RFL
Kigali

Masengesho yatwaye Open Chinese Ambassador’s Table Tennis Cup 2018, Rilima yiganza mu bihembo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/07/2018 16:33
0


Masengesho Patrick ukinira ikipe ya Rilima ni we watwaye igihembo gikuru mu irushanwa rya Open Chinese Ambassador’s Table Tennis Cup 2018 ryasojwe mu mpera z’iki Cyumweru dusoje atsinze Irakiza Bonheur ku mukino wa nyuma.



Masengesho Patrick yari yatwaye iki gikombe ku nshuro ya mbere mu Rwanda hakinwa Open Chinese Ambassador’s Table Tennis Cup, irushanwa riterwa inkunga na Ambasade y’Abashinwa mu Rwanda bitewe n’amasezerano bagiranye n’ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda (RTTF), amasezerano azamara imyaka itatu ishobora kongerwa.

Masengesho yatwaye iki gikombe nyuma yo kuba yaratwaye n’igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 24 Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Muri iri rushanwa, ikipe ya Rilima yatwayemo ibikombe bitanu birimo kimwe cya Muyango Pierre umutoza wabo yatwaye mu cyiciro cy’abakanyujijeho (Veterans).

Masengesho Patrick amanika igikombe

Masengesho Patrick amanika igikombe

Masengesho Patrick amanika igikombe 

Tumukunde Hervine  amanika igikombe

Tumukunde Hervine amanika igikombe yatwaye mu bakobwa batarengeje imyaka 18

Ikirezi Deborah ahabwa igihembo cy'umwanya wa 3

Ikirezi Deborah ahabwa igihembo cy'umwanya wa 3

Ikirezi Deborah ahabwa igihembo cy'umwanya wa 3

Ababyeyi be bari baje kumutera ingabo mu bitugu

Ababyeyi be bari baje kumutera ingabo mu bitugu

Abatwaye ibikombe bavuye mu ikipe ya Rilima barimo; Asifiwe Patience wakinnye mu bakobwa batarengeje imyaka 15, Tumukunde Hervine wagitwaye mu bakobwa batarengeje imyaka 18, Niyonkuru Germain wagitwaye mu bahungu batarengeje imyaka 18.

Ikirezi Deborah umukobwa waherukaga gutwara irushanwa ryo kwibuka mu cyiciro cy’abakobwa, muri iri rushanwa yarangije ari ku mwanya wa gatatu mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 18.

Mu isozwa ry’iri rushanwa ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2018, John Birungi perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis yabwiye abanyamakuru ko irushanwa ryagenze neza kandi ko ashimira abakinnyi bitabiriye ku nshuro ya mbere ariko ko bazakomeza kongera umubare uko amarushanwa agenda aza.

“Mu by’ukuri irushanwa ryagenze neza kuko nta kibazo cyabayemo. Ubu turishimira ko umubare w’abakinnyi ugenda wiyongera cyane abana kuko nibo terambere ry’umukino riheraho. Turakangurira ababyeyi kugira ngo bazane abana bakine Table Tennis kugira ngo tuzagire umubare munini w’abakinnyi bityo bizane ishyaka mu guhatana mu marushanwa ari imbere”. John Birungi

John Birungi perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wa Table Tennis mu Rwanda

John Birungi perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wa Table Tennis mu Rwanda 

Muri iyi mikino ni naho RAO Hongwei Amasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda yavuze ijambo ryo kugaragaza ko nk’u Bushinwa bashyigikiye ko umukino wa Table Tennis watera intambwe igaragara cyane mu Rwanda.

“Umukino wa Table Tennis turashaka ko watera imbere hano mu Rwanda kuko iwacu bajyaga bambaza impamvu mu Rwanda badakina Table Tennis nkabura icyo mbasubiza. Gusa ni yo mpamvu ndi hano na bagenzi banjye kugira ngo dufatanye tuzamure uyu mukino. Njyewe nka Ambasaderi ni njye uzabazwa itera mbere ry’uyu mukino kandi umusaruro muzawubona vuba bidatinze”. Amb.RAO

RAO Hongwei Amasaderi w’ubushinwa mu Rwanda

RAO Hongwei Amasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda

RTTF

Abana b'ibigo by'amashuli bitandukanye bari baje kureba uko Table Tennis ikinwa

RTTF

Abana b'ibigo by'amashuli bitandukanye bari baje kureba uko Table Tennis ikinwa 

Muyango Pierre umutoza wabo yatwaye mu cyiciro cy’abakanyujijeho (Veterans).

Muyango Pierre umutoza wa Rilima yatwaye mu cyiciro cy’abakanyujijeho (Veterans)

Yves Ndizeye umuyobozi wa tekinike muri RTTF akaba n'umutoza w'ikipe y'igihugu ubifitiye ibyangombwa mpuzamahanga

Yves Ndizeye (Ibumoso) na John Birungi (Iburyo) mu kiganiro n'abanyamakuru

Yves Ndizeye (ibumoso) umuyobozi wa tekinike muri RTTF akaba n'umutoza w'ikipe y'igihugu ubifitiye ibyangombwa mpuzamahanga 

Yves Ndizeye umuyobozi wa tekinike muri RTTF akaba n'umutoza w'ikipe y'igihugu ubifitiye ibyangombwa mpuzamahanga

Yves Ndizeye umuyobozi wa tekinike muri RTTF kumwe n'abana batwaye ibikombe 

RTTF

Rilima bagaragaje ko Table Tennis bageze kure

Rilima bagaragaje ko Table Tennis bageze kure 

Ifoto y'urwibutso

Ifoto y'urwibutso 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND