RFL
Kigali

Mesut Ozil ukinira ikipe ya Arsenal Fc ahamya ko agiye gutwara Ballon d’Or

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/03/2015 10:25
7


Umukinnyi w’umudage Mesut Ozil ukinira ikipe ya Arsenal Fc yo mu gihugu cy'u Bwongereza aratangaza ko akurikije urwego agezeho muri ruhago kuva yagera muri Arsenal Fc ko ariwe utahiwe kujya yegukana Ballon d’Or (umupira wa zahabu).



Ibi Mesut Ozil yabitangarije Sport Bild ari na yo dukesha iyi nkuru aho yavuze ko mu myaka mike cyane agiye gusimbura Christiano Ronaldo na Messi mu gutwara ibikombe bikomeye ku isi birimo na Ballon d’Or, igikombe gikomeye ku isi gihabwa umukinnyi witwaye neza mu mwaka.

Mesut Ozil ukina ku mwanya wo hagati ariko agasatira n'izamu yagize ati “Ndumva nkomeye cyane ni nkomereza kuri uru rwego ngezeho , mu myaka micye cyane nzaba nteruye Ballon d’Or mu ntoki zanjye”

Ozil

Mesut Ozil ahamya ko igihe cye cyo gutwara Ballon d'Or kigeze

Mesut Ozil yakomeje avuga ko icyizere cyo gutwara Ballon d’Or agihabwa no kuba akinira ikipe iri mu za mbere muri Premier League, shampiyona ya mbere mu Bwongereza ndetse akanemeza ko kubera imyitozo ihagije akora, imikinire ye yarushijeho gutera imbere abigereranije n'igihe yakiniraga ikipe ya Real Madrid.

Muri 2013 nibwo Arsene Wenger yaguze Mesut Ozil w’imyaka 26 amuvanye muri Real Madrid nyuma yo kumubonamo ubuhanga bukomeye ndetse Ivan Gazidis umwe mu bayobozi bakuru ba Arsenal icyo gihe avuze ko ikipe ayoboye yungutse umukinnyi w’umuhanga cyane ku rwego mpuzamahanga bityo akaba amubonamo kuzahindura byinshi muri Arsenal Fc.

Ozil

Mesut Ozil yakinanaga na Christiano Ronaldo mu ikipe imwe ya Real Madrid

Nubwo kuva yagurwa na Arsenal nta bikombe bikomeye arayihesha, Mesut Ozil hamwe n’ikipe ye y’Abadage muri  2014  bitwaye neza mu gikombe cy’isi baca agahigo ko kuba ikipe ya mbere y’i Burayi yegukanye igikombe cy’isi igikuye muri Amerika.

ozilOzil

Ozil

Mesut Ozil mu mikino y'igikombe cy'isi mu mwaka wa 2014

Gideon N.M






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • vuguziga jean Francois9 years ago
    birashoboka cyane koyayitwara kuko numuhanga nabikorera kdi akongera performance mumikinire ye cyane KO akinira nikipe mfana arsenal theganars
  • vuguziga jean Francois9 years ago
    birashoboka cyane koyayitwara kuko numuhanga nabikorera kdi akongera performance mumikinire ye cyane KO akinira nikipe mfana arsenal theganars
  • kayiranga patrick9 years ago
    Ozil uyu niwomwanya wo kwegukana ballon d'or kuko ari mubatumye Arsenal igera oho igeze ubu. crge kuri Ozil
  • MUNEZA9 years ago
    Uyu mu type ndamukunda na passes z'ubwenge ballon d'or birashoka ko Ozil yayitwara nta gitangaza akina neza plz Ozil courage and make your dreams to come true.
  • theos9 years ago
    Ntibyoroshye nabwo biroroshye biramusaba kuva muri Arsenal akajya mwikipe zitwara ibikombe apana ikipe zihatanira imyanya yimbere nka Arsenal
  • theos9 years ago
    Mukomere turabakunda
  • Twizeyimana James8 years ago
    Ntakidashoboka Nuyishaka Uzayihabwa,2





Inyarwanda BACKGROUND