RFL
Kigali

Mazimpaka André yahagaritswe mu ikipe nkuru ya Mukura Victory Sport

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/03/2017 13:00
0


Ubuyobozi bukuru bw’ikipe ya Mukura Victory Sport bwahagaritse Mazimpaka André umuzamu wayo mukuru mu gihe cyitazwi nyuma yo kumushinja ko yataye imyitozo mu gihe cy’iminsi ibiri adafite uruhushya nyuma agategekwa kujya mu ikipe y’abana akabyanga.



Mu ibaruwa yasinweho na Niyobuhungiro Fidèle umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Mukura Victory, harimo aho bamenyesha Mazimpaka ko agomba kujya mu ikipe y’abana (Junior) ya Mukura kugeza igihe kitazwi azatangarizwa n’ubuyobozi.

Mazimpaka we avuga ko nubwo amaze iminsi akina yari arwaye urutugu mu minsi 48 agenda yivuza mu bitaro bitandukanye kugeza aho asibye imyitozo  bakabifata nk’agasuzuguro. Mazimpaka kandi avuga ko kuri uyu wa Kane yitabiriye imyitozo akirukanwa muri sitade nubwo ngo yanze gusohoka ababwira ko ari kapiteni w’ikipe atapfa gusohoka.

“Ibibazo byatangiye kuri match ya APR FC ambwira (Minaert) ngo natanze ikipe. Murabizi njyewe maze iminsi 48 ndwaye urutugu kandi narivuje haba hano i Huye za Kabutare, nagiye n’i Kigali biranga. Ariko uriya mutoza kuva yaza ntabwo anyiyumvamo. Ubu se umutoza wa Paris Saint Germain ajye hariya avuge ko umuzamu yatanze ikipe?”. Mazimpaka aganira na City Radio.

“Umwana wanjye na madamu wanjye bakeneye kubaho. Sinumva ukuntu umuntu ashaka kunyivangira mu kazi. Ejo (Kuwa Kane) nagiye mu myitozo aranyirukana ambwira ko ngomba gusohoka muri sitade. Nanze gusohoka kuko namubwiye ko ndi kapiteni wa Mukura nubwo yanyatse igitambaro. Ntabwo naba ndi kapiteni ngo umuntu ansohore uko yiboneye”.

Ku ruhande rwa Ivan Minaert avuga ko Mazimpaka atubaha amategeko n’amabwiriza ahabwa n’ikipe harimo nko kuza mu myitozo ku masaha yishakiye ndetse no kutubaha.

“Yasibye imyitozo iminsi ibiri nta ruhushya afite ndetse nta n’ubundi busobanuro yatanze kugeza ubwo ahawe igihano cyo gukomeza gukorera imyitozo mu ikipe y’abana. Ntabwo yirukanwe ariko imyitwarire ye imubwira ko ari umusitari. Ashobora gukora ibyo ashatse ariko ntiyabinzanaho. Nakore ibyo asabwa ubwo natabishobora tuzareba niba izina rye riruta Mukura Victory Sport”.Ivan Minaert aganira na INYARWANDA.

Mukura Victory Sport iri muri ibi bibazo mu gihe igomba kwakira Police FC kuri iki Cyumweru tariki 12 Werurwe 2017 kuri sitade Huye.

IvanMinaert

Ivan Jacky Minaert avuga ko Mazimpaka atubahiriza amabwiriza ahabwa n'ikipe kandi ko atabyihanganira nk'umutoza

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND