RFL
Kigali

Kwibuka24: Mu butumwa bwa Seninga yibukije aba 'Sportifs' ko bagomba guha agaciro ibiganiro bitangirwa aho batuye

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/04/2018 15:47
0


Seninga Innocent umutoza mukuru w’ikipe ya Police FC avuga ko mu gihe u Rwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka Abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, abantu bose cyane abafite aho bahurira na siporo bagomba guha agaciro ibiganiro bitangirwa aho batuye bakitabira ibyo biganiro.



Seninga Innocent avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, siporo muri rusange yabaye imwe mu nzira zagaruye ibyishimo mu banyarwanda bityo ko abayibamo bafite inshingano mu gukomeza gusana imitima y’abagizweho ingaruka zikomeye banacungana no kuba nta ngengabitekerezo zagaragara muri siporo nyarwanda y’uyu munsi.

“Tugomba kurangwa n’ikinyabupfura kizira ivangura iryo ari ryo ryose ndetse tukazarangwa no gukurikirana ibiganiro bizatangwa kuri Jenoside no gufata mu mugongo abacu bagifite ibikomere haba ku mitima no ku mibiri. " Dokomeze Twibuke twiyubaka ". Seninga Innocent. Mu butumwa bwe yatangiye agira ati:

Mbanje gukomeza no kwihanganisha Abanyarwanda muri rusange kuko twabuze ababyeyi, abavandimwe n'inshuti zacu zatikiriye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Muri abo bose harimo abantu b'ingeri zose, ariko ndagaruka cyane ku ba sportifs nsaba bagenzi banjye b'aba sportifs ko twakomeza kuba urumuli rumurikira abo dutoza, abo dukinana, abo duhura mu marushanwa atandukanye, abo tubana mu mikino na siporo zitandukanye, twirinda ko hari umu sportif wagaragarwaho ingengabitekerezo ya Jenocide ahubwo tukarangwa no kuba imbarutso yo kwigisha abakiri bato ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yadushyize mu kaga tubura abacu  barenga miliyoni bazira akarengane harimo n'aba sportifs.

Seninga Innocent avuga ko muri siporo hagomba kuba isoko y'ubutumwa bwiza bwubaka

Seninga Innocent avuga ko muri siporo hagomba kuba isoko y'ubutumwa bwiza bwubaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND