RFL
Kigali

Milutin Micho ashobora gusimbura Bobby Wiliamson

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:15/04/2013 17:00
0




Dail monitor iratangaza ko, abatoza Milotin Sredojevic bakunze kwita Micho w’u Rwanda na Herve Renard wa Zambia aribo bafite amahirwe menshi yo kuba basimbura Bobby, ariko aba bagabo bose nta ni umwe ubyemera.

Aganira na mtnfootball.com, umufaransa Herve Renald yavuze ko ntagahunda afite yo kujya gutoza Uganda, “ Reka tujye Tubwizanya ukuri, nta gahunda yo kujya gutoza Uganda mfite.”

Ku rundi ruhande, undi mutoza uri kuvugwa cyane ni Sredojevic Micho w’Amavubi, gusa ni ubwo mu nkuru yasohotse ku rubuga rwa internet ya super sprt ihamya neza ko Micho yaba ashaka kujya gutoza Uganda Cranes, aganira na bo mu kanya, ari i Dubai yababwiye ko ayo makuru atayazi.

Yagize ati, “ Uganda izahora ari mu rugo iwacu mu bijyanye ni umupira, ariko nonaha ndi umutoza w’u Rwanda, niyo nagira icyo nvuga nakivuga nk’umutoza w’u Rwanda nta kindi. Nubaha abantu dukorana mu Rwanda, kandi ikindaje inshinga ubu ni akazi ndi gukora mu Rwanda.”

Kwirukanwa kwa Bobby Williamson kwaratunguranye cyane, kuko uyu mugabo mu myaka 5 yari amaze Uganda yabahesheje CECAFA 4, muri 5 yakiniye, ndetse inshuro 3 zose Uganda yagarukiraga ku muryango werekeza muri CAN, harimo nk’inshuro iheruka, bakuwemo na Zambia kuri Penaliti i Kampala.

Gusa umukino aherutse gutsindwamo na Liberia mu guhatanira I Ticket yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera muri Brasil wamukozeho.

Aba batoza 2 ni ubwo aribo bavugwa cyane, ariko umubiligi wahoze atoza Yanga Africans, Tom Saintfiet n’umutaliyani watoje St George witwa Dario Bonetti nabo bari kugarukwaho.

Ubu ni ubwa 2, Milotin Sredojevic agaruka mu binyamakuru mu gihe kitageze mu mezi abiribivugwa ko yaba arimo gushakisha akazi ahandi, kuko no mu minsi ishize byari byavuzwe yuko ashaka kujya gutoza Kenya, ariko akzi bagaha Adel Amrouche.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu minsi ishize, umutoza Micho yagize ati, “ Njye nzi neza ko mu mwaka wa 2014 nzaba mfite ikipe y’igihugu nzaba ntoza mu gikombe cy’isi.”

Jean Luc Imfurayacu

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND