RFL
Kigali

Messi yatumiye abakinnyi bakinana mu bukwe bwe ariko aheza abayobozi

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:9/06/2017 8:11
0


Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo umunya-Argentine Lionel Messi n’umukunzi we Antonella Roccuzzo bakore ubukwe, uyu mukinnyi kizigenza wa FC Barcelona yatumiye abakinnyi bose bakinana muri iyi kipe atibagiwe na Xavi bahoze bakinana gusa ntiyigeze atumira abayobozi bo hejuru b’iyi kipe.



Tariki ya 30 z’uku kwezi kwa Kamena 2017 ni bwo Lionel Messi azasezerana na Antonella Roccuzzo mu birori biteganijwe kuzabera mu gace avukamo ka Rosario muri Argentina.

Lionel Messi will marry Antonella Roccuzzo later this month in his hometown of Rosario

Messi, umugore we n'abana babo

Lionel Messi yatunguranye akora nk’ibyo Xavi yakoze mu bukwe bwe ubwo nawe yatumiraga abakinnyi bagenzi be ariko akanga gutumira abayobozi b’ikipe ya FC Barcelona. Byaketswe ko Messi yanze gutumira aba bayobozi mu rwego rwo kwirinda umwuka mubi usanzwe hagati y’abahoze bayobora iyi kipe aribo Joan Laporta na Sandro Rosell.

Mu bandi batatumiwe na Lionel Messi harimo umutoza Luis Enrique uherutse gusezera muri iyi kipe, hamwe n’uwahoze ari umutoza wungirije Juan Carlos Unzue.

He has also decided to invite former team-mate and close friend Xavi to the wedding

Messi yatumiye inshuti ye Xavi bahoze bakinana muri FC Barcelona 

Lionel Messi kandi yasabye abazitabira ubukwe bwe kutagura impano z’ubukwe ahubwo bakazatanga amafaranga mu bikorwa by’ubugiraneza muri fondasiyo ye.

Src: Dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND