RFL
Kigali

Minisiteri y’ umuco na siporo yashimangiye ko abakinnyi bahesheje ishema u Rwanda bazajya bahembwa kimwe

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:3/07/2015 17:33
0


Minisiteri w’ umuco na siporo Uwacu Julienne yemeje bidasubirwaho ko havuguruwe uburyo agahimbaza musyi kagenerwa abakinnyi b’ amakipe y’ igihugu mu mikino itandukanye katangwagamo. Ubu abakinnyi bose bakinira ikipe y’ igihugu mu mikino itandukanye bazajya bafatwa kimwe.



Hari hashize igihe kirekire hari ubusumbane mu itangwa ry’ agahimbazamusyi ku bakinnyi baba bahagarariye igihugu mu mikino itandukanye. Ku buryo wasangaga abakinnyim b’ ikipe y’ igihugu Amavubi mu mpira w’ amaguru bagenerwa amafaranga menshi nyamara mu yindi mikino ntibagire icyo bahabwa cyangwa bagahabwa bike nyamara baheshejke ishema u Rwanda.

Ibi byaje gutuma habaho ivugururwa kugira ngo n’ abandi bakinnyui baba bahesheje ishema u Rwanda bajye bahabwa agahimbazamusyi kimwe n’ abo mu mupira w’ amaguru. Mu kiganiro n’ itangazamakuru nibwo Minisitiri Uwacu Julienne yemeje ko iki kibazo cyavugutiwe umuti, ubu abakinnyi bose bakazajya bafatwa kimwe hatitawe ku bwoko bw’ umukino bagiye bahagarariye igihugu.

Minisitiri Uwacu Juienne yagize ati: “Igihe bagiye mu mikino imwe yo ku rwego rumwe, igihe batysinze bafatwa kimwe ndahamya ko abayobozi b’ amafederasiyo bari ahangaha  bafite ubuhamya bwabyo ko nibura ko hari umurongo umaze gusobanuka.”

“Niba hakinnye hakinnye ikipe y’ abana batarengeje imyaka cumi n’ irindwi bagakina amarushanwa yo mu karere bagatsinda hatitaweho ko ari abahungu cyangwa abakobwa ko ari Volleyball, Basketball, Football, ibyo bagenerwa biba bimwe. Icyo kibazo ndumva cyarakemutse.”

Iri vugurura rije nyuma y’ uko abakinnyi bari bahagarariye u Rwanda mu mikino ya gusiganwa ku magare’ Tour Du Rwanda ya 2014’ bitwaye neza bakanegukana iri rushanwa ritwawe na Valens Ndayisenga ariko bakaza guhabwa agahimbazamusyi gaciriritse cyane.

Agahimbazamusyio kazajya gatangwa gute?

Agahimbazamusyi kazajya gatangwa bikurikije irushanwa bakinnye. Mu mikino yo mum karere, abakinnyi bazajya bahabwa ibihumbi 500 FRW ku mukino batsinze kuva muri ¼ cy’irangiza.

Mu marushanwa y’ igikombe cy’ Afurika n’ igikombe cy’ Isi, umukinnyi umwe azajya ahabwa miliyoni imwe ku mukino batsinze , aha ni ukuga ko haramutse hagize umunyarwanda wongera kwegukana irusha rya Tour Dur Rwanda kuko naryo riri ku rwego rumwe n’ igikombe cy’ Afurika mu mupira w’ amaguru, nawe yahabwa  miliyoni imwe hamwe na bagenzi. Ku ikipe y’ abatarengeje imyaka 20 bazajya bo bahabwa mu ibihumbi 500 n’aho mu batarengeje imyaka 17 bahabwe ibihumbi 200 by’ amafaranga y’ u Rwanda, ku mukino batsinze .

Mu mikino ya gicuti iyo ariyo yose, umukinnyi w’ikipe y' igihugu azajya ahabwa ibihumbi 500 ku mukino batsinze, abatarengeje imyaka 20 babone ibihumbi 300 naho aba 17 babone ibihumbi 150 by’ amafaranga y’ u Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND