Moustapha Francis umukinnyi ukina hagati agana imbere muri Kiyovu Sport yatsinze ibitego bitatu (Hat-trick) mu mukino banyagiyemo AS Kigali ibitego 4-1. Uwacu Julienne Minisitiri w’Umuco na Siporo yarebye uyu mukino anagaragara bwa mbere ku kibuga cya Mumena.
Muri uyu mukino Kiyovu Sport ni yo yari mu mwanya mwiza kuko yakinnye umukino usatira cyane bityo bafungura amazamu ku munota wa 32’ w’umukino mbere yo kongeramo ikindi ku munota wa 45+2’. Uyu musore yaje kongeramo ikindi ku munota wa 65’ w’umukino ahita yuzuza ibitego bitatu (3) ari umwe mu mukino (Hat-trick).
Ikindi gitego cya Kiyovu Sport cyatsinzwe na Mugheni Kakule Fabrice ku munota wa 49’ w’umukino naho igitego cy’impozamarira cya AS Kigali cyatsinzwe na Ndarusanze Jean Claude ku munota wa 52’ ahita yuzuza ibitego 11 muri shampiyona akomeza kuyobora abafite ibitego byinshi.
Moustapha Francis yatsinze 'Hat-Trick" afasha Kiyovu Sport kunyagira AS Kigali
AS Kigali itari ifite Bishira Latif bafashe umwanzuro wo kubanza Ally Niyonzima mu mutima w’ubwugarizi n'ubwo azwi hagati mu kibuga bityo bakomeza kuzongwa cyane n’ubusatirizi bwa Kiyovu Sport.
Uwacu Julienne Minisitiri w'umuco na Siporo yaje kureba uyu mukino ku kibuga cya Mumena
Kiyovu Sport yagize amahirwe akomeye kuko hagati mu kibuga baburaga Habamahoro Vincent ufite amakarita atatu y’umuhondo bityo biza kuba amahire bihurirana n'uko Mugheni Kakule Fabrice yari yagarutse afatanya na Kalisa Rachid hagati mu kibuga. Mbogo Ali, Nizeyimana Djuma na Mugheni Kakule Fabrice ba Kiyovu Sport buri umwe yatahanye ikarita y’umuhondo mu gihe ku ruhande rwa AS Kigali yahawe Mbaraga Jimmy Traore.
Mu gusimbuza Cassa Mbungo Andre yaje gukuramo Nizeyimana Djuma ashyiramo Maombi Jean Pierre, Nganou Alex Russel asimbura Nizeyimana Claude. Ku ruhande rwa Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali yakuyemo Murengezi Rodrigue ashyiramo Ishimwe Kevin, Ndayisenga Fuad asimburwa na Ndahinduka Michel mu gihe Benedata Janvier yasimbuwe na Ntamuhanga Thumaine Titty. Nyuma y’iyi ntsinzi, Kiyovu Sport irakomeza kuba ku mwanya wa gatatu n’amanota 42 mu gihe AS Kigali yo ari iya kabiri n’amanota 45. APR FC iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 47.
Wari umunsi mwiza kuri Moustapha Francis
Habamahoro Vincent ntabwo yakinnye kubera amakarita atatu (3) y'umuhondo
Mugheni Kakule Fabrice yari yagarutse
Abasimbura ba Kiyovu Sport
Ndarusanze Jean Claude ni we watsinze igitego cya AS Kigali kuri Penaliti
Dore abakinnyi babanje mu kibuga:
Kiyovu Sport XI: Ndoli Jean Claude (GK, 1), Uwihoreye Jean Paul 3, Ngirimana Alex 15, Mbogo Ali 18, Ngarambe Ibrahim 12, Mugheni Kakule Fabrice (C, 17), Kalisa Rachid 8, Moustapha Francis 10, Nizeyimana Djuma 9, Habyarimana Innocent 11 na Nizeyimana Claude 4.
AS Kigali XI: Bate Shamiru (GK, 30), Kayumba Soter (15, C), Mutijima Janvier 3, Ally Niyonzima 8, Ngandou Omar 2, Nsabimana Eric Zidane 20, Murengezi Rodrigue 7, Ngama Emmanuel 19, Mbaraga Jimmy 16, Fuad Ndayisenga 10 na Ndarusanze Jean Claude 11.
Abafana ba Kiyovu Sport bari bishimye
Mugheni Kakule Fabrice agenzura umupira hagati mu kibuga
Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport atanga amabwiriza
Tubane James wahoze muri AS Kigali yarebye uyu mukino
Hakizimana Muhadjili wa APR FC (Ibumoso) na Habimana Hussein Eto'o (Iburyo) wa Police FC barebye uyu mukino
Kayumba Soter myugariro wa AS Kigali (15) ashaka umupira mu kirere
Moustapha Francis ku mupira abangamiwe na Murengezi Rodrigue
Bamwe mu bakinnyi ba Police FC
Abakinnyi ba Kiyovu Sport bajya inama
Ngama Emmanuel acenga asanga Uwihoreye Jean Paul
Olga umufana ukomeye wa APR FC yafashije abafana ba Kiyovu Sport kuri uyu mukino
Olga (ibumoso) na Minani Hemedi (Iburyo)
Bate Shamiru umunyezamu wa AS Kigali afata umupira n'ubwo yinjijwe ibitego bine (4)
Habyarimana Innocent ashaka umupira cyo kimwe na Mbaraga Jimmy
Nsozera Ancelme bita De Gea (Ibumoso) umunyezamu wa Espoir FC yari ku kibuga cya Mumena dore ko anafite ikibazo cy'imvune ku ivi ry'ibumoso
Sugira Ernest (hagati) yari yaje ku Mumena kureba ikipe ya AS Kigali yakiniye
Moustapha Francis agera hasi
Moustapha Francis ahabwa umupira bakinnye
Abafana ba AS Kigali bari bakonje
Uva ibumoso: Ngendahimana Eric (wicaye), Mico Justin na Sugira Ernest ubanza iburyo
Nizigiyimana Kalim bita Mackenzie myugariro wa Gormahia FC aganira na Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports
Kayumba Soter ahunga Habyarimana Innocent
Ahoyikuye Jean Paul bita Mukonya myugariro wa Kiyovu Sport utakinnye
Asouman umufana ukomeye wa AS Kigali uyu munsi wa 24 wa shampiyona wamugendekeye nabi
Nsabimana Eric Zidane yaje gutakaza ubwenge ubwo yagonganaga na Mugheni Kakule Fabrice bityo ajyanwa kwa muganga
Muvandimwe Jean Marie Vianney bita Kurzawa (Ibumoso) na Munezero Fiston (Iburyo) ba myugariro muri Police FC bagera ku Mumena
Abakinnyi ba Kiyovu Sport bishimira igitego
Bate Shamiru umunyezamu wa AS Kigali yinjijwe ibitego bine
Amakipe asohoka mu rwambariro
Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport mbere gato y'umukino
Abakapiteni batombola ibibuga
Abasifuzi n'abakapiteni
Dore uko umunsi wa 24 warangiye:
Kuwa Gatandatu tariki 19 Gicurasi 2018
-Police FC 3-0 Espoir FC
-Kirehe FC 0-2 Sunrise FC
Ku Cyumweru tariki 20 Gicurasi 2018
-Rayon Sports FC 1-1 Etincelles FC
-Miroplast FC 0-2 Musanze FC
-Gicumbi FC 0-0 Mukura VS
Kuwa Mbere tariki 21 Gicurasi 2018
-APR FC 6-0 Amagaju FC
Kuwa Kabiri tariki 22 Gicurasi 2018
-SC Kiyovu FC 4-1 AS Kigali FC
11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
11 ba Kiyovu Sport babanje mu kibuga
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO