RFL
Kigali

Mashami hari uko yabonye abakinnyi bashya bitwaye ubwo Bugesera FC yakinaga na Mukura umukino wo kwishyura

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/09/2016 11:31
0


Mashami Vincent umutoza mukuru w’ikipe ya Bugesera FC nyuma yo gukina na Mukura Victory Sport umukino wa kabiri wa gishuti, yagize icyo avuga ku bakinnyi bashya baguzwe muri iyi kipe cyane cyane abakinnye uyu mukino banganyijemo na Mukura VS igitego 1-1.



Mu bakinnyi bashya bari mu ikipe ya Bugesera FC ikina na Mukura VS harimo Rucogoza Aimable bita Mambo, Iradukunda Jean Bertrand wakinaga muri APR FC cyo kimwe n’umunyezamu Kwizera Olivier ndetse na Mugenzi Bienvenue, Farouk Ruhinda na Mwemere Ngirinshuti.

Mwemere Ngirinshuti

Mwemere Ngirinshuti umwe mu bakinnyi bashya mu ikipe ya Bugesera FC

Ahereye kuri Farouk Ruhinda wanatsindiye Bugesera igitego cyo kwishyura, Mashami Vince yavuze ko abenshi mu bakinnyi bashya iyi kipe ifite basanzwe bamenyereye shampiyona y’u Rwanda bityo ko ari kimwe mu bizabafasha kwisanga mu ikipe bitarambiranye.

“Farouk ngira ngo nkuko nabivuze..uretse nawe bose ni abakinnyi beza.Ba Olivier (Kwizera), ba Mambo  ni abakinnyi bamenyereye shampiyona yo mu Rwanda.Ni abakinnyi ubona ko bazadufasha byinshi cyane, bazaduheka muri shampiyona niyo mpamvu dushaka mu byukuri kugira ngo binjire mu ikipe n’abandi ndetse n’abandi bagire ibyo babigiraho “.

Mashami Vincent

Mashami Vincent umutoza mukuru wa Bugesera FC

Mashami kandi akomeza avuga ko mu mikino micye ya gishuti amze atoza Bugesera FC abona ko hakiri udukosa duto two gukosora cyane cyane mu bwugarizi ndetse n’uburyo bwo kwisubiza umupira (recuperation) mu gihe bawutakaje.

“Uyu ni umukino wa gishuti ku bafana cyangwa abayobozi ariko kuri kuri twebwe (abatoza n’abakinnyi) ni turi mu kizamini.Turashaka kureba ubushobozi bwacu uko bungana.Navuga rero ko ikipe izaba nziza gusa haracyari utubazo mu bwugarizi, mu kwakira imipira cyane cyane itakaye mu bwugarizi  kuko aho turacyahafite ikibazo gikomeye  cyane.Na none mu busatirizi birimo biraza ariko ntago biramera neza ariko bizagera ko yaba umukinnyi umwe cyangwa babiri bakora ikinyuranyo mu busatirizi “.

 Uyu mutoza waciye mu ikipe ya APR FC nk’umutoza wungirije asoza avuga ko yishimiye kuba yarabonye ko abakinnyi ba Bugesera bakinana imbaraga n’ubwitange banagaragaza inyota yo gutsinda ibitego.

Abakinnyi 11 Mashami Vincent yabanje mu kibuga ni: Kwizera Olivier (GK), Uwacu Jean Bosco, Muhire Aniceth, Rucogoza Aimable, Niyonkuru Aman, Ndihabwe David, Nzabanita David (C ), Mugabo Ismael, Nduwimana Ballack, Iradukunda Bertrand na Mugenzi Bievenue.

Mukura na Bugesera FC

Amakipe yombi ubwo yasuhuzanyaga mbere y'umukino

Mugenzi Bienvenue

Mugenzi Bienvenue umukinnyi mushya wa Bugesera FC yagezemo akomotse muri APR FC 

Mugenzi Bienvenue

Mugenzi Bienvenue asohoka mu rwambariro rwa sitade Huye

Iradukunda Jean Bertrand

Iradukunda Jean Bertrand undi rutahizamu wa Bugesera FC wavuye muri APR FC

Iradukunda Jean Bertrand..

Iradukunda Jean Bertrand (10) ahanganye na Rugirayabo Hassan (16) wa Mukura VS

Iradukunda  jean

Iradukunda Jean Bertrand (10) agerageza gucika abakinnyi ba Mukura Victory Sport

Farouk Ruhinda

Farouk Ruhinda rutahizamu mushya wa Bugesera FC wanatsindiye iyi kipe igitego cyo kwishyura

Farouk Ruhinda

Farouk Ruhinda nawe yakinnye mu ikipe ya APR FC

Farouk Ruhinda

Farouk Ruhinda yishyushya mbereb yo kwinjira mu kibuga

Kwizera Olivier

Kwizera Olivier umuzamu mushya wa Bugesera FC wavuye muri APR FC

Mwemere Ngirinshuti

Mwemere Ngirinshuti myugariro mushya wa Bugesera FC wahoze muri Police FC

Mashami Vincent  na Okoko

Mashami Vincent (ibumoso)  na Okoko Godefroid (iburyo) baganira mbere yuko umukino utangira

Abasifuzi

Abasifuzi hamwe n'abakapiteni b'amakipe yombi

Rucogoza Aimable Mambo

Rucogoza Aimable Mambo myugariro mushya wa Bugesera FC

Mukura Junior

Ikipe y'abato (Juniors) ya Mukura VS

ikipe y'abato

Farouk Ruhinda

Farouk Ruhinda rutahizamu wa Bugesera FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND