RFL
Kigali

Mazimpaka Andre wabazwe azamara igihembwe adakina

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/03/2018 11:24
0


Mazimpaka Andre umunyezamu wa mbere wa Musanze FC kuri ubu yamaze gukorerwa ubuvuzi abagwa akaboko k’ibumoso kagize ikibazo gikomeye ubwo bakinaga na Miroplast FC mu mukino w’ikirarane cya shampiyona.



Kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Werurwe 2018 ni bwo uyu mugabo yabagiwe mu bitaro bya gisirikare biri i Kanombe ndetse binagaragara ko bahise bakamuzirikiraho kugira ngo ntabe yatonekara. Nk’uko abaganga yaba ab’ikipe ya FC Musanze ndetse n’abagize uruhare mu kuba yabagwa, Mazimpaka Andre azamara igihe kingana n’iminsi 90’ ihwanye n’amezi atatu (3) atarasabwa ko yajya mu izamu ngo agire icyo yafasha FC Musanze.

Mazimpaka Andre yabazwe biteganyijwe ko azamara amezi atatu (3) adakina

Mazimpaka Andre yabazwe biteganyijwe ko azamara amezi atatu (3) adakina 

Mazimapaka Andre yageze muri FC Musanze mbere y'uko umwaka w’imikino 2017-2018 utangira nyuma yo kuva muri Mukura Victory Sport yari amazemo imyaka ibiri anayibereye kapiteni. Mu gihe Mazimpaka atarakira, izamu riraba riyobowe na Ndayisaba Olivier umuvandimwe wa Mico Justin ukinira Police FC.

Mazimpaka Andre afata umupira ubwo Musanze Fc yakinaga na Rayon Sports

Mazimpaka Andre afata umupira ubwo Musanze Fc yakinaga na Rayon Sports  muri uyu mwaka w'imikino

Mbusa Kombi Billy ntabwo yishimiye umusaruro wa Ndayisaba Olivier

Ndayisaba Olivier arakomeza kuba mu izamu rya FC Musanze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND