RFL
Kigali

Hagiye gukinwa 20 KM de Bugesera hanashimirwe abafite icyo bazi ku micungire y’amashyamba

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/05/2017 19:17
2


Kuwa 11 Kamena 2017 ni bwo biteganyijwe ko i Nyamata mu Karere ka Bugesera hateganyijwe irushanwa ry’umukino ngororamubiri ryiswe “20 KM Bugesera Running Race” rizaba rikinwa nyuma yuko hazaba harasojwe amarushanwa y’ibiganiro mpaka kuri gahunda zo kubungabunga amashyamba dore ko ari nayo nsanganyamatsiko ya 20 KM Bugesera Running Race.



Amarushanwa y’ibiganiro mpaka ku buryo amashyamba yakomeza kubungabungwa azaba agamije gusuzumira hamwe niba koko abanyarwanda bamaze gucengerwa n’akamaro ko gutera ibiti.

Dore uko gahunda y’iri rushanwa iteye:

-Kugeza magingo aya abafite ubushake bakomeje kwiyandikisha, gahunda izarangira (Deadline) kuwa 20 Gicurasi 2017. Umuntu wiyandikishije aciye kuri Email (innocente@rwandachildren.org) aba agomba guhita yongeraho mu magambo macye uko yumva gahunda yo kubungabunga amashyamba.

-Kuwa 23 Gicurasi 2017 abazaba baragaragaje ko bumva neza gahunda yo kubungabunga amashyamba bazatumirwa kwitabira ibazwa (Interview) nyuma yuko bazaba bahawe amahugurwa azatangwa na Minisiteri y’umutungo kamere (MINIRENA), gahunda ikazabera kuri Hotel Kalisimbi mu Kiyovu.

-Kuwa 3 Kamena 2017 ni bwo hazasozwa aya marushanwa (Finale) hakanatangazwe abantu cyangwa amatsinda atatu azaba yaje mu myanya ya mbere.

-Kuwa 11 Kamena 2017 ubwo hazaba haba irushanwa rya “20 KM Bugesera Running Race” ubwo hazaba hahembwa abatsinze iri rushanwa ni nawo mwanya abaza batsinze irushanwa ry’ibiganiro mpaka bazahembwa nk’uko Gasore Serge umuyobozi mukuru w’aya marushanwa yombi yabitangarije INYARWANDA.

debate

 Ikirango kigaragaza uko gahunda y'amarushanwa y'ibiganiro mpaka ku micungire y'amashyamba iteye

Gahunda y'irushanwa rya 20 KM Bugesera Running Race 2017

Gahunda y'irushanwa rya 20 KM Bugesera Running Race 2017

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bahore6 years ago
    Courage cyane rwose,ibi nibyiza !
  • pizzon placide5 years ago
    basore amaguru muyabangir"ingata !!!





Inyarwanda BACKGROUND