RFL
Kigali

Moussa Camara yagarutse muri 11 Rayon Sports yitabaza imbere ya Mukura VS

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/05/2017 14:31
0


Moussa Camara rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Mali kuri ubu ari mu bakinnyi 11 umutoza Masud Djuma agiye kubanza mu kibuga ahura na Mukura Victory Sport mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 24 wa shampiyona. Camara yongeye kugirirwa ikizere nyuma y’ibihano yahawe azira kwiha uruhushya rwo kujya i Dubai.



Moussa Camara yari yarihaye uruhushya rwo kujya i Dubai, agarutse bamuca amafaranga no gusiba imwe mu mikino Rayon Sports yakinnye cyane mu gikombe cy'Amahoro.

Kuba Moussa Camara, Nahimana Shassir na Kwizera bari mu bakinnyi 11 bari bubanze mu kibuga, imyanya y’abakinnyi b’abanyamahanga yahise irangira bituma Tidiane Kone umaze iminsi uyobora ubusatirizi yicara cyo kimwe na Mugheni Kakule Fabrice watanze umwanya.

Dore abakinnyi 11 bari bubanze mu kibuga:

Mu izamu : Ndayishimiye Eric Bakame

Ba myugariro : Nshuti Savio, Munezero Fiston, Mugabo Gabriel,Nzayisenga Jean d’Amour Mayor

Hagati : Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel, Niyonzima Olivier Sefu, Nahimana Shassir, Nsengiyumva Moustafa

Imbere : Moussa Camara 

Abasimbura : Mutuyimana Evariste, Yves Rwigema, Rwatubyaye Abdul, Lomami Franck, Mugisha Francois Master, Nova Bayama, Muhire Kevin 

Mugheni Fabrice ntari mu bakinnyi 18Mugheni Fabrice ntari mu bakinnyi 18

Rwatubyaye Abdul yishyuhije igihe kinini umukino urangira adahawe umwanyaRwatubyaye Abdul yagarutse ku ntebe y'abasimbura

MukuraAbakinnyi 11 babanje ku ruhande rwa Mukura VS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND