RFL
Kigali

Mpamo Thierry Tigos yatorewe kuba perezida w’ishyirahamwe ry’imikino y’abakozi, Rwabuhihi aba umunyamabanga

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/12/2017 12:42
0


Mpamo Thierry uzwi nka Tigos wanamenyekanye ku ma radio n’ibitanganzamakuru byandika atangaza amakuru y’imikino ni we wahize abandi mu matora ya komite nshya igomba kumara imyaka ine iyoboye ishyirahamwe ry’imikino y’abakozi mu Rwanda (ARPST).



Mpamo usigaye akora muri Minisiteri y’abakoze ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) yatowe ku bwiganze bw’amajwi umunani atsinze Niyonshuti Johnson wagize amajwi atandatu mu matora yabereye kuri sitade Amahoro ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 28 Ukuboza 2017.

Aganira n’abanyamakuru, Mpamo wakoze kuri Contact FM yavuze ko ashimira abanyamuryango bamugiriye icyizere kandi ko mu bikorwa Niyonshuti Johnson yakoze yabona hari ibyo azashyiramo ingufu kugira ngo ishyirahamwe rirusheho kugira ireme. Mpamo yavuze ko kimwe mu bintu agomba gukosora mu maguru ya vuba ari ugukora ubukangurambaga buzatuma ibigo byitabira iyi mikino byiyongera kandi ko azashyira ingufu mu gukorana n’abanyamakuru kugira ngo ibikorwa bya ARPST bimenyekane.

Mu magambo ye yatangiye agira ati“Mu mihigo yanjye niyamamaza nuko nashakaga ko abakozi bitabira imikino biyongera. Ibigo bya Leta, ibyigenga turashaka ko byiyongera bityo imikino yacu ikamenyekana ntibe imikino ikinwa ntimenyekane. Tugomba kongera imikino dukina kuko ubundi twakinaga Volleyball, Basketball na Football n’imikino micye y’abantu ku giti cyabo. Tugiye kongeramo imikino yose ishoboka”.

Akomeza iki kiganiro, Mpamo yanavuze ko azareba uburyo bwiza yakoranamo n’amashyirahamwe y’imikino atandukanye mu Rwanda ku buryo nabo bajya bitabira imikino ngarukamwaka ihuza ibigo by’imirimo mu gihugu. Mpamo kandi yavuze ko azakemura ikibazo cy’ibihembo bidahagije bihabwa amakipe aba yitwaye neza, ibintu azageraho biciye mu gushaka abaterankunga mu bigo n’ubundi byitabira iyi mikino.

Mpamo Thierry Tigos aganira n'abanyamakuru nyuma y'amatora

Mpamo Thierry Tigos aganira n'abanyamakuru nyuma y'amatora

Muri aya matora, Rwabuhihi Innocent umenyerewe mu mikino ngorora mubiri wanatanzwe na Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda (MINADEF) yatorewe kuba umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’imikino y’abakozi mu Rwanda.

Aganira n’abanyamakuru, Rwabuhihi yavuze ko kuba azi amavu n’amavuko y’iri shyirahamwe bitazagorana ko bagera ku bikorwa byiza kuko ngo we muri kamere ye ntajya aba mu nzu iva kuko iramutse ivuye ayivamo. Aha yashakaga kugaragaza ko mu gihe yabona iri shyirahamwe ricumbagira atakomeza kuribamo. Gusa ngo muri gahunda y’iyi manda bagomba kongera umubare w’ibigo kuko ngo hari ibigo byinshi bititabira iyi mikino.

“Imbogamizi duhura nazo rero ni ibigo bikiri bicye kugeza uyu munsi. Biratubabaza cyane kuko nk’ibigo byikorera umunsi wa none hari amakipe ane (4), ibigo bine nyamara muzi ibigo biri aha hanze. Ikibazo gihari ni imyumvire , za minisiteri dufite mu ishyirahamwe ni nke cyane. Ni imbogamizi tumaranye imyaka nk’ibiri kandi ni byo dushaka gukemura”. Rwabuhihi

Visi Perezida wa mbere Ntamuturano Desire bita Camarade yabonye amajwi 7 (Yaturutse mu kigo cya WASAC).Visi Perezida wa kabiri yabaye Abiyingoma Ignace (yaturutse muri UR CE) yabonye amajwi 9. Umubitsi yabaye Dr Aline Uwimana yatowe ku majwi 13 naho imfabusa yabaye imwe (aturuka mu kigo cya RBC).

Nyuma yo gutora komite izayobora iri shyirahamwe, abanyamuryango batoye akanama nkemurampaka. Muri iyi komite niho hatowe Mbazumutima Charles usanzwe ari umutoza mukuru w’ikipe ya APR Women Basketball Club.

Mpamo Thierry Tigos niwe muyobozi mushya w'ishyirahamwe y'imikino y'ibigo

Mpamo Thierry Tigos ni we muyobozi mushya w'ishyirahamwe y'imikino y'ibigo

 Abagize akanama nkemurampaka

1.Gatera Clement yabonye amajwi 13

2.Kagwesagye yabonye amajwi 14

3. Mbazumutima Charles yabonye amajwi 14

Abagenzuzi

1.Mukabayizere Francine yabonye amajwi 12

2.Ngirimana Kevin yabonye amajwi 12

3.Gatera Jean Damascene wabonye amajwi 10.

 Rwabuhihi Innocent umunyamabanga mukuru wa ARPST

Rwabuhihi Innocent umunyamabanga mukuru wa ARPST

Mbazumutima Charles umwe mu bagize akanama nkemurampaka

Mbazumutima Charles umwe mu bagize akanama nkemurampaka

Inteko rusange mu matora

Inteko rusange mu matora 

Mpamo Thierry Tigos n'abo bazakorana baganiriza abanyamuryango

Mpamo Thierry Tigos n'abo bazakorana baganiriza abanyamuryango

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND