Moussa Camara rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Mali kuri ubu ari mu bakinnyi 11 umutoza Masud Djuma agiye kubanza mu kibuga ahura na Mukura Victory Sport mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 24 wa shampiyona. Camara yongeye kugirirwa ikizere nyuma y’ibihano yahawe azira kwiha uruhushya rwo kujya i Dubai.
Moussa Camara yari yarihaye uruhushya rwo kujya i Dubai, agarutse bamuca amafaranga no gusiba imwe mu mikino Rayon Sports yakinnye cyane mu gikombe cy'Amahoro.
Kuba Moussa Camara, Nahimana Shassir na Kwizera bari mu bakinnyi 11 bari bubanze mu kibuga, imyanya y’abakinnyi b’abanyamahanga yahise irangira bituma Tidiane Kone umaze iminsi uyobora ubusatirizi yicara cyo kimwe na Mugheni Kakule Fabrice watanze umwanya.
Dore abakinnyi 11 bari bubanze mu kibuga:
Mu izamu : Ndayishimiye Eric Bakame
Ba myugariro : Nshuti Savio, Munezero Fiston, Mugabo Gabriel,Nzayisenga Jean d’Amour Mayor
Hagati : Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel, Niyonzima Olivier Sefu, Nahimana Shassir, Nsengiyumva Moustafa
Imbere : Moussa Camara
Abasimbura : Mutuyimana Evariste, Yves Rwigema, Rwatubyaye Abdul, Lomami Franck, Mugisha Francois Master, Nova Bayama, Muhire Kevin
Mugheni Fabrice ntari mu bakinnyi 18
Rwatubyaye Abdul yagarutse ku ntebe y'abasimbura
Abakinnyi 11 babanje ku ruhande rwa Mukura VS
TANGA IGITECYEREZO