RFL
Kigali

Mu butumwa Mugiraneza yageneye APR FC yasabye abakinnyi, abatoza n’abafana kwicara hamwe bagasasa inzobe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/03/2017 7:53
1


Mugiraneza Jean Baptiste bita Miggy , umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Gormahia FC n’Amavubi , umugabo wamenyekanye cyane mu ikipe ya APR FC yicaye areba ibihe bibi ikipe yahozemo irimo, ahitamo kugira ubutumwa agenera abakinnyi, abatoza n’abafana, ubutumwa burimo bubasaba kwicara bagasasa inzobe bakiga aho biri gupfira.



Mu butumwa butari bugufi Mugiraneza yanyujie ku rukuta rwe rwa Facebook, yatangiye yihanganisha buri muntu wese ugira aho ahurira n’ikipe ya APR FC cyane cyane abakinnyi n’abatoza kuko ngo ari bo batakaje imbaraga bashaka intsinzi ariko ntibikunde. Abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abafana b’iyi kipe kandi barasabwa kudacika intege ahubwo bakarushaho kongera imbaraga banakosora amakosa ari gutuma bagayika mu buryo bukurikiranye.

“Nihanganishije cyane abakunzi ba APR bose muri rusange nanjye (Miggy) ntisize. By’umwihariko nihanganishije abakinnyi n’abatoza kuko nibo bababara cyane kuturusha kubera ingufu baba batanze. Ariko bikarangira bitagenze nk’uko babyifuzaga. Gusa nanone ntagucika intege kuko imikino iracyahari myinshi kandi ibihe nk’ibi bibaho muri foot ball, tujya tubibona no kuma kipe akomeye i Burayi”. Mugiraneza Jean Baptiste.

Nyuma yo kwihangana no gushyira umutima hamwe, Mugiraneza Jean Baptiste avuga ko buri muntu wese ufite inshingano zo kugira ngo ibyishimo byongere bigaruke mu ikipe ya APR FC, bagomba kwicara bagasasa inzobe bakarebera hamwe aho biri gupfira.

“Mwicare mwisuzume muganire , musase inzobe nk’abakinnyi mukinira ikipe ikomeye murebe aho biri gupfira mubikemure. Gusa  ntimucike intege ahubwo mukore cyane. Muri abakinnyi beza cyane. Ku bakunzi ba APR FC ahubwo uyu ni wo mwanya wo kuba hafi y’ikip kugira ngo turebe ko twava mu bihe bibi turimo”. Mugiraneza Jean Baptiste Miggy wakiniye APR FC imyaka icyenda.

Mu 2007 ubwo yari avuye mu ikipe ya Kiyovu Sports ni bwo Mugiraneza yatangiye gukinira ikipe ya APR FC yavuyemo mu 2015 agana muri Azam FC mu cyiciro cya mbere muri Tanzania, shampiyona yavuyemo muri uyu mwaka w’imikino (2017) agana muri Kenya muri Gormahia.

Mugiraneza Miggy

Ubutumwa Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yageneye abakunzi, abakinnyi, abayobozi n'abafana ba APR FC

Mugiraneza Miggy

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yakiniye APR FC imyaka icyenda

Mugiraneza Miggy

Mugiraneza yavuye muri Azam FC  (Tanzania) agana muri Gormahia FC (Kenya)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ghy7 years ago
    ferwafa niyongere itabare kuko amajyakera igikombe kirajyenda kabisa nidakora iyo bwabaga.





Inyarwanda BACKGROUND