RFL
Kigali

Mbonabucya Desire ntiyashimishijwe n’ijambo rya Nzamwita Vincent de Gaule

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/11/2017 10:35
14


Mbonabucya Desire wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi yanabonye itike y’igikombe cya Afurika 2004, kuri ubu ntabwo yishimiye ijambo Nzamwita Vincent de Gaule yagejeje ku banyamakuru ubwo ikipe y’igihugu yari ikubutse muri Ethiopia aho yakuye amanota atatu. Nzamwita yavuze ko impamvu u Rwanda rwatsinze ngo nuko nta banyamahanga barimo.



Mu busanzwe imikino u Rwanda rurimo, amategeko avuga ko igomba gukinwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu hatitabajwe abakina hanze y’igihugu runaka. Iyo urebye muri shampiyona y’u Rwanda, usaga uretse Abarundi n’abandi bacye bakora ikinyuranyo batavuka mu Rwanda, usanga abo umuntu yavuga bakomeye bafite ibihugu byabo bibitabaza mu mikino mpuzamahanga. Abasigaye usanga ari abo u Rwanda rwigeze guha ubwenegihugu bakabubambura nyuma nta ngingo ifatika ibagonze. Aha twavuga nka Peter Otema, Farouk Ruhinda Saifi n’abandi.

Ubwo Amavubi yari ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe avanye na Nzamwita i Addis Ababa, uyu mugabo uyobora FERWAFWA yagize ati”Ubu turakinisha imitima. Twavuye muri bya bindi byo gukinisha abanyamahanga, biriya biba bifite inyungu zabyo. Abana barakinisha umutima bakamenya ko bambaye ibendera ry’igihugu. Ishyaka ryabo ni ryo ryari irya mbere ibindi bakabica amazi”.

Nzamwita Vincent de Gaule perezida wa FERWAFA agera i Kanombe

Nzamwita Vincent de Gaule perezida FERWAFA ubwo yari ageze i Kanombe 

Nyuma gato ni bwo Mbonabucya Desire yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Facebook agaragaza ibitekerezo bitandukanye afite ku ijambo Nzamwita Vincent de Gaule yavugiye ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Dore ingingo zigize ubutumwa bwa Mbonabucya Desire:

-Mu nyandiko ya Mbonabucya Desire avuga ko ngo iyo umuntu adafite ikintu kizima cyo kuvuga biba byiza ko yicecekera kuko ngo ni bwo abantu bamwubaha. Bivuze ko ibyo Nzamwita yavuze nta shingiro n'imwe bifite kuko byari kurutwa nuko aceceka agataha.

-Mbonabucya yakomeje yibaza niba mu gihe umwana avukiye mu Rwanda nyuma akazasaba ubwenegihugu bizamubuza gukinira u Rwanda ngo nuko hategerejwe abakinisha imitima.

-Uyu mugabo w’imyaka 40 wibera ku mugabane w’i Burayi avuga ko ijambo Nzamwita yavuze byari kuba byiza iyo avuga ku kintu kigiye gukurikiraho muri gahunda z’iterambere ry’umupira w’amaguru hashingiye ku bana bakiri bato.

-Mbonabucya avuga ko imikino ya kamarampaka u Rwanda rurimo na Ethiopia ari impano CAF yahaye u Rwanda bityo bitakabaye igikangisho cyo guhuma amaso y’abanyarwanda. Uyu mugabo kandi yakomeje avuga ko Nzamwita yakabaye atekereza akabona ko mu Rwanda hari impano mu mupira w’amaguru ngo kuko ikipe yatsinze Ethiopia yiteguye icyumweru kimwe ikazana intsinzi bityo ngo yakabaye yibaza mu gihe baba barateguwe kuva mu bwana icyo bakora.

-Mbonabucya asoza avuga ko Nzamwita Vincent de Gaule ibyo gutegura umupira ushingiye mu bana byamunaniye kuva cyera bityo ngo ibyo yavuze ntabwo byubaka.

Ubutumwa bwa Mbonabucya Desire

Ubutumwa bwa Mbonabucya Desire

Mbonabucya Desire niwe wari kapiteni w'ikipe y'iguhugu Amavubi yitabiriye imikino y'igikombe cya Afurika cy'ibihugu mu 2004 i Tunis muri Tunisia

Mbonabucya Desire ni we wari kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi yitabiriye imikino y'igikombe cya Afurika cy'ibihugu mu 2004 i Tunis muri Tunisia

Amavubi agomba gukomeza imyitozo kuri uyu wa Kabiri

Amavubi yaraye i Nyamata ndetse aratangira imyitozo saa Cyenda n'igice kuri sitade ya Kigali ahazabera umukino wo kwishyura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tegera6 years ago
    Mbonabucya rero, komeza wibunzirize akarizo kadashyitse ureke kwivanga mu bya Ferwafa. Cette fois-ci, De Gaulle yabeshye he? Rwose abana b'abanyarwanda bagaragaje ishyaka nyine. Mwarakoze ku rwego rwanyu -harya mwazanye ibikombe bingahe?-, mwaranabihembewe, nimutuze musaze amahoro.
  • Anny Shema6 years ago
    Desire c haruwo atutse,mwagiye mureka kuvuga nabi,azi ibya football kuko yaranayikinnye,mujye mureka ukariho kavugwe di,,nawe bunza umulizo Pe.
  • yves6 years ago
    desire nawe ahora atanga ibitekerezo ariko sindabona yaje mu gihugu wenda arushe abo abwira atangize nibura ishuri rya ruhago mu rwanda nu kuvuga gusa nawe rero aho bigeze ceceka ntacyo utumariye wabaye umu professionelle wakoze byinshi ariko nturaza ngo ugire umusanzu numwe utanga kubyo wungutse kuri ruhago imyaka yose wakoze none nu guhangana mu magambo na degaule gusa. jyewe mbona yaba ari wowe yaba degaule mwese muri kimwe?
  • UKURI6 years ago
    Tegera ashobora kuba yatumwe na Degaule. none niki Desire yavuze kitari ukuri cg kitumvikana? ubundi se uvuze ibyabaye utanenze iby'abakubanjirije bigutwaye iki?. wowe Tegera uravuga ngo bazanye ibikombe bingahe ko bagiye CAN rimwe risa duheruka, bagatsinda Ghana, Nigeria, DRC etc ninde wundi wari bwabikore? si ukwirirwa dutsindwa gusa? wowe ntunabona ko n'abangande batunaniye kdi ba Desire barabatsindaga?. Ibyo MBONABUCYA yavuze ni ukuri Degaule ubwe yivugiye ko nadatangiza umupira wabana azegura ubu biri he? ko ateguye? umugabo ni uvuga ibyo azasubiramo. Degaule nta bushobozi wifitemo rwose wenda kata urazizi ariko niwongera no kutubora ndakubwiza ukuri ntuzarangiza manda. ntushoboye ntushoboye. ariko ntanubwo wibaza impamvu abantu bose batagushima keretse abo waguriye?
  • 6 years ago
    you Tedera you are idiot!
  • Willy6 years ago
    Wowe wiyita Tegera ubwo harya ibi nibyo bitekerezo byawe utanze? Wihahe izina rigukwiriye rwose ntacyo tugutegerejeho Ubwo se waba uzi amateka y'amavubi n'ibyo ba Mbonabucya,karekezi,Jimmy Gatete,katauti,Mulisa,Abed Makasi,kalim kamanzi,n abandi bose hanyuma ukazana ubu busutwa bwawe???? Wisubireho unigaye kuko imyumvire yawe iri hasi cyane peeee!!!
  • Marina 6 years ago
    Ihangane muvandi, bakoze igihe cyabo, kandi babashije kugera kure hashoboka, batagendeye kugiceri, Nibyiza kubaha ibyo abandi bakoze,Murakoze
  • John6 years ago
    Uretse na Désiré bizababaza!Team irimo gukina ku mahirwe yatanzwe na CAF kubikorera byaranze ibyo rero ntibyakabaye urwitwazo rwo guhakana ibyagezweho na na bariya basore muri 1999 batwara CECAFA imwe rukumbi dufite cg 2004 babona ticket yo gukina CAN kandi bayikoreye banagerayo nako tears neza kuko batsinze DRC banganya 1 batsindwa n'igihugu cyakiriye kikanatwara icyo gikombe!Abandi ntibarashobora no gutsinda Uganda iwayo ariko barajijisha!Abahungu batsinze UG iwayo,batsinda DRC,bats inda Ghana arabigeraho!Bajye bavuga ibingana n'ibyo bakora!Keretse wenda niba abangira ibyo nakoze kuko bimurenze kuko byamunaniye asigaye ku magambo gusa abandi bo ibikorwa byabo birivugira ibyo kuva gira abantu byo ni uburwayi bwazonze benshi!
  • kana6 years ago
    Ariko wowe tegera kuki utukana umurizo niki ubwo se wowe ufite iki ? Niba undi afite umurizo ubu ibyo desire avuga sibyo ubu degaulle umupira awuteza imbere cg ubu turi 128 kwisi hhhhhh mbega iterambere yewe muVugire kbs
  • apos6 years ago
    umuntu wese wambaye umwenda w'igihugu ni umwana wacyo nuko rero bavane ibyabakinisha imitima kuri twe kuko nawe muyobozi awagenzura yasanga urinkabo svp uzuza inshingano zawe kuruta kuvuga
  • Jean Paul6 years ago
    Ariko ubanza uwo MBONABUCYA nawe ari umunyamatiku n'umunyabibazo gusa ubundi ibyo Degaulle yavuze bimutwaye iki???? Ubanza afite icyo yishisha kuko buri gihe iyo bavuze abanyamahanga mu ikipe y'igihugu asimbukira hejura nkaho hari uwamusabye ibisobanuro!! Navanaho amatiku aho ibyo nibyakcyera by'abanyamahanga u bu ni Abanyarwanda bakina nashake azameneke niba hari aho bimurya wanasanga aba yatumwe dore ko Degaulle yabagoreweho akantu gato muba mwasakuje harya ngo ntacyo ashoboye n'ishyari n'amatiku gusa nuwa musimbura nzineza ko ntacyo yakora kiri special kuri foot yacu ibya football ni process ndende nundi nawe waza azakomeza iyo process yo kubaaka football nkibyo abandi bariho barakora. Ibyo byose nibyo bikurura inzangano ni kangahe wumva abantu bavuga mu itangaza makuru ko banga Degaulle ariko wanga umuntu utazi harya ngo yishe umupira wacu uwuhe yishe ubwo raa!!! kujya mu gikombe cya afurika se twese tuzi uko twagiyeyo mutubabarire abariho ubu bakomeze iyo gahunda y'abene gihugu ntawamenya.
  • John6 years ago
    Hahaaaa... Ariko Désiré agomba kuba ari umuvugizi was bariya cg akaba nta kindi agira cyo gukora? De Gaulle avauga nabi kenshi, ndabigaya. Ariko rimwe na rimwe tujye tureka gushondana: kugaruka 2 ugatsinda bisaba umutima pe... Ntekereza ko abanyamahanga yavugaga ari ba Birori. Ku byerekeye match ya Ethiopia tureke kubyina mbere y'umuziki.
  • yvan6 years ago
    UYU MUYOBOZI WA FERWAFA AFITE IKIBAZO GIKOMEYE KO AGIYE KUVA KU NTEBE NTACYO AKOZE NIYO MPAMVU YIKIRIGITA AGASEKA NONESE IGIHE AMAZE AYOBORA WAVUGA KO YAKOZE IKI? KUBAKA HOTEL IGIYE KUBAKORAHO. DESIRE IBYO AVUGA NDAMUSHYIGIKIYE 100%
  • Ugirashebuja Jean Baptiste 8 months ago
    Umva abakurambere ba Ruhango m'urwanda ibyo bavuga byose twebwe nk'abafana turabumva kuko duheruka ibyishimo muri ruhago y'urwanda bakirimo. Rero ntampamvu yogutera Desire Mbonabuca amabuye.





Inyarwanda BACKGROUND