Mashami Vincent umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze gusohora urutonde rw’abakinnyi 11 babanza mu kibuga ubwo u Rwanda ruraba rucakirana na Guinea mu mukino w’umunsi wa gatatu wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cyo muri 2019 kizabera muri Cameroun.
Uyu mukino uraba kuri uyu wa Gatanu Saa kumi n’igice ku masaha y’i Conakry (16h30’) bikaba saa kumi n’ebyiri n’igice ku masaha ya Kigali (18h30’). Mashami ushaka amanota atatu ku bubi n’ubwiza, yakoze impinduka mu ikipe y’abakinnyi 11 babanza mu kibuga ku kigereranyo cyava mu babanje mu kibuga ku mukino wa Cote d’Ivoire.
Uhereye mu izamu; Kimenyi Yves wa APR FC araba abanza mu gihe Kwizera Olivier ufatwa nk’umunyezamu wa mbere yabanje hanze ahanini bitewe n’ikosa yakoze ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Cote d’Ivoire i Kigali.
Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC ni we wabanje mu izamu
Mashami yaje kunyarukira hagati mu kibuga akuramo Yannick Mukunzi ashyiramo Iranzi Jean Claude wari umusimbura ku mukino wa Cote d’Ivoire. Undi mwanya wabayeho impinduka ni aho Haruna Niyonzima yatanze umwanya kugira ngo Jacques Tuyisenge abone aho yigaragariza. Mu gihe Eric Rutanga yahaye umwanya Imanishimwe Emmanuel wari wabanje hanze ku mukino wa Cote d’Ivoire.
Kwizera Olivier umunyezamu wa Free State Stars yabanje hanze
Dore abakinnyi babanza mu kibuga (Amavubi XI):
Kimenyi Yves (GK, 18), Ombolenga Fitina 13, Imanishimwe Emmanuel 2, Nirisarike Salomon 14, Rwatubyaye Abdul 16, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (C,7), Bizimana Djihad 4, Iranzi Jean Claude 12, Jacques Tuyisenge 9, Kagere Meddie 5 na Hakizimana Muhadjili 10.
Uburyo bwo guhagarara mu kibuga
Haruna Niyonzima kapiteni w'Amavubi yabanje hanze
Yannick Mukunzi ku mupira nawe yabanje hanze
11 babanje mu kibuga ku mukino wa Cote d'Ivoire
TANGA IGITECYEREZO