RFL
Kigali

Mbere yo kujya kwereka igikombe abanye Huye Mukura VS babanje kwicira icyaka Kimihurura-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/08/2018 10:10
2


Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 12 Kanama 2018 ni bwo ikipe y'umupira w'amaguru ya Mukura Vs yatwaye igikombe cy'amahoro cyahise kiyihesha itike yo kuzasohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika. Nyuma yo gitwara igikombe iyi kipe yaherukaga cyera cyane, abakinnyi abatoza n'abayobozi bahise bajya kwiyakirira Kimihurura.



Bakiva ku kibuga, abakinnyi, abatoza n'abayobozi ba Mukura VS bahise berekeza ku Kimihurura mu kabari kazwi nka Gusto Italiano kari imbere gato y'ahazwi nka Papyrus. Nk'uko bigaragara mu mafoto abakinnyi bakiriwe bica icyaka barishima ndetse barasangira baranasabana bishimira igikombe bari bamaze kwegukana.

Mukura VS yageze kuri iki gikombe nyuma yo kuba yaragiye itsinda amakipe akomeye bahuriye mu nzira arimo APR FC na AS Kigali mbere yo gutsinda Rayon Sports ku mukino wa nyuma wakinwe kuri iki Cyumweru tariki 12 Kanama 2018 kuri sitade ya Kigali nyuma y'uko umukino wari usojwe ku munota wa 120’ amakipe anganya 0-0, hakitabazwa penaliti. Muri izi penaliti, Rayon Sports bateye enye (4) binjiza imwe (1) yatewe na Mukunzi Yannick mu gihe abandi barimo Rwatubyaye Abdoul, Yassin Mugume na Bimenyimana Bonfils Caleb bazihushije.

Ku ruhande rwa Mukura VS bo bateye penaliti eshatu zose zirinjira. Duhayindavyi Gael, Rugirayabo Hassan na Hakizimana Kevin bita Javier Pastole bose ntawakoze ikosa ryo gushyira ku ruhande cyangwa mu maboko ya Bikorimana Gerard wari mu izamu rya Rayon Sports.

Mukura VsMukura VsMukura VsAbakinnyi, abayobozi, na bamwe mu bafana ba Mukura Vs ntibakanzwe n'igicuku bagiye kwica icyaka nyuma yo kwegukana igikombeMukura VsMukura VsMukura VsIgikombe cyari gikumbuwe muri Mukura VSMukura VsMukura VsMukura VsMukura VsIcyaka cyaharwanyirijwe bikomeyeMukura VsRegis umunyezamu wafashije ikipe ya Mukura akuramo penaliti za Rayon SportsMukura VsKwa Mucoma byari umurongo Mukura VsIgikombe bakinywereyemoMukura VsMukura VsMukura VsMukura VsMukura VsBari bitabiriye uyu muhango wa nyuma yo gutwara igikombe

Mukura VSMukura VSMukura VS

Mukura VS yageze i Huye muri Stade isanga itegerejwe n'abakunzi bayo bemeye kurara igicuku






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bonny 5 years ago
    Nari narabuze ikipe yanshimisha itari Rayon cg apr none mukura vs irabinkoreye. Mbega kuva ubu ndi murukundo na mukura vs.
  • gasore5 years ago
    I mana ishimwe!!!! Kabisa aho Baber eye mbonye aho tsindwa simbabare!!!!! Uzi GutsindwA na apr





Inyarwanda BACKGROUND