RFL
Kigali

Maroc: Nyirarukundo Salome yegukanye umudari wa ZAHABU mu gice cya Marathon

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:2/04/2017 16:29
1


Kuri iki Cyumweru tariki ya 02 Mata 2017 idarapo ry’u Rwanda ryazamuwe mu irushanwa ngarukamwaka rya Semi-Marathon International de Berkane-SMIB ribera muri Maroc, aho kuri iyi nshuro umunyarwandakazi Nyirarukundo Salome yaje ku isonga.



Nyirarukundo yabaye uwa mbere akoresheje isaha imwe n’iminota 11, akurikirwa n’umunya-Ethiopia ndetse n’abanya-Kenya batatu.

Nyirarukundo Salome yatahanye umudari wa Zahabu

Nyirarukundo yageze kuri iyi ntsinzi bimugoye cyane dore ko urugendo rwe rwajemo ibibazo kugeza ubwo yamaze amasaha asaga 10 yahagaritswe na police ku kibuga cy'indege cyo muri Maroc nkuko yabitangarije Igihe. Mu magambo ye yagize ati "Ndashima Imana kuri iyi ntsinzi mbonye iranshimishije cyane ndetse yatumye ndushaho kwigirira icyizere. Nageze ku kibuga cy’indege muri Maroc abapolisi barampagarika kuko nta visa nari mfite. Nahamaze amasaha 10 nicaye bigera aho ntangira kwiheba ko ntagikinnye kuko numvaga naniwe cyane.”

Yakomeje agira ati “Abayobozi b’Ishyirahamwe ryo muri Maroc (ari naryo ryamutumiye) baramfashije mbona ibyangombwa , mpita njya kuri hoteli. Nahageze saa yine z’ijoro ndaruhuka nitegura irushanwa. Uko nari meze byari kwizeza umuntu ko nakwitwara neza ariko kuko nzi icyo nshaka nagerageje ngera ku cyo nifuzaga.”

Umu 'star' w'umunsi Nyirarukundo Salome






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • yves7 years ago
    congz...... Salome ubundi mu Rwanda bazajye bashyira inoti zosi zijya muri football mumagare kuko yarabihishe mbona ariyo mpano tujyura





Inyarwanda BACKGROUND