RFL
Kigali

Misiri: Ndayisenga amategeko yamuhindukiyeho hashize amasaha ane abwiwe ko yatsindiye umudali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/02/2017 15:28
4


Ndayisenga Valens umunyarwanda uheruka kwegukana Tour du Rwanda 2016 kuri ubu ntabwo yishimye nyuma yaho kuri uyu wa Kane yari yatsindiye umwanya usanzwe utangirwa umudali ariko akaza kuwimwa hashize amasaha ane yiteguye kuwakira. Ni muri shampiyona Nyafurika y’umukino w’amagare iri kubera i Luxor mu Misiri kuzageza kuwa 19 Gashyantare 2017.



Kuriuyu wa Kane habaye isiganwa aho abakinnyi (Abagabo) basiganwaga intera y’ibilomeero 43 (43Km) ariko buri mukinnyi asiganwa n’ibihe ku giti cye (Individual Time Trial), gusa abakuru (Elite) n’abatarengeje imyaka 23 (U23) bari bavanze (Elite Men & U23 Individual Time Trial).

Mbere yuko isiganwa ritangira amategeko yavugaga iki?

Ubusanzwe iyo abakinnyi batarengeje imyaka 23 ( U23) bakiniye hamwe n’abakuze (Elite), bafata abakinnyi batatu (3)  ba mbere muri U23 bakabaha imidali kabone n'iyo baba babaye aba nyuma ugereranyije n’abakinnyi bakuze.

Hanyuma mu guhemba abakinnyi bakuze (Elite) bagahemba batatu ba mbere ku rutonde rw’irushanwa muri rusange kabone n'iyo bose baba ari U23. Ni ukuvuga ko umukinnyi wa U23 aramutse abaye uwa mbere muri rusange,ahabwa umudali w'uko yabaye uwa mbere muri U23 akabona n'undi w'uko yabaye uwa mbere mu bakuru yarushije (Elite). Gusa impuzamashyrahamwe y’umukino w’amagare muri Afurika (CAC) yari yemeje ko buri cyiciro bazajya bahemba abakinnyi batatu n'ubwo byahindutse nyuma.

Ubundi Ndayisenga yari yitwaye ate mbere y'uko itegeko rihinduka?

Mu gusiganwa ibilometero 43 (43Km), Ndayisenga Valens wakinaga mu cyiciro cy’abakinnyi barengeje imyaka 23 (Elite) bari bavanze n’abatayirengeje (U23), yabaye uwa gatanu (5) ku rutonde rusange.

Mu bakinnyi batanu ba mbere hari harimo babiri batarengeje imyaka 23 (U23) bivuze ko Ndayisenga Valens yari ku mwanya wa gatatu (3) mu bakinnyi bakuze ndetse  ndetse akaba yaragombaga gutahana umudali nk’uko itegeko twavuze haruguru ribisobanura.

Itegeko ryahindutse rivuga gute?

Nyuma yaho irushanwa ryari rirangiye, abayobozi baryo bavuze ko uburyo imidali isanzwe itangwa bwahindutse kuko bari buhembe abakinnyi batatu (3) ba mbere mu batarengeje imyaka 23 (U23) bagera mu guhemba abakinnyi bakuze ntibarebe uko bitwaye ahubwo bigaterwa n’uwaje muri batatu ba mbere ku rutonde rusange batitaye ngo harimo n’abatarengeje imyaka 23.

Uburyo itegeko ryagonze Ndayisenga Valens:

Ndayisenga Valens wari wabaye uwa gatanu ku rutonde rusange yari afite icyizere cyo gutwara umudali kuko mu bakinnyi bakuze yari uwa gatatu. Itegeko rimaze guhinduka byabaye ngombwa ko aguma ku mwanya wa gatanu ahubwo mu hagahembwa Meron Teshome (Erythrea) wabaye uwa mbere unarengeje imyaka 23, Debod Stefan (South Africa) uri munsi y’imyaka 23 wanabaye uwa kabiri akurikiwe na Awet Habtom (Erythrea) ku mwanya wa gatatu.

U Rwanda rwatwaye umudali wa Bronze wahawe Areruya Joseph wakinaga mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 (U23) n'ubwo yari yabaye uwa Karindwi ku rutonde rusange ariko yari uwa gatatu mu bakinnyi batarengeje imyaka 23.

“Twakinnye mu gitondo birarangira, ni na bwo hatangajwe ko uwo mudali nawutsindiye. Nyuma imidali bagiye kuyihembera nimugoroba , nibwo tubonye ko nta mudali tugifite (u Rwanda). Muri rusange urebye byapfiriye mu mitegurire y’ukuntu imikino itegurwa n’abayitegura. Njyewe muri rusange nari niteguye umudali, naje gusanga ntawo mfite ariko ntibyanciye intege nzakomeza nkore ibizashoboka”. Ndayisenga Valens mu kiganiro na Furaha Jacques ushinzwe gutanga amakuru muri FERWACY.

Team Rwanda izongera kugaruka mu irushanwa ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2017 ubwo bazaba bakina icyiciro cyo gusiganwa mu muhanda ku bakinnyi bakuze (Elite) n’abatarengeje imyaka 23 (Elite Men and U23 Road Race).

ndayisenga

Ndayisenga Valens nubwo amategeko yamuhindukiyeho yamaze kwizera umudali avuga ko bitamuca intege






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngabo7 years ago
    ndumva ntakibazo kirimo
  • umusaza7 years ago
    niba asigwa nabana U23 ntamudari akwiye
  • Bolingo7 years ago
    Arko njye ndabona nta tegeko ryishwe
  • 7 years ago
    wasanga imidali yarababanye mike bagashaka indi mitwe





Inyarwanda BACKGROUND