Mashami Vincent umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi 23 bazahagararira u Rwanda mu mukino rufitanye na Guinea kuwa 12 Ukwakira 2018 i Conakry mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2019 kizabera muri Cameroun.
Abakinnyi 23 bahamagawe nyuma y’igihe gito bamaze bakora imyitozo basa naho bose bari kumwe, bagomba guhaguruka mu Rwanda ku gica munsi cy’uyu wa Mbere tariki ya 8 Ukwakira 2018 Saa munani n’iminota 20 (14h20’) bagana i Conakry.
U Rwanda na Guinea bazaba bakina umukino w’umunsi wa gatatu mu itsinda rya munani (H) bahurira na Republique Centre Afrique cyo kimwe na Cote d’Ivoire iheruka gutsinda u Rwanda ibitego 2-1.
Haruna Niyonzima kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi atemberana umupira imbere ya Ngendahimana Eric wa Police FC
Imyitozo y'Amavubi yari imaze igihe gito abakinnyi bakorera hamwe
Kwizera Olivier (Umuhondo), Bashunga Abouba (12) na Hategekimana Bonheur (23) wari waje kuvumba imyitozo
Abakinnyi 23 Mashami Vincent azitabaza muri Guinea:
Abanyezamu: Kwizera Olivier (Free State Stars/Africa y’Epfo) na Kimenyi Yves (APR FC/Rwanda)
Abakina inyuma: Nirisarike Salomon (AFC Tubize, Ububiligi),Rwatubyaye Abdoul (Rayon Sports FC), Rugwiro Herve (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports FC),Fitina Ombolenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga (Rayon Sports FC) na Rusheshangoga Michel (APR FC)
Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC), Mukunzi Yannick (Rayon Sports FC), Muhire Kevin (Rayon Sports FC), Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, Ububiligi), Haruna Niyonzima (SC Simba, Tanzania), Manishimwe Djabel (Rayon Sports FC), Buteera Andrew (APR FC), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Iranzi Jean Claude (APR FC)
Abataha izamu: Kagere Meddie (SC Simba, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya), Hakizimana Muhadjiri (APR FC) na Usengimana Dany (Tersana SC, Egypt)
Intebe ya tekinike y'u Rwanda bajya inama
Abakinnyi ba APR FC bari bakinnye Super Cup 2018
Rwabugiri Omar umunyezamu mukuru wa Mukura VS nawe yakinnye Super Cup 2018
Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC ari muri 23
Kwizera Olivier umunyezamu wa Free State Stars akaba uwa mbere w'Amavubi
Hategekimana Bonheur usanzwe ari umunyezamu wa AS Kigali yari yaje kwifatanya n'abandi mu myitozo y'iki Cyumweru
Emery Bayisenge nubwo atahamagawe yabaga mu mwiherero anakora imyitozo ngo arebe ko yagaruka ku murongo
Danny Usengimana ukinira Tersana mu Misiri
Manzi Thierry myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi
Manishimwe Djabel utaranahamagawe ku mukino wa Cote d'Ivoire ubu ari muri 23
Muhire Kevin (11) mu myitozo
Ally Niyonzima ukina hagati muri AS Kigali nawe ari muri 23
Eric Rutanga Alba myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi
Imyitozo y'Amavubi yose yabereye kuri sitade Amahoro
Aboubakar Nsengimana ukinira Interforce Fc akaba murumuna wa Danny Usengimana aba yazindutse kureba uko mukuru we ahagze
Rwatubaye Abdul mu myitozo
Danny Usengimana mu myitozo
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Bugesera FC unungirije mu Mavubi
Iranzi Jean Claude ku mupira mu myitozo
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO