RFL
Kigali

Masud Djuma na Nduhirabandi bahawe ibihano

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/03/2017 10:58
1


Akanama kagenga imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kamaze guhana Masud Djuma utoza Rayon Sports na Nduhirabandi Abdulkalim Coka wa FC Marines kutazatoza imikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona nyuma yaho bahawe amakarita atukura bazira kurenga imirongo yabagenewe.



Ubwo ku Cyumweru Rayon Sports yatsindaga FC Marines ibitego 2-1, aba batoza bazamuwe mu bafana bazira ko batangaga amabwiriza ariko bakaryoherwa bakarenga imirongo yabagenewe kuri sitade ya Kigali.

Ibi byabaviriyemo guhanwa umukino umwe badatoza nk’uko Ruboneza Placide yabitangarije The New Times. “Birasobanutse ku batoza bose, bahanishijwe kuzamara umukino umwe badatoza bitewe n’ibyabaye gusa nta mafaranga bazacibwa”.

Ibi bivuze ko Masud Djuma atazatoza umukino ikipe ya Rayon Sports izasuramo Bugesera FC kuwa 22 Werurwe 2017 mu gihe Nduhirabandi Abdulkalim bita Coka atazayobora umukino FC Marines ifitanye na Bugesera FC kuri iki Cyumweru.

 Abasifuzi

Ubwo Nduhirabandi yazamurwaga mu bafana

Masud Djuma

Ubwo Masud yari abwiwe ko agomba kuzamuka mu bafana

abasifuzi

Ubwo abatoza bombi bazamukaga mu bafana

djfbeyfgekyg3egkyft3jhsdugljoifufrkhjjgdgcknhihjhujfk

Nduhirabandi Abdulkalim mu bafana

Masud Djuma

Masud Djuma mu bafana

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • berenard7 years ago
    kbs nibabahane barakabije yabayebyagendagagutso umupirawacyuwaterimbere murakoze ?





Inyarwanda BACKGROUND