Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2018 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Lydia Lydic Burundi Academic igitego 1-1 mu mukino ubanza w’irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League), umukino wakiniwe kuri sitade Amahoro i Remera.
LLB ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 73’ ku gitego cyatsinzwe na Jamali Bazunza wari winjiye mu kibuga asimbura. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Shaban Hussein Tchabalala ku munota wa 82’ w’umukino.
Uyu mukino wabaye nk'aho ugora Rayon Sports mu gice cya mbere kuko ikipe ya LLB wabonaga ikina uburyo bwo kurinda izamu cyane kurusha uko yafungura ikibuga bagakina (Defensive game). Ibi byaje no kuba impano kuri Bankuwiha Emmanuel utoza LLB waje kuvuga ko gahunda bari bafite ari ukuzibira Rayon Sports bikaza kurushaho mu gihe baba bamaze kuyibonamo igitego
Abasimbura ba LLB
Nyandwi Saddam nta mahirwe yabonye yo gukina kuri uyu mukino
Muhire Kevin (ibumoso) yari yagarutse muri Rayon Sports kuyifasha nyuma y'amezi atanu...yari kumwe na Irambona Eric Gisa (iburyo)
Nkuzingoma Ramadhan (ibumoso) na Karekezi Olivier (iburyo)
Jeannot Witakenge umutoza wungirije muri Rayon Sports
Ndayisenga Kassim umunyezamu wa kabiri wa Rayon Sports
Abasimbura ba Rayon Sports
Ibirango bya CAF bisohoka
Amakipe asohoka mu rwambariro ayobowe na komiseri
Amakipe yombi asuhuzanya
Intebe y'abatoza n'abaganga ba Rayon Sports
Abasifuzi n'abakapiteni
Abakinnyi ba LLB babanje gusuhuza abafana bari babari inyuma
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
11 ba Lydia Ludic Academique de Burundi babanje mu kibuga
Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports
Olivier Karekezi umutoza wa Rayon Sports yari yatangiye afite abakinnyi nka Ndayishimiye Eric Bakame mu izamu akaba na kapiteni, Mutsinzi Ange Jimmy yacaga inyuma ku ruhande rw’iburyo, Eric Rutanga Alba agaca ibumoso. Manzi Thierry na Usengimana Faustin bagakina mu mutima w’ubwugarizi (Central Defense).
Kwizera Pierrot Mansare yakinaga hagati mu kibuga aherekejwe na Mukunzi Yannick Joy na Niyonzima Olivier Sefu bakinaga bakingira ikibaba (Holding Midfielders) Usengimana Faustin na Manzi Thierry. Shaban Hussein Tchabalala yatangiye akina aca iburyo mu rubavu rw’ikibuga bityo Manishimwe Djabel ahaca ibumoso naho Ismaila Diarra akabazwa igice gitaha izamu.
Karekezi yaje kubona ko bitari gutanga umusaruro ahita afata Manishimwe Djabel ahinduranya na Shaban Hussein Tchabalala mu myanya yo mu mpande (Wings). Gusa ntabwo byatinze kuko yaje guhita afata Manishimwe amukinisha inyuma ya Ismaila Diarra bityo Kwizera Pierrot asa n'aho atangira gukina afasha Mukunzi Yannick na Niyonzima Olivier Sefu.
Muri iki gice cya mbere wabongana Ismaila Diarra nta bwinyagamburiro afite kuko abakinnyi nka Ndoriyobijya Eric (12), Iddi Saidi Djuma (5) na Hakizimana Issa (15) bari bamuzonze. Amakipe avuye kuruhuka, Karekezi Olivier yaje guhita ahindura uburyo bw’imikinire ahereye hagati. Yabanje gukuramo Mukunzi Yannick ahita ashyiramo Nahimana Shassir.
Icyo gihe , Kwizera Pierrot yahise atangira gufatanya na Niyonzima Olivier Sefu bityo Nahimana Shassir abajya imbere akina inyuma ya Shaban Hussein Tchabalala. Manishimwe Djabel aca ibumoso, Muhire Kevin (winjiye asimbura Ismaila Diarra) agaca iburyo.
Ubu buryo bwaje guhinduka gato ubwo Iramboa Eric Gisa yajyaga mu kibuga asimbuye Manishimwe Djabel. Aha, Irambona Eric yahise ajya inyuma ahitwa kuri gatatu (3) bityo Eric Rutanga Alba arisunika ajya imbere y'aho hitwa kuri 11.
Rayon Sports yakomeje gushakisha igitego ariko iminota 90’ irinda irangira kitabonetse, bivuze ko bagomba kuzajya kugishakira i Bujumbura mu Cyumweru gitaha. Muri uyu mukino, Manzi Thierry yahaboneye ikarita y’umuhondo.
Bankuwiha Emmanuel umutoza wa LLB
Ismaila Diarra yari yafashwe bikomeye byatumye asimburwa na Muhire Kevin
Shaban Hussein Tchabalala ku mupira akaba ari nawe wabatsindiye igitego cyo kwishyura
Mutombo Fabien umunyezamu wa LLB
Manishimwe Djabel yahinduriwe umwanya inshuro eshatu mu kibuga
Ismaila Diarra yari yahuye n'abasore bamushoboye
Abakobwa bari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 bari baje kureba uko ruhago ikinwa
Bari bahawe ibyicaro imbere y'imyanya y'icyubahiro
Abana ba Isonga Football Academy
Manishimwe Djabel acika abakinnyi ba LLB agasanga Ismaila Diarra yarambitswe
Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports atanga amabwiriza ku bakinnyi
Manishimwe Djabel agenzura umupira ashaka izamu
Abafana ba Rayon Sports ntabwo babonye uko bisanzura kuko LLB yaje yariye amavubi
Manzi Thierry (4) ahatana n'abasatira ba LLB
Mutsinzi Ange Jimmy yakinaga umukino wa kabiri akina iburyo ahagana inyuma
Abakinnyi ba LLB bajya inama
Yannick Mukunzi yabanje mu kibuga ariko aza kuvamo asimbuwe na Nahimana Shassir
Muhire Kevin yagarutse mu kibuga nyuma y'amezi atanu akora akazi gakomeye kanashimwe na Karekezi Olivier
Manishimwe Djabel wakinishijwe imbere ahagana ibumoso mu gice cya kabiri yaje gusimburwa na Iramboan Eric Gisa
Nahimana Shassir yinjiye mu kibuga asimbuye Mukunzi Yannick
Kwizera Pierrot yari yahuye n'abakinnyi bamuzi neza kuko aha yari yajujubijwe na Iddi Saidi Djuma bita Balack
Stade Amahoro
Abafana ba Rayon Sports barasabwa kuzambuka Akanyaru bakajya gushyigikira ikipe yabo
Shaban Hussein Tchabalala watsinze igitego cya Rayon Sports ku munota wa 82'
Ndoriyobijya Eric (12) akurikiye Shaban Hussein (11)
Shaban Hussein Tchabalala agerageza amahirwe
Abakinnyi ba LLB bishimira igitego
Abafana ba LLB bari bavuye i Burundi bishima
Abakinnyi ba LLB baranzwe no kuryama cyane ndetse bamwe babikuramo amakarita y'imihondo
Abakinnyi ba Rayon Sports ntabwo babonye umwanya wo kwishimira igitego kuko bahise bihutira kujya gutangiza umukino
Rwarutabura umufana wa Rayon Sports agirwa inama z'uko agomba kwitwara mu mifanire
Niyonzima Olivier Sefu umwe mu bakinnyi bitanze muri uyu mukino
Abafana ba APR Fc bari baje kureba Rayon Sports kuko nabo bazarebwa kuri iki Cyumweru
Muhire Kevin ku mupira ashaka inzira
Stade Amahoro igomba kwakira umukino wa APR FC na Anse Reunion kuri iki Cyumweru
Irambona Eric Gisa (iburyo) yinjiye asimbuye Manishimwe Djabel...aha yari ahanganye na Iddi Saidi Djuma (ibumoso)
Shaban Hussein Tchabalala ashaka umupira
Shaban Hussein Tchabalala umukinnyi Rayon Sports yaguze mu Amagaju FC
Olivier Karekezi umutoza mukuru wa Rayon Sports yavuze ko ikipe ya LLB yari ifite abakinnyi bahagaze neza ari nabyo ngo byatumye barushwa mu gice cya mbere. Gusa ku mukino wo kwishyura bazaba bamaze kwikosora kandi ngo bazatsinda LLB.
Bankuwiha utoza LLB yavuze ko ubwo yarebaga umukino wa Rayon Sports na APR FC yahise abwira abakinnyi be ko bagomba gutuza kuko ngo nta bintu byinshi Rayon Sports ikina batazi. Uyu mugabo ngo gahunda yo kuzibira yari yamuzanye yayigezeho bityo i Bujumbura ngo niho bazakuriramo iyi kipe yambara umweru n’ubururu.
Abafana ba Rayon Sports bashima akazi abakinnyi bakoze
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Rayon Sports XI: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C), Eric Rutanga Alba, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Mukunzi Yannick (NahimanaShassir), Shaban Hussein Tchabalala, Usengimana Faustin, Ismaila Diarra (Muhire Kevin), Niyonzima Olivier Sefu, Kwizera Pierrot Mansare na Manishimwe Djabel (Irambona Eric Gisa).
LLB XI: Mutombo Fabien (GK), Harerimana Rashid, Idi Saidi Djuma (StephaneRugonumugabo), Ulimwengu Jules, Marc Olivier Boue Bi (Jamali Bazunza), Moussa Harerimana, Sefu Ndizeye, Eric Ndoriyobijya, Hakizimana Issa, Mossi Moussa na Celestin Habonimana
Abakinnyi ba Rayon Sports bagomba kuruhuka kuri iki Cyumweru mbere yuko bajya mu mwiherero i Muhanga
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO