RFL
Kigali

Nduhirabandi Abdulkalim hari icyo avuga kuri Mbaraga Jimmy uheruka kugurwa muri FC Marines

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/01/2017 10:26
0


Nduhirabandi Abdulkalim umutoza w’ikipe ya Marines FC iba mu Karere ka Rubavu avuga ko rutahizamu Jimmy Mbaraga baheruka kugura ari umukinnyi mwiza kandi unafite ubwenge buzafasha abakinnyi bakiri bato uyu mutoza yita abana mu kibuga ndetse ko afite icyizere ko Mbaraga azafasha kwiga byinshi mu bunararibonye afite.



Nyuma y’imyitozo yo kuwa Gatatu tariki 18 Mutarama 2017, Nduhirabandi yavuze ko mu bakinnyi atezeho byinshi uwa mbere ari Mbaraga Jimmy wakinnye mu makipe nka AS Kigali na Police FC kuri ubu akaba amaze gutsinda ibitego bibiri akinira FC Marines.

“Ni umukinnyi mwiza uzi uko uko yakoresha bagenzi be mu kibuga njye (Nduhirabandi) nita abana. Uburyo akinamo ni umukinnyi mukuru uzaduha umusaruro mwinshi. Igisabwa ni uko ni ugukomeza kuganira na bagenzi be no kubakoresha imyitozo hakazamo akantu ko kumenyerana mu buryo asaba imipira, uburyo akina. Urumva ko bamaze kumumenyera byazavamo umusaruro ushimishije”. Nduhirabandi Abdulkalim umutoza wa FC Marines mu kiganiro na INYARWANDA.

 mbaraga Jimmy

Mbaraga Jimmy (wa kabiri ibumoso ku murongo w'imbere) ni umukinnyi mushya wa FC Marines

Nduhirabandi avuga kugeza ubu abona biramutse bibaye amahire akabona umukinnyi ukora ikinyuranyo atazuyaza kumugura akaza kumufasha kuzamura urwego rw’iyi kipe y’ingabo zirwanira mu mazi.

“Abo nabona nabashyiramo. Uwo nabona akwiriye nubwo atari ugupfa gushyiramo gusa, uwo twabona akwiriye bitewe n’imyanya dufiteho ibibazo, twamushyiramo abaye ari umukinnyi mwiza”.

Uyu mutoza avuga ko umwanya wose yabonera umukinnyi yahita amugura kuko ngo haba mu bwugarizi, hagati mu kibuga ndetse n’ubusatirizi atatinya kugura umukinnyi uhakora ikinyuranyo.

Nduhirabandi Abdoulkalim Coka

Nduhirabandi Abdulkalim Coka umutoza mukuru wa FC Marines

FC Marines kuri ubu iri ku mwanya wa 14 n’amanota 11 n’umwenda w’ibitego icumi (10) mu mikino 13 imaze gukina muri shampiyona. Iyi kipe y’ingabo zirwanira mu mazi kandi yinjijwe ibitego 18 mu gihe yo yarebye mu izamu inshuro umunani gusa (8).

Mu mikino 13 imaze gukinwa muri uyu mwaka w’imikino 2016-2017, FC Marines yatsinzemo imikino itatu (3) harimo na mpaga bateye Pepiniere FC, inganya ibiri (2) itsindwa imikino umunani (8). Kuri ubu bakaba bakomeje kwitegura umukino bagomba gusuramo ikipe ya Kiyovu Sport ku Cyumweru tariki 22 Mutarama 2017 ku kibuga cya Mumena.

Dore uko amakipe azahura ku munsi wa 14 wa shampiyona:

Kuwa Gatanu tariki 20 Mutarama 2017

*Police FC vs AS Kigali (Stade ya Kicukiro, 15h30’)

Kuwa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2017

*APR FC  vs Rayon Sports (Stade Amahoro, 15h30’)

*Espoir FC vs Sunrise FC (Rusizi, 15h30’)

*Bugesera FC vs Etincelles FC (Nyamata, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 22 Mutarama 2017

*Mukura Victory Sport vs FC Musanze (Stade Huye, 15h30’)

*SC Kiyovu vs FC Marines (Mumena, 15h30’)

*FC Gicumbi vs Kirehe VC (Gicumbi, 15h30’)

*Amagaju FC vs Pepiniere FC (Nyamagabe, 15h30’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND