RFL
Kigali

Mico Justin wakiniraga Police FC yabonye ikipe muri Kenya

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/06/2018 16:32
0


Mico Justin wakiniraga Police FC hano mu Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri yarangiranye y’umwaka w’imikino 2017-2018, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Sofapaka FC ikina icyiciro cya mbere muri Kenya.



Mico Justin wageze muri Police FC avuye muri AS Kigali muri uyu mwaka w’imikino urangiye yafatanyije na Police FC barangiza shampiyona bahagaze ku mwanya wa gatandatu n’amanota 48. Kuri ubu yasinye muri Sofapaka FC aguzwe ibihumbi 20 by’amadolari ya Amerika (20.000 US$) angana na 17,200,000 z’amafaranga y’u Rwanda, akazajya ahembwa ku kwezi 1700 y’amadolari ya Amerika (1700 US$) angana na miliyoni imwe n’ibihumbi 462 mu mafaranga y’u Rwanda (1.462.000 FRW) nk’uko amakuru ava muri Kenya abivuga.

Mico Justin yemerewe nimero 8

Mico Justin yemerewe nimero 8 ku mwenda azajya yambara 

Ibindi bikubiye mu masezerano ni uko Mico Justin yemerewe inzu mu gihe cy’iyi myaka ibiri ndetse n’amatike y’indege amuvana anamujyana muri Kenya mu gihe yaba ashaka kugirira urugendo mu Rwanda no mu gihe yaba afite ikibazo aje gukemura. Mico Justin yari umwe mu bakinnyi ba Police FC barangije amasezerano bategereje andi bityo kuri ubu akaba aguzwe nk’umukinnyi utagira ikipe (Free-Agent).

Sofapaka FC bakira Mico Justin

Sofapaka FC bakira Mico Justin 

Mico Justin yasinye nyuma ya Orotomal Alex wabaga muri Sunrise FC akajya muri Sofapaka FC

Mico Justin yasinye nyuma ya Orotomal Alex wabaga muri Sunrise FC akajya muri Sofapaka FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND