Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2017 ni bwo Uwacu Julienne Minisitiri w’umuco na Siporo mu Rwanda yifatanyije n’abatuye akarere ka Musanze muri gahunda idasanzwe yo gutangiza igikorwa ngaruka kwezi cya siporo rusanze kizwi nka “Car Free Day”. Igikorwa yafatanyijemo na Gatabazi JMV umuyobozi mukuru w’intara y’Amajyaruguru.
Nk’uko yari yabitangaje kuwa 7 Ukwakira 2017, Gatabazi Jean Marie Vianney ubwo yari amaze gukorana siporo n’urubyiruko rwari rwitabiriye amarushanwa yo gusiganwa ku maguru, amarushanwa yari yateguwe na Gasore Serge afatanyije na Rukundo Johnson, yavuze ko abona siporo igomba kuba umuyoboro mwiza wo kwigishirizamo urubyiruko bityo hakubakwa igihugu cyifuzwa n’abanyarwanda biciye mu kumva no kugendera kuri gahunda nziza za Leta y’u Rwanda.
Kuri uyu wa Gatanu rero ni bwo hafunguwe ku mugaragaro iyi siporo rusanze iba igizwe no kwiruka gahoro gahoro abantu badasiganwa (Mukaca mukaca), bakaza kugira ahantu basoreza bakagorora ingingo nyuma bakaganirizwa kuri gahunda zitandukanye z’igihugu. Mu bandi bantu bazwi muri siporo y’u Rwanda bitabiriye iki gikorwa harimo na Gasore Serge umenyerewe muri gahunda zo gutegura amarushanwa ndetse akaba anafite ikigo kita ku iterambere rya siporo cyane yo gusiganwa ku maguru n’ubuzima bw’abana.
“Car Free Day” ni igikorwa kitaramara umwaka kigeze mu Rwanda kuko cyatangijwe n’umujyi wa Kigali aho buri cy’umweru cya mbere cy’ukwezi abaturiye umujyi wa Kigali baba bari mu muhanda uzira imodoka n’amapikipiki bagakora siporo rusange, gahunda abanyarwanda bamaze kwishimira no kugaragaza ko imaze kubagira beza mu mubiri.
Mu nzira bagenda buhoro buhoro nta gusiganwa
Bazenguruka umujyi wa Musanze
Ingabo z'igihugu zikorera mu Karere ka Musanze
Abaturiye umujyi wa Musanze bari babukereye
Nk'ibisanzwe bagorora ingingo
PHOTOS: Twitter
TANGA IGITECYEREZO