RFL
Kigali

Minisitiri Uwacu Julienne yasuye abakinnyi bazaserukira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2017-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/11/2017 0:24
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo 2017 ni bwo Uwacu Julienne Minisitiri w’Umuco na Siporo mu Rwanda yasuye abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’amagare bitegura guseruka muri Tour du Rwanda 2017 izatangira kuwa 12-19 Ugushyingo 2017.



Minisitiri Julienne Uwacu yasuye aba basore mu gihe baburaga iminsi umunani bakurira amagare yabo bagamije guhesha u Rwanda ishema bikurikiranya kuva mu 2014 ubwo Ndayisenga Valens yegukanaga irushanwa. Aganira n’aba basore, Uwacu Julienne yababwiye ko icyo bagomba kumenya ari uko bahagarariye abanyarwanda bityo bakaba basabwa kwitwara neza kandi ko igihugu kibari inyuma.

Uwacu Julienne afata ifoto kumwe n'abakinnyi bazaserukira u Rwanda

Uwacu Julienne afata ifoto kumwe n'abakinnyi bazaserukira u Rwanda

Kuva kuwa 12 kugeza kuwa 19 Ugushyingo 2017 ni bwo mu Rwanda hazaba hakinwa umukino wo gusiganwa ku magare aho abasiganwa baba batambagira ibice bitandukanye by’igihugu (Tour du Rwanda 2017). Abakinnyi 15 bazahagararira u Rwanda bashyizwe ahagaragara kuwa 24 Ukwakira 2017. Ni urutonde rw’amazina amaze kumenyerwa muri uyu mukino wubashywe mu gihugu ariko cyane hitawe mu kuzamura abana bakiri bato kugira ngo batangire basogongere ku bunararibonye bw’iri siganwa rizaba riza ku nshuro yaryo ya munani kuva ryakwemerwa na UCI mu 2009.

Mu bakinnyi 15 bazakina Tour du Rwanda 2017 harimo batanu bashya Ukiniwabo Rene Jean Paul na Munyaneza Didier bari muri Team Rwanda na Rugamba Janvier, Mfitumukiza Jean Claude n’Uwingeneye Jimmy muri Les Amis Sportifs de Rwamagana. Nsengimana Jean Bosco wari wakiniye Bike Aid na Uwizeyimana Bonaventure wa Dimension Data basimbuye Mugisha Samuel na Areruya Joseph bari bakiniye Benediction Club na Amis Sportifs bo bazakinira Dimension Data mu gihe Ruhumuriza Abraham na Byukusenge Nathan bo bahise basezera mu 2016.

Ni ku nshuro ya kabiri amakipe (clubs) yo mu Rwanda agiye gukina Tour du Rwanda, bitandukanye no muri 2016 aho Les Amis Sportifs na Benediction Club-Rubavu zari zifite abakinnyi bakomeye aho Areruya Joseph (Amis Sportifs) yabaye uwa gatanu agatwara n’igihembo cy’umunsi wa kane Rusizi – Huye naho Mugisha Samuel (Benediction Club) akaba umukinnyi mwiza uzamuka imisozi, ikipe y’igihugu ni yo ifite amazina akomeye mu 2017.

Minisitiri Uwacu Julienne asuhuza abakinnyi ahobari mu mwiherero i Musanze

Minisitiri Uwacu Julienne asuhuza abakinnyi aho bari mu mwiherero i Musanze

Uwacu Julienne mu modoka imwe n'abakinnyi

Uwacu Julienne mu modoka imwe n'abakinnyi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND