RFL
Kigali

MINISPOC yasuye amakipe y’igihugu ya Volleyball ari mu mwiherero -AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/07/2017 9:42
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2017 ni bwo Bugingo Emmanuel umuyobozi wa siporo muri Minisiteri y’Umuco na Siporo mu Rwanda (MINISPOC) yafashe umwanya asura amakipe y’igihugu ya Volleyball ari mu mwiherero urarayo i Nyamata mbere y’amarushanwa bari kwitegura.



Amakipe acumbitse mu Karere ka Bugesera ni ikipe y’igihugu y’abagabo iri kwitegura irushanwa ry’imikino y’akarere ka Gatanu (Zone5) u Rwanda ruherereyemo ndetse n’ikipe y’igihugu y’abakobwa bakina umukino wa Volleyball yo ku mucanga (Beach-Volleyball), abakobwa babiri (2) bari kwitegura kwerekeza i Vienna mu gikombe cy’isi cy’uyu mukino.

Mu butumwa Bugingo na Karekezi Leandre uyobora FRVB bageneye ikipe izahagararira u Rwanda mu mikino ya Zone 5 bavuze ko bagomba gukora uko bashoboye bagakina bashaka igikombe kuko gahunda zo kwakira igikombe kikambuka umupaka bimaze kurambirana.

Amakipe azakina imikino y’akarere ka Gatanu (Zone5) aratangira kugera mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2017 harimo n’ikipe ya Kenya izabimburira izindi mbere ya Uganda.

Mutatsimpundu Denyse na Nzayisenga Charlotte bagomba kuva mu Rwanda kuwa 27 Nyakanga 2017 bajya i Vienna  aho bazaba bahagarara ku midali bakuye muri Mozambique aho batwariye igikombe cya Afurika.  Aba nabo basabwe kuzahagararira u Rwanda neza kuko ibyo abanyamahanga bakina nabo bamaze kugera ku rwego rwo kuba bamenya icyo bakora ngo batahane intsinzi.

Uva ibumoso: Biramahire Abedy wahawe igihembo cy'umukinnyi ukiri muto utanga ikizere, Usengimana Danny watsinze ibitego byinshi, Seninga Innocent wahembwe nk'umutoza wakoze ibitari byitezwe, Muvandimwe JMV waje mu ikipe y'umwaka na Mico Justin

Uva ibumoso: Paul Bitok umutoza w'ikipe y'igihugu, Bugingo Emmanuel uyobora siporo muri MINISPOC na Karekezi Leandre uyobora FRVB

Ikipe y'u Rwanda izakira imikino ya Zone 5

Ikipe y'u Rwanda izakira imikino ya Zone 5

Mutatsimpundu  Denyse (Ubanza iburyo) na Nzayisenga Charlotte (wa kabiri uva iburyo) na bagenzi babo bumva inama bagirwaga

Mutatsimpundu Denyse (Ubanza iburyo) na Nzayisenga Charlotte (wa kabiri uva iburyo) na bagenzi babo bumva inama bagirwaga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND