RFL
Kigali

Misiri: Team Rwanda ikuye imidali itatu mu marushanwa Nyafurika

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/02/2017 12:07
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’amagare yasoje amarushanwa Nyafurika mu mukino w’amagare 2017 ikuyeyo imidali itatu ya ‘Bronze’ yagiye ibonwa ahanini na Areruya Joseph.



Umudali wa mbere, Team Rwanda yawubonye ubwo yabaga iya gatatu mu gusiganwa ibilometero 56 (56Km, icyo gihe Erythrea yabaye iya mbere ikurikirwa na Algeria).

Undi mudali wa ‘Bronze’, Areruya Joseph yaje kuwutsindira ubwo yabaga uwa gatatu mu bakinnyi batarengeje imyaka 23 ubwo basiganwaga bavanze n’abakuze (Elite) mu gice aho buri umwe yasiganwaga n’ibihe (Individual Time Trial).

Umudali wa gatatu wabonetse kuri iki Cyumweru ubwo hasozwaga iri rushanwa mu cyiciro cyo gusiganwa mu muhanda abakuru bavanze n’abatarengeje imyaka 23 (Elite Men & U23 Road Race). Biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda ihaguruka i Luxor mu Misiri ahabereaga irushanwa igaca i Doha muri Qatar aho bazahaguruka kuri uyu wa Mbere bakagera mu Rwanda saa cyenda z’igicamunsi.

Nyuma y’iri rushanwa, u Rwanda rugomba kwitabira irushanwa rya La Tropicale Amisa Bongo biteganyijwe ko rizatangira ku wa 27 Gashyantare 2017 kuzageza ku wa 5 Werurwe 2017. Abakinnyi batandatu bazaserukira u Rwanda biganjemo abakiri bato bagiye gukina iri siganwa ku nshuro yabo ya mbere bayobowe na Uwizeyimana Bonaventure ufite agahigo ko kuba ariwe munyarwanda wabashije kwegukana agace muri iri rushanwa. Abazitabira iri siganwa ari ubwa mbere ni Ukiniwabo Rene, Nizeyimana Alex, Hakiruwizeye Samuel na Eric Nduwayo.Aba baziyongeraho Jeremie Karegeya.

Felix Sempoma usanzwe ari umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu niwe uzajyana n’aba bakinnyi, umukanishi ni Karasira Theoneste, Ruvogera Obed akazaba ari umuganga w’ikipe.

Jonathan Boyer ushinzwe tekinike muri FERWACY avuga ko impamvu muri La Tropicale Amisa Bongo bahisemo kohereza abakiri bato ari uko ngo ari mu rwego rwo kubashakira ubunararibonye buzabafasha mu marushanwa ataha ariko bakaba bahisemo kubaha Uwizeyimana Bonaventure umenyereye uko iri siganwa rikinwa kugira ngo bazamugendereho abafashe.

Team Rwanda

Ubwo Team Rwanda yabaga iya gatatu

GYGFY

Uhereye ibumoso: Ndayisenga Valens, Mugisha Samuel, Areruya Joseph na Nsengimana Jean Bosco nibo bari baserukiye u Rwanda i Luxor wongeyeho Girubuntu Jean D'Arc yari umukobwa rukumbi wakiniraga u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND