RFL
Kigali

Peace Cup: Rayon Sport na Police FC zitwaye neza mu mikino ibanza, APR FC inganyiriza i Nyagatare -AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/05/2017 20:03
0


Mico Justin rutahizamu w’ikipe ya Police FC yayifashije kwikura imbere ya Gicumbi FC ayitsinda ibitego bibiri mu mukino ubanza wa kimwe cy’umunani cy’igikombe cy’Amahoro waberaga ku kibuga cya Kicukiro kuri uyu wa Gatatu.



Ni umukino Police FC yakinaga idafite Seninga Innocent umutoza mukuru urwaye, byatumye Bisengimana Justin atoza uyu mukino nk’umutoza mukuru.

Ku munota wa 33’ nibwo Mico Justin yafunguye amazamu mbere yuko yungamo ikindi ku munota wa 68’ w’umukino.

Mico Justin yishimira igitego

Mico Justin yishimira igitego

Ikipe ya Gicumbi FC yakoze amakosa atandatu (6) yatumye Police FC itera imipira itandatu (6) y’imiterekano. Police FC yakoze amakosa ane (4) bituma Gicumbi FC itera coup franc enye (4).

Uyu mukino wabonetsemo ikarita imwe y’umuhondo yahawe Mpozembizi Mohammed ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo muri Police FC.

Bisengimana Justin watozaga Police FC muri uyu mukino, yari yakoze impinduka mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga kuko Niyonzima Jean Paul Robinho na Ndatimana Robrert bari babanje mu kibuga.

Ku ruhande rwa Okoko Godefroid yari yafashe Mudeyi Suleiman amubanza hanze nubwo yaje kumwinjiza ku munota wa 73’.

Muri gahunda zo gusimbuza, Harerimana Obed yinjiye mu kibuga asimbuye Ndayambaje Seleman ku munota wa 46’. Okoko kandi, yakuyemo Uzayisenga Maurice yinjiza Mudeyi Suleiman ku munota wa 73’.

Ku ruhande rwa Police FC, Mushimiyimana Mohammed yasimbuye Biramahire Abeddy Imurora Japhet asimbura Niyonzima Jean Paul Robinho mu gihe Ndayishimiye Antoine Dominique yasimbuye Usengimana Danny.

Abakinnyi babanjemo:

Police FC: Nzarora Marcel (GK), Mpozembizi Mohammed, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Habimana Hussein, Twagizimana Fabrice (C), Nizeyimana Mirafa, Ndatimana Robert, Biramahire Abeddy, Mico Justin na Usengimana  Danny.

Gicumbi FC:  Bantu Adrien (GK), Uwineza Jean de Dieu, Muhumure Omar, Gasore Kalisa, Mugwarareba Aphrodis, Hakorimana Hamad, Uzayisenga Maurice, Ntijyinama Patrick, Rachid Mutebi, Ndayambaje Seleman na Nduwayo Valerie.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya APR FC yaguye miswi na Sunrise FC banganya 0-0 mu mukino wakinwe habanje kubaho ibibazo hagati y’abakinnyi b’iyi kipe y’i Nyagatare n’abayobozi bayo byaterwaga n’ibura ry’amafaranga.

Byageze mu masaha y’umukino nta kizere cy’uko uyu mukino uri bukinwe ku buryo n’abafite aho bahurira an APR FC bumvaga ko bari butere mpaga. Abakinnyi ba Sunrise FC bemerewe ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100.000 FRW) bajya mu kibuga barakina barangiza umukino banganya na APR FC.

Dore uko imikino yarangiye:

Kuwa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2017

*Musanze Fc 1-2 Rayon Sports 
*Mukura VS 0-2 AS Kigali 
*Marines Fc 1-0 SC Kiyovu
*AS Muhanga 1-0 Bugesera Fc 
*La Jeunesse 0-2 Amagaju Fc
*Police Fc 2-0 Gicumbi Fc
*Sunrise Fc 0-0 APR Fc

Kuwa Kane tariki 11 Gicurasi 2017

*Etincelles Fc vs Espoir Fc (Umuganda, 15:30)

Mico Justin niwe watsindiye Police FC

 Mico Justin niwe watsindiye Police FC 

NiyonzimaJean Paul Robinho yari yabanje mu kibuga

Niyonzima Jean Paul Robinho yari yabanje mu kibuga

Bisengimana Justin usanzwe yungirije niwe watoje kuko Seninga Innocent arwaye

Bisengimana Justin usanzwe yungirije niwe watoje kuko Seninga Innocent arwaye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND