RFL
Kigali

MINISPOC yihaye gahunda yo kubaka ikibuga muri buri Murenge

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:6/07/2015 13:28
0


Mu rwego rwo guteza imbere imikino mu Rwanda Minisiteri ifite siporo mu nshingano zayo yashyize ahagaragara gahunda yayo yo kwegereza abaturage ibikorwa remezo bya siporo bityo abaturage bose bakajya babasha kubigeraho.



Nk’uko Minisitiri Uwacu Julienne yabitangaje ngo iyi gahunda izatangirana n’uku kwezi kwa Nyakanga aho izagirwamo uruhare n’abaturage bafatanije na Minisiteri 3. Yagize ati “Ku  bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga , Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu hamwe n’inama nkuru y’urubyiruko hari ibikorwa tugiye gutangira mu muganda w’uku kwezi kwa Nyakanga 2015 , aho twasabye inzego z’ibanze kuduha ubutaka, urubyiruko  rugatanga imbaraga zarwo twe tugafasha gutanga ibijyanye na tekinike  kugira ngo nibura tugire ikibuga kimwe kimwe muri buri Murenge kandi bifite ibipimo byemewe.”

Minisitiri Uwacu yashimangiye ko iyi gahunda izatangirana na Nyakanga, 2015

Minisitiri Uwacu yashimangiye ko iyi gahunda izatangirana na Nyakanga, 2015

Minisitiri yemeje ko Minisiteri ayoboye ifite Siporo mu nshingano igiye gushyira imbaraga muri iyi gahunda dore ko izatuma imikino izamuka ndetse ikagera ku bantu bose babifitiye ubushake n’ubushobozi.

Ati “Siporo ntiyatera imbere hashigiwe kuri sitade dufite.  Hari imirenge 416 mu gihugu  ituwemo n’Abanyarwanda bakunda siporo  banayikora

Minisitiri kandi yakomeje atangaza ko ibi ari intangiriro kuko igihe kizagera ibi bikorwa bikazagezwa no ku rwego rw’akagari. Yagize ati “N’ubwo Umurenge ari munini abaturage bose batabasha kuhakinira ariko  izaba ari intangiriro nziza wenda nyuma twazagera no kuzindi nzego z’akagari n’ahandi”.

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND