Umukinnyi w’umudage Mesut Ozil ukinira ikipe ya Arsenal Fc yo mu gihugu cy'u Bwongereza aratangaza ko akurikije urwego agezeho muri ruhago kuva yagera muri Arsenal Fc ko ariwe utahiwe kujya yegukana Ballon d’Or (umupira wa zahabu).
Ibi Mesut Ozil yabitangarije Sport Bild ari na yo dukesha iyi nkuru aho yavuze ko mu myaka mike cyane agiye gusimbura Christiano Ronaldo na Messi mu gutwara ibikombe bikomeye ku isi birimo na Ballon d’Or, igikombe gikomeye ku isi gihabwa umukinnyi witwaye neza mu mwaka.
Mesut Ozil ukina ku mwanya wo hagati ariko agasatira n'izamu yagize ati “Ndumva nkomeye cyane ni nkomereza kuri uru rwego ngezeho , mu myaka micye cyane nzaba nteruye Ballon d’Or mu ntoki zanjye”
Mesut Ozil ahamya ko igihe cye cyo gutwara Ballon d'Or kigeze
Mesut Ozil yakomeje avuga ko icyizere cyo gutwara Ballon d’Or agihabwa no kuba akinira ikipe iri mu za mbere muri Premier League, shampiyona ya mbere mu Bwongereza ndetse akanemeza ko kubera imyitozo ihagije akora, imikinire ye yarushijeho gutera imbere abigereranije n'igihe yakiniraga ikipe ya Real Madrid.
Muri 2013 nibwo Arsene Wenger yaguze Mesut Ozil w’imyaka 26 amuvanye muri Real Madrid nyuma yo kumubonamo ubuhanga bukomeye ndetse Ivan Gazidis umwe mu bayobozi bakuru ba Arsenal icyo gihe avuze ko ikipe ayoboye yungutse umukinnyi w’umuhanga cyane ku rwego mpuzamahanga bityo akaba amubonamo kuzahindura byinshi muri Arsenal Fc.
Mesut Ozil yakinanaga na Christiano Ronaldo mu ikipe imwe ya Real Madrid
Nubwo kuva yagurwa na Arsenal nta bikombe bikomeye arayihesha, Mesut Ozil hamwe n’ikipe ye y’Abadage muri 2014 bitwaye neza mu gikombe cy’isi baca agahigo ko kuba ikipe ya mbere y’i Burayi yegukanye igikombe cy’isi igikuye muri Amerika.
Mesut Ozil mu mikino y'igikombe cy'isi mu mwaka wa 2014
Gideon N.M
TANGA IGITECYEREZO