RFL
Kigali

Mpaga yari yatewe Espoir yavugurujwe

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:28/11/2014 11:46
0


Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko umukino ikipe ya Espoir yari yatewemo mpaga kubera kutagira ikibaho abasifuzi bifashisha berekana abakinnyi basimburana ndetse n’ iminota y’ inyongera uzasubirwamo



Uyu mukino wari guhuza ikipe ya Espoir yagomabaga kwakira Gicumbi i Rusizi ku itariki ya 23 Ugushyingo 2011 mu mikino y’ umunsi wa 8 wa shampiyona, ariko ntiwaza kuba kuko abasifuzi basanze nta kibaho bakoresha berekana iminota yongeweho ndetse n’ abakinnyi basimburana mu kibuga gihari kandi ngo bari barabimenyeshejwe

Ikipe ya Gicumbi yanze gukina uwo mukino kuko amakuru yari ahari yavugaga ko komiseri w’ umukino yahamagaye ubuyobozi bwa Ferwafa ndetse busaba ko bavugana n’ umuyobozi wa Gicumbi ariko arabyanga biza kura ngira umukino utabaye

Ukutishimira iki cyemezo cya mpaga ku ruhande rwa Espoir, byatumye haterana inama ya FERWAFA yiga kuri iki kibazo ndetse iza gusanga bikwiye ko uyu mukino wasubirwamo aho kuba mpaga ngo bitewe n’ ubusobanura bahawe na komisiyo ishinwe amarushanwa

Uyu umukino wa Espoir na Gicumbi uzasubirwamo tariki ya 06 Ukuboza 2014, ukazabera kuri Sitade ya Kicukiro aho kubera i Rusizi nk’ uko mbere byari biteganyijwe

FERWAFA yemeje kandi ko  abafana ba Espoir FC bazareba umukino uzakurikiraho I Rusizi badasabwe kwishyura amafaranaga cyane ko uyu mukino utabaye kandi bageze ku kibuga ndetse banarangije no kwishyura amafaranga yabo

Iki cyemezo cyo kutazishyuza abafana kuri uyu mukino bias nkaho byagaragaje ko kuba uyu mukino utarabaye bishobora kuba byaraturutse ku makosa y’ abari kuyobora uyu mukino

DORE UKO IMIKINO Y’ UMUNSI WA 9 IZAKOMEZA MU MPERA Z’ IKI CYUMWERU

KU WA GATANDATU TARIKI YA 29/11/2014

  • APR vs Gicumbi (Regional)
  • SC Kiyovu vs Espoir (Mumena)

KU CYUMWERU TARIKI YA 30/11/2014

  • AS Kigali vs Etincelles (Regional
  • Marines vs Musanze (Umuganda)
  • Police vs Isonga (Kicukiro)
  • Mukura vs Amagaju (Mumena)
  • Sunrise vs Rayon Sports (Rwamagana)
Alphonse M.PENDA





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND