RFL
Kigali

Mu 2018-2019 Bugesera FC izakoresha abakinnyi 27 batarimo Farouk Ruhinda na Ndatimana Robert

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/10/2018 12:28
1


Bugesera FC ikipe ibarizwa i Nyamata n’ubundi mu Karere ka Bugesera kuko ari ikipe y’Akarere, kuri ubu bamaze gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi 27 bazakoresha mu mwaka w’imikino 2018-2019, muri aba bakinnyi hari amazina atarimo nka Farouk Ruhinda Saifi na Ndatimana Robert.



Sam Karenzi ni Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Bugesera FC nyuma yo gushyira umukono ku rutonde rw’abakinnyi 27 iyi kipe izaba yitabaza mu mwaka w’imikino 2018-2018 ubwo bazaba bahatanira igikombe cya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro 2019.

Mu mazina 27 ari kuri uru rutonde hari bamwe mu bakinnyi batariho bitewe nuko bitakunze ko bongererwa amasezerano yo gukomezanya na Bugesera FC ikipe kuri ubu inafite umutera nkunga wa Safe Gas. Mu bakinnyi batari kuri lisiti ya Bugesera FC 2018-2019, harimo Farouk Ruhinda Saifi, Ndatimana Robert, Guido Abdallah, Uwacu Jean Bosco na Ninihazwe Fabrice bamwe mu bakinnyi bagiye bagaragara mu mikino y’umwaka w’imikino 2017-2018.

Nininahazwe Fabrice bita Messi ntabwoari ku rutonde rwa Bugesera FC

Nininahazwe Fabrice bita Messi ntabwo ari ku rutonde rwa Bugesera FC

Image result for Ndatimana Robert Ukina hagati muri  Bugesera FC inyarwanda

Ndatimana Robert wari umaze umwaka muri Bugesera FC nawe ntakiri umukinnyi wayo

Aganira na INYARWANDA, Sam Karenzi umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Bugesera FC yavuze ko aba bakinnyi batandukanye na Bugesera FC kuko batigeze bongererwa amasezerano. Gusa n'ubwo hari abasohotse muri iyi kipe itozwa na Seninga Innocent, hari andi mazina atandukanye asanzwe azwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda ari mu ikipe ya Bugesera FC ku nshuro ya mbere nk’abandi bakinnyi bose bashya mu makipe atandukanye.

Niyitegeka Idrissa ubu ni umukinnyi wa Bugesera FC

Niyitegeka Idrissa ubu ni umukinnyi wa Bugesera FC 

Tibingana Charles Mwesigye nawe niumukinnyi wa Bugesera FC

Tibingana Charles Mwesigye nawe ni umukinnyi wa Bugesera FC

Karangwa Dhorasso Daddy nawe ari muri Bugesera FC

Karangwa Dhorasso Daddy nawe ari muri Bugesera FC

Farouk Ruhinda Saifi Ssentongo ntabwo yongereye amasezerano muri Bugesera FC

Farouk Ruhinda Saifi Ssentongo ntabwo yongereye amasezerano muri Bugesera FC

Muri aba bakinnyi bashya muri Bugesera FC harimo; Karangwa Dhorasso Daddy waciye muri Marines FC, Rwigema Yves wavuye muri Miroplast FC, Tibingana Charles Mwesigye wavuye muri Uttaradit FC na Niyitegeka Idrissa wakinaga muri FC Marines mu mwaka w’imikino 2017-2018.

Nzigamasabo Steve ashobora gukomeza kuba kapiteni

bugesera FC

Nzigamasabo Steve ashobora gukomeza kuba kapiteni wa Bugesera FC

bugesera FC

Dore abakinnyi Bugesera FC izakoresha mu mwaka w’imikino 2018-2019

1.Mugenzi Bienvenue

2.Kwizera Janvier (GK)

3. Mbonigena Eric

4.Ntijyinama Patrick

5.Nzigamasabo Styve

6.Nimubona Emery

7.Rucogiza Djihad

8.Ntwali Jacques

9.Muhire Anicet

10.Rucogoza Aimable Mambo

11.Nsabimana Jean de Dieu (GK)

12.Irokan Samson IKechuku

13.Ruberwa Emmanuel

14.Turatsinze Dieudonne

15.Karangwa Dhorasso Daddy

16.Ibyishaka Josue

17.Kwitonda Allain

18.Mubumbyi Bernabe

19.Mugwaneza Pacifique Bebeto

20.Niyibizi Pierro

21.Rwigema Yves

22.Ahishakiye Jack

23.Munyabuhoro Jean d’Amour

24.Tibingana Charles Mwesigye

25.Niyitegeka Idrissa

26.Bakundukize Innocent

27.Ndabarasa Tresor

Guido Abdallah nawe ntazakorana na Bugesera FC mu mwaka w'imikino 2018-2019

Guido Abdallah nawe ntazakorana na Bugesera FC mu mwaka w'imikino 2018-2019

Niyonkuru Radjou nawe ntazafasha Bugesera FC ikina na Miroplast FC

Niyonkuru Radjou nawe ntazafasha Bugesera FC mu mwaka w'imikino 2018-2019

Bugesera FC imwe mu makipe yibubatse cyane

Bugesera FC imwe mu makipe yibubatse cyane 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    REYON SPORT





Inyarwanda BACKGROUND