Mazimpaka Andre umunyezamu wa mbere wa Musanze FC kuri ubu yamaze gukorerwa ubuvuzi abagwa akaboko k’ibumoso kagize ikibazo gikomeye ubwo bakinaga na Miroplast FC mu mukino w’ikirarane cya shampiyona.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Werurwe 2018 ni bwo uyu mugabo yabagiwe mu bitaro bya gisirikare biri i Kanombe ndetse binagaragara ko bahise bakamuzirikiraho kugira ngo ntabe yatonekara. Nk’uko abaganga yaba ab’ikipe ya FC Musanze ndetse n’abagize uruhare mu kuba yabagwa, Mazimpaka Andre azamara igihe kingana n’iminsi 90’ ihwanye n’amezi atatu (3) atarasabwa ko yajya mu izamu ngo agire icyo yafasha FC Musanze.
Mazimpaka Andre yabazwe biteganyijwe ko azamara amezi atatu (3) adakina
Mazimapaka Andre yageze muri FC Musanze mbere y'uko umwaka w’imikino 2017-2018 utangira nyuma yo kuva muri Mukura Victory Sport yari amazemo imyaka ibiri anayibereye kapiteni. Mu gihe Mazimpaka atarakira, izamu riraba riyobowe na Ndayisaba Olivier umuvandimwe wa Mico Justin ukinira Police FC.
Mazimpaka Andre afata umupira ubwo Musanze Fc yakinaga na Rayon Sports muri uyu mwaka w'imikino
Ndayisaba Olivier arakomeza kuba mu izamu rya FC Musanze
TANGA IGITECYEREZO