Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ni bwo Minisitiri w'Intebe mu Rwanda, Murekezi Anastase yafunguye ku mugaragaro inama ihuza abagore bari mu nzego z’ubuyobozi muri siporo baturutse mu bihugu bya Afurika ndetse na Aziya iri kubera i Kigali kuva tariki 9 Kanama kuzageza 11 Kanama muri uyu mwaka (2017).
Murekezi yashimiye abitabiriye iyi nama ndetse anashima komite mpuzamahanga Olempike kuba yarahisemo u Rwanda ko rwakakira iyi nama iba ishakwa n'ibihugu bitandukanye ku isi.
Ni inama yiswe “Advancing women in Leadership forum for Africa-Asia” aho bazaba bigira hamwe ndetse banungurana ibitekerezo ku bijyanye n’uburyo umubare w’abagore mu nzego za siporo zifata ibyemezo wazamuka. Ubwo iyi nama iheruka kuba yabereye muri Koweit mu mwaka wa 2013 yari yitabiriwe n’abagore gusa ariko kuri ubu batumiyemo n’abagabo kuko aribo bafite umubare munini mu buyobozi bwa sports aho bagera kuri 80%.
Abashyitsi bamaze kugera i Kigali bitabiriye inama:
Dr Izeduwa Derex-Briggs: Akomoka muri Nigeria, ahagarariye UN Women muri Afurika y’iburasirazuba n’iy’Amajyepfo
Moustafa Berraf ukomoka muri Algeria akaba ari visi perezida wa mbere wa komite olempike y’ibihugu by’Afurika (ACNOA/ANOCA)
Lydia Nsekera : Umurundikazi akaba ari mu buyobozi bukuru bwa CIO/IOC akuriye komisiyo ya sports ya bagore muri CIO/IOC, akaba na perezida wa Komite Olempike y’u Burundi
Sarai Bareman: Umuyobozi w’umupira w’amaguru w’abagore mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA
Ndayizigiye Dominique: Umurundikazi akaba ashinzwe iterambere ry’abagore muri sports muri comite olempike mpuzamahanga
Minisitiri w'intebe Anastase Murekezi ageza ubutumwa ku bari bitabiriye umuhango
Uwacu Julienne Minisitiri w'Umuco na Siporo mu Rwanda nawe yari muri uyu muhango waberaga muri Kigali Convention Centre
Lydia Nsekera aragira inama abagore n'abakobwa guhaguruka bakarwanira ishema ryabo mu nzego za siporo
Nyuma y'inama habayeho kwerekana umuco w'igihugu biciye mu mbyino
Intore zigaragaza
Abashyitsi n'abasangwa biyakira
Danny Gaga usanzwe akina filime yitwa Ngenzi
Uwacu Julienne ubwo yatangaga ikaze ku bashyitsi
Yanditswe na: IRADUKUNDA Yvonne
AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo
TANGA IGITECYEREZO