RFL
Kigali

MINISPOC yemera ko abanyarwanda bakinnye Tour du Rwanda 2017 batarabona agahimbaza musyi-VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/02/2018 6:00
0


Bugingo Emmanuel umuyobozi wa siporo muri Minisiteri y’Umuco na Siporo mu Rwanda (MINISPOC) ahamya ko amakuru amaze igihe avuga ko abakinnyi bakinnye Tour du Rwanda 2017 (Team Rwanda) batarahabwa agahimbaza musyi bari bemerewe. Gusa avuga ko bikiri mu mpapuro n’inzira zo kugira ngo bikemuke.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yari agiye kwakira Team Rwanda na Areruya Joseph watwaye Tour de l’Espoir 2018, Bugingo Emmanuel yabajijwe niba koko Team Rwanda yakinnye Tour du Rwanda 2017 itarabona agashimwe bemerewe, avuga ko ari impamo ko batarakabona.

Bugingo avuga ko MINISPOC amafaranga itanga aba ari mu nyandiko bityo bikanyuzwa muri Minisiteri y’Imali n’igena migambi (MINECOFIN). Ngo iyo bimaze kugezwa muri MINECOFIN nabo barabisuzuma bityo bakabyohereza muri Banki nkuru y’igihugu (BNR) kugira ngo amafaranga ahite yoherezwa kuri konti z’abakinnyi.

Areruya w’imyaka 21 ni we watwaye Tour du Rwanda 2017. Yatwaye iri siganwa ku nshuro ye ya mbere biba agahigo gakomeye kuko kuva mu 2014 iyi Tour du Rwanda itwarwa n’abanyarwanda.

Areruya Joseph asesekara i Remera

Areruya Joseph ni we watwaye Tour du Rwanda 2017 ariko we na bagenzi be nta gashimwe barabona 

 KANDA HANO WUMVE UNAREBE UKO BUGINGO EMMANUEL ASOBANURA IKI KIBAZO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND