RFL
Kigali

Mbere yuko hakinwa umunsi wa 9 wa shampiyona hazabanza ibirarane guhera kuri uyu wa Kane

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/12/2017 21:20
1


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahisemo kubanza gukuramo ibirarane by’imikino ya shampiyona mbere yuko shampiyona ikomeza hakinwa umunsi wayo wa cyenda. Muri ibi birarane harimo n’umukino Police FC igomba kwakiramo Rayon Sports kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2017.



Ni umukino uzakinirwa ku kibuga cya Kicukiro kuri uyu wa Kane saa Cyenda n’igice (15h30’). Nyuma yuko Rayon Sports izaba imaze kurangiza uyu mukino, bazahita bakomeza imyiteguro yo kujya i Nyamagabe gusura Amagaju FC mu mukino w’ikindi kirarane kizakinwa ku Cyumweru tariki 17 Ukuboza 2017 ku kibuga cya Nyagisenyi.

Umukino wa Kiyovu Sport na FC Marines utararangiye kubera imvura, uzasubirwamo kuwa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2017 ku kibuga cya Mumena saa cyenda n’igice (15h30’). Tariki 25 Ugushyingo 2017 ni bwo uyu mukino wari bukinwe ariko imvura iza kuwuhagarika bageze ku munota wa 34’ amakipe yombi anganya 0-0. Biteganyijwe ko bazawusubiramo uko wakabaye.

Dore uko imikinp y’ibirarane iteye:

Kuwab Kane tariki 14 Ukuboza 2017

-Police FC vs Rayon Sports (Kicukiro, 15h30’)

Kuwa Gatandatu tariki 16 Ukubiza 2017

-Kiyovu Sports vs FCMarines (Mumena, 15h30’)

Ku Cyimweru tariki 17 Ukuboza 2017

-Amagaju FC vs Rayon Sports (Nyagisenyi, 15h30’) 

Dore uko imikino iteye kuva ku munsi 9-10 wa shampiyona:

Umunsi wa cyenda (9) wa shampiyona:

Kuwa Kabiri tariki  19 Ukuboza  2017

-Musanze FC vs Miroplast FC (Stade Ubworoherane, 15h30’)

-Etincelles FC vs Rayon Sports (Stade Umuganda, 15h30’)

-Sunrise FC vs Kirehe Fc (Nyagatare, 15h30’)

-Espoir FC vs Police FC (Rusizi, 15h30’)

Kuwa Gatatu tariki 20 Ukuboza2017

-Amagaju Fc vs APR Fc (Nyagisenyi grounds, 15h30’)

-Mukura VS vs Gicumbi Fc (Stade Huye, 15h30’)

-FC Marines  vs Bugesera Fc (Stade Umuganda, 15h30’)

Kuwa Gatatu tariki  21 Ukuboza 2017

-AS Kigali vs SC Kiyovu (Stade de Kigali, 15h30’)

Umunsi wa cumi (10) wa shampiyona:

Kuwa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2017

-Miroplast FC  vs Rayon Sports Fc (Mironko, 15h30’)

-Police FC vs Sunrise FC (Stade Kicukiro, 15h30’)

Kuwa Gatandatu tariki 23 Ukuboza  2017

-Gicumbi FC  vs Amagaju Fc (Stade Gicumbi, 15h30’)

-APR Fc vs Musanze (Stade de Kigali, 15h30’)

-Kirehe Fc vs  FC Marines  (Nyakarambi, 15h30’)

 Ku Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2017

-SC Kiyovu vs Etincelles FC (Stade Mumena, 15h30’)

-Espoir FC vs Mukura VS (Rusizi, 15h30’)

-Bugesera Fc vs AS Kigali (Nyamata, 15h30’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mbanz6 years ago
    kukibatasubiyemo umukinowa rayon na apr uriyabakabawazawusubiramo WA marines





Inyarwanda BACKGROUND