RFL
Kigali

Mico Justin yahawe ibyumweru bibiri adakina

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/08/2017 13:00
0


Mico Justin rutahizamu w’ikipe ya Police FC n’Amavubi yahawe iminsi 14 adakina umupira w’amaguru nyuma y’ikibazo cy’imvune yagize ubwo u Rwanda rwakinaga na Tanzania kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.



Tariki 22 Nyakanga 2017 ni bwo Mico Justin yagonganye na Erasto Edward Nyoni myugariro wa Taifa Stars biba ngombwa ko uyu musore ava mu kibuga ku munota wa 47’, ibi byatumye uyu musore abura ku rutonde rw’abakinnyi bagombaga kwitegura Uganda mu mukino ubanza w’ijonjora rya gatatu uteganyijwe kuwa 12 Kanama 2017.

Aganira na INYARWANDA, Mico Justin ufite ikibazo mu ivi ry’iburyo yavuze ko yaciye mu cyuma abaganga bakamubwira ko imvune ye idakanganye ku buryo yabagwa ariko ko agomba gukomeza gufata imiti bamuhaye anakora imyitozo yoroheje irimo cyane kwiruka buhoro.

“Bambwiye ko bidakanganye cyane ku buryo bambaga. Basanze nta kibazo gikaze ngo bizashira vuba nzamara ibyumweru bibiri (2).Nzatangira kuwa Mbere nkora gahoro gahoro”. Mico Justin

Bivuze ko uyu musore atazitabazwa no mu mukino wo kwishyura u Rwanda ruzakiramo Uganda Cranes i Kigali kuwa 18 Kanama 2017.

Mico Justin yagiriye akabazo k'imvune mu mukino u Rwanda rwakiriyemo Tanzania

Mico Justin ntazakina imikino ibiri u Rwanda ruzakina na Uganda

Nyuma y’umwaka avuye muri AS Kigali, Mico Justin yafashije Police FC mu busatirizi atsinda ibitego 15 mu mikino ya shampiyona y’umwaka w’imikino 2017.

Imanishimwe Emmanuel (3) Mico Justin (12) na Iradukunda Eric (14)

Imanishimwe Emmanuel (3) Mico Justin (12) yari yabanje mu kibuga Amavubi akina na Tanzania na Iradukunda Eric (14)

11 b'Amavubi babanje mu kibuga

11 b'u Rwanda babanje mu kibuga u Rwanda rukina na Tanzania i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND