), Kenya (2009). Yatoje Monastir (2007) ikipe yo muri Tunisia ndetse na Al-Merreikh (Sudan, 2016-2017).  

Antoine Hey Rwanda

Mu kiganiro cye cya mbere n'abanyamakuru, Antoine Hey yavuze ko u Rwanda azarufasha kubona itike ya CHAN2018 na AFCON 2019   

Bugingo Emmanuel MINISPOC

Bugingo Emmanuel umuyobozi wa siporo muri MINISPOC

Uwamahoro Latifah SG wa FERWAFA

Uwamahoro Latifah umunyamabanga mukuru wa FERWAFA

Bugingo Emmanuel MINISPOC

Bugingo Emmanuel  avuga ko MINISPOC idashobora gushyira ahagaragara umushahara mbumbe Antoine Hey azahembwa

Media

Abanyamakuru basobanuriwe neza intego za Antoine Hey






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • juan7 years ago
    arko ubwibone buba muri ruhago yo mu Rwanda icyo buzazana muzacyakiriza yombi!ko ntarabona muburezi,ubuvuzi,...birukana abanyamahanga mu Rwanda.mubona football ariyo ivukanwa n'abanyarwanda kurusha izindi mpano?ubuse Degaule ko nibitekerezo bye aribyo kwibazaho,Cecafa 3 APR FC yatwaye zatwawe nabo bana babanyarwanda?kuva APR yatangira iyo politic igeze kuki se?ibikombe bya Championat yatwaye se imaze gushuka andi makipe akayoboka politic yayo arko aho bakangukiye bakamenya ko umupira udakinwa n'ubwenegihugu runaka izongera kugikoraho biyoroheye?ibyo bavuga ngo tubahe igihe!nibashaka babahe imyaka 20 muzaba mureba umusaruro.ubu Vita Club ijya kugura Sugira aruko Congo tuyirusha abakinnyi?Ariko iyo ushaka kuba the best mukarere ugura abeza mukarere washaka kuba the best muri Africa ukagura abeza muri AFRICA. Ibyo rero birirwa bavuga namwe abanyamakuru mukabafasha kubyumvisha abanyarda mumenyeko ukuri ni kurigaragaza mwabyanga mwabyemera
  • Titi7 years ago
    Haraburiki ngo gahunda ya made in Rwanda igere no kubatoza bo mu Rwanda
  • Normand7 years ago
    Mama shenge, iyo numva ibya sport cyane cyane mu mupira w'amaguru bintera kwibaza aho dushingira tuvuga ngo ticket ya 2018 na 2019. None se ko nabonye yanenze ibyabaye muri 2004 kandi na za APR ziri kugerageza abanyarwanda ziri kunanirwa guha icyizere abanyarwanda ko umupira ugeze kureeee. Aya mafaranga ajya mu mupira w'amaguru dukunda turi benshi umuyobozi adufashe kuyahesha agaciro ni ukuri. Bitari ibyo twerure tugire umupira nk'uwo mu: Bwongereza n'Ubufaransa ko mbona ikipe z'ibihugu ziganjemo abirabura se? Byaturyohera kugira umutoza uteza imbere impano z'abanyarwanda ariko byashoboka ko abayobozi badashyira imbere inyungu z'abanyarwanda bose none usoje ikivi cyangwa uwo birukanye da buriya mwebwe mu itangazamakuru ntimwamuneze bakamukomeraho ngo azi icyo gukora none dore turi ku myanya ya..... simbivuze ngo twarazamutse nta mukino ahaaa. Akazi keza rata mukomeze mukore itangazamakuru wenda hazagera igihe twishime nk'uko amagare yatangiye kudususurutsa!





Inyarwanda BACKGROUND