RFL
Kigali

Moses Basena utoza Uganda Cranes yahamagaye abakinnyi 27 azakuramo abazahura na Misiri

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/08/2017 11:41
0


Moses Basena umutoza mukuru w’agateganyo wa Uganda Cranes yahamagaye abakinnyi 27 bazavamo abo azitabaza yakira The Pharaons ikipe y’igihugu ya Misiri kuwa 31 Kanama 2017 mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2018.



Mu bakinnyi 27 yahamagaye, Basena yashyizemo na William Luwagga Kizito ukinira CSM Politehnicali muri Romania, umukinnyi wari wararahiye ko atazongera gukinira ikipe y’igihugu ya Uganda mu gihe izaba igitozwa na Micho Milutin kuko ngo yamwicazaga igihe kinini.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Moses Basena yavuze ko kuba we ubwe nk’umutoza ari umukirisitu yemera ko gutanga imbabazi byaba umuco ku bantu baba barakoze amakosa.

Nico Wakiro Wadada  myugariro wa Vipers FC uheruka i Kigali nawe ari muri aba bakinnyi

Nico Wakiro Wadada myugariro wa Vipers FC uheruka i Kigali nawe ari muri aba bakinnyi

Imyitozo irakomeza kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2017 ku kibuga cya Mandela National Stadium-Namboole mbere yuko iyi kipe izaba iri mu majyaruguru ya Uganda aho bazakina umukino wa gishuti mu karere ka Bukedea.

Uganda Cranes izacakirana na Misiri kuwa Kane tariki 31 Kanama 2017 mu mukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2018 kizabera mu Burusiya. Uyu mukino ukazakinirwa ku kibuga cya andela National Stadium, Namboole saa kumi (16h00’) ku masaha ya Kampala bikazaba ari saa cyenda (15h00’) ku masaha ya Kigali.

Milton Karisa nawe yahamagwe kuko ubuhanga bwe buzwi na Imanishimwe Emmanuel wa APR FC

Milton Karisa nawe yahamagawe kuko ubuhanga bwe buzwi na Imanishimwe Emmanuel wa APR FC

Ismail Watenga umunyezamu wa Vipers FC nawe arimo

Ismail Watenga umunyezamu wa Vipers FC nawe arimo

Dore abakinnyi 27 Moses Basena yahamagaye:

Abazamu (4): Dennis Onyango (Mamelodi Sundowns), Robert Odongkara (St. George), Ismail Watenga (Vipers) na Benjamin Ochan (KCCA)

Abugarira (9): Nico Wakiro Wadada (Vipers), Isaac Muleme (KCCA), Timothy Dennis Awany (KCCA), Murushid Juuko (Simba, Tanzania), Bernard Muwanga (SCVilla Jogoo), Geofrey ‘Jajja Walu’ Walusimbi (Gor Mahia, Kenya), Dennis Iguma (Al Ahed, Lebanon), Paul Musamali (KCCA), Isaac Isinde (Buildcon, Zambia)

Abakina hagati (9): Aucho Khalid (Unattached), Geofrey ‘Baba’ Kizito
(Than Quảng Ninh, Vietnam), Ivan ‘Kojja’ Ntege
(Township Rollers, Botswana), Muzamiru Mutyaba (KCCA), Moses Waiswa (Vipers), Shafiq
Kagimu (URA), William Luwagga Kizito (CSM Politehnica Iași, Romania), Wasswa Hassan Mawanda (Njimeh
Lebanon), Joseph Ochaya (Lusaka Dynamos, Zambia)

Abataha izamu (5): Derrick Nsibambi (KCCA), Geofrey Sserunkuma (Buildcon,

Zambia), Emmanuel Okwi (Simba, Tanzania), Milton Karisa (Vipers), Faruku Miya (Standard

Liege, Belgium)

 

Imyitozo iri kubera ku kibuga cya Mandela National Stadium, Namboole ahazabera umukino (Photo: Fufa)

Uganda Cranes iheruka gusezerera u Rwanda ubu bari kwitegura inzira igana mu Burusiya 2018 (Photo:Fufa)

Nyuma y'imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kanama 2017 (Photo:Fufa)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND