RFL
Kigali

Moses Basena utoza Uganda Cranes yijeje abanyarwanda ko azabereka umupira mwiza-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/08/2017 9:51
0


Moses Basena umutoza mukuru w’agateganyo w’ikipe y’igihugu ya Uganda (Cranes) ubwo yari ageze mu Rwanda n’abasore be, yijeje abanyamakuru ko kuba umukino uzabera mu gihugu kirimo abantu bakunda ruhago nta kindi azabakorera uretse kubereka umupira mwiza.



Uganda Cranes yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2017, Basena avuga ko yishimiye kugera mu gihugu kirimo abakunda umupira w’amaguru kandi ko azakora uko ashoboye akabereka uko umupira mwiza ukinwa.

“Turishimye kuza mu gihugu aho abagituye bakunda umupira w’amaguru. Turabizeza ko tuzabereka umupira uryoshye. Ni byo koko dufite impamba y’ibitego ariko rwari urugendo rw’iminota 180 ariko ubu hasigaye iminota 90’”. Moses Basena

Uyu mutoza avuga ko nubwo Amavubi akoresha imbaraga nyinshi mu kibuga, bitazababuza gukinana ishyaka no gukorera hamwe nk’uko babigenje mu mukino ubanza.

“Twebwe (Uganda) tuzashyira ibirenge ku butaka kuko turabizi ko Amavubi Stars azaba akoresha imbaraga bashaka kwishyura kuko bazaba bari iwabo imbere y’abafana. U Rwanda ni ikipe ikoresha imbaraga ariko icyo tuzakora ni ugukorera hamwe n’ishyaka nk’uko twabigenje mu mukino ubanza”. Basena.

Ikipe y’igihugu ya Uganda iri mu Rwanda, biteganyijwe ko ikora imyitozo kuri uyu wa Gatanu saa cyenda kuri sitade ya Kigali mbere yo kugirana ikiganiro n’abanyamakuru

Dore abakinnyi Moses Basena yazanye i Kigali:

Ismael Watenga (GK), Benjamin Ochan (GK), Nico Wakiro Wadada, Deus Bukenya, Isaac Muleme, Martin Kizza, Bernard Muwanga, Timothy Denis Awany, Paul Musamali, Muzamir Mutyaba, Shafic Kagimu, Tom Masiko, Paul Mucureezi, Milton Karisa, Simon Sserukuma, Moses Waiswa, Erisa Ssekisambu and Derrick Nsibambi.

 uganda

Uganda Cranes igera i Kigali

Moses Basena agera i Kigali

Sam Lwere (ubanza ibumoso) ni we uyoboye itsinda, Ivan Sewanyana (Hagati) ushinzwe ingufu z'abakinnyi na Ismail Watenga (umunyezamu)

Ku kibuga cy'indege cya Entebbe

Erisa Ssekisambu na Benjamin ku kibuga cy'indege cya Entebbe

Muzamiru Mutyaba watsinze u Rwanda ibitego bibiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND