Mbonabucya Desire wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi yanabonye itike y’igikombe cya Afurika 2004, kuri ubu ntabwo yishimiye ijambo Nzamwita Vincent de Gaule yagejeje ku banyamakuru ubwo ikipe y’igihugu yari ikubutse muri Ethiopia aho yakuye amanota atatu. Nzamwita yavuze ko impamvu u Rwanda rwatsinze ngo nuko nta banyamahanga barimo.
Mu busanzwe imikino u Rwanda rurimo, amategeko avuga ko igomba gukinwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu hatitabajwe abakina hanze y’igihugu runaka. Iyo urebye muri shampiyona y’u Rwanda, usaga uretse Abarundi n’abandi bacye bakora ikinyuranyo batavuka mu Rwanda, usanga abo umuntu yavuga bakomeye bafite ibihugu byabo bibitabaza mu mikino mpuzamahanga. Abasigaye usanga ari abo u Rwanda rwigeze guha ubwenegihugu bakabubambura nyuma nta ngingo ifatika ibagonze. Aha twavuga nka Peter Otema, Farouk Ruhinda Saifi n’abandi.
Ubwo Amavubi yari ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe avanye na Nzamwita i Addis Ababa, uyu mugabo uyobora FERWAFWA yagize ati”Ubu turakinisha imitima. Twavuye muri bya bindi byo gukinisha abanyamahanga, biriya biba bifite inyungu zabyo. Abana barakinisha umutima bakamenya ko bambaye ibendera ry’igihugu. Ishyaka ryabo ni ryo ryari irya mbere ibindi bakabica amazi”.
Nzamwita Vincent de Gaule perezida FERWAFA ubwo yari ageze i Kanombe
Nyuma gato ni bwo Mbonabucya Desire yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Facebook agaragaza ibitekerezo bitandukanye afite ku ijambo Nzamwita Vincent de Gaule yavugiye ku kibuga cy’indege i Kanombe.
Dore ingingo zigize ubutumwa bwa Mbonabucya Desire:
-Mu nyandiko ya Mbonabucya Desire avuga ko ngo iyo umuntu adafite ikintu kizima cyo kuvuga biba byiza ko yicecekera kuko ngo ni bwo abantu bamwubaha. Bivuze ko ibyo Nzamwita yavuze nta shingiro n'imwe bifite kuko byari kurutwa nuko aceceka agataha.
-Mbonabucya yakomeje yibaza niba mu gihe umwana avukiye mu Rwanda nyuma akazasaba ubwenegihugu bizamubuza gukinira u Rwanda ngo nuko hategerejwe abakinisha imitima.
-Uyu mugabo w’imyaka 40 wibera ku mugabane w’i Burayi avuga ko ijambo Nzamwita yavuze byari kuba byiza iyo avuga ku kintu kigiye gukurikiraho muri gahunda z’iterambere ry’umupira w’amaguru hashingiye ku bana bakiri bato.
-Mbonabucya avuga ko imikino ya kamarampaka u Rwanda rurimo na Ethiopia ari impano CAF yahaye u Rwanda bityo bitakabaye igikangisho cyo guhuma amaso y’abanyarwanda. Uyu mugabo kandi yakomeje avuga ko Nzamwita yakabaye atekereza akabona ko mu Rwanda hari impano mu mupira w’amaguru ngo kuko ikipe yatsinze Ethiopia yiteguye icyumweru kimwe ikazana intsinzi bityo ngo yakabaye yibaza mu gihe baba barateguwe kuva mu bwana icyo bakora.
-Mbonabucya asoza avuga ko Nzamwita Vincent de Gaule ibyo gutegura umupira ushingiye mu bana byamunaniye kuva cyera bityo ngo ibyo yavuze ntabwo byubaka.
Ubutumwa bwa Mbonabucya Desire
Mbonabucya Desire ni we wari kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi yitabiriye imikino y'igikombe cya Afurika cy'ibihugu mu 2004 i Tunis muri Tunisia
Amavubi yaraye i Nyamata ndetse aratangira imyitozo saa Cyenda n'igice kuri sitade ya Kigali ahazabera umukino wo kwishyura
TANGA IGITECYEREZO