RFL
Kigali

Marines Fc yatsinze As Kabasha yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/10/2018 9:57
0


Marines Fc yatsinze As Kabasha yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibitego bibiri kuri kimwe (2:1) biyifasha gukomeza kwizeza abakunzi bayo ko imyiteguro ya Shampiyona iri kugenda neza.



Mu ma saa Cyenda zuzuye z’uyu wa Gatandatu taliki 13 Ukwakira 2018, ni bwo umukino wa gishuti hagati ya Marines Fc na As Kabasha wabaye maze ikipe ya Marines Fc ikora nka bimwe bavuga ngo “Inkoko iri iwayo ishonda umukara” maze itsinda As Kabasha ibitego bibiri kuri kimwe cya As Kabasha cyabonetse kuri Penaliti.

Uyu mukino waranzwe no guhangana hagati y’amakipe yombi aho buri kipe yashakaga gucyura agahigo ko gutsinda na cyane ko wari umukino wa gishuti ariko usobanuye byinshi ku makipe yombi wabonaga ashaka gutsinda nk’intego ya buri kipe mu kibuga. Mu minota ya mbere ni bwo ikipe ya Marines Fc yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nyirinkindi Salimu naho umukinnyi wa As Kabasha aza kucyishyura mu gice cya kabiri kuri penaliti ku ikosa ryari rikozwe n’abakinnyi ba Marines Fc bari bugarijwe.

FC Kabasha

As Kabasha bari guhabwa inama

Muhire Honore umwana muto cyane ariko ufite impano mu mwuga wo gusifura yagerageje kurwana no kudakora ikosa n'ubwo bitari byoroshye kuri we bitewe n’umuvuduko umupira wagenderagaho ku mpande ndetse n’ikigero cy’imyaka ye. Mu gice cya kabiri ni bwo ikipe ya As Kabasha yaje kwishyura igitego yari yatsinzwe na Nyarinkindi Salim.

Nyuma yo kwishyurwa iki gitego umutoza Rwasamanzi wa Marines Fc yashyizemo abakinnyi yizeraga ko bashoboye kumufasha maze icyizere cye nticyaraza amazinde kuko umukino wenda kurangira ari bwo Samba Cedric yaje asoza umukino n’igitego cyiza cyane maze Marines Fc yisasira As Kabasha ku bitego bibiri kuri kimwe (2:1).

FC Kabasha

Abasifuzi bayoboye umukino

Marines Fc ikomeje imyitozo ituma abakinnyi barushaho kumenyana mu kibuga ari nako ikina imikino myinshi ya gishuti cyane cyane n’amakipe yo muri Congo aho bizera ko bizafasha abatoza guhitamo abakinnyi ntanyeganyezwa bazifashishwa n’umutoza mu mikino ya shampiyona iri hafi gutangira. Muri uyu mukino kandi ntiwavuga neza udashidikanya urutonde rw’abakinnyi buri kipe ya koresheje na cyane ko amakipe yose yari yemerewe gukoresha abakinnyi bose yifuza mu buryo bwo gukomeza kwitegereza abakinnyi ku batoza b’aya makipe yombi.

FC Marine

Rukundo Protegene Taier (hagati) umuzamu wa Marines 

FC Kabasha

Abasimbura ba As Kabasha

FC Marine

FC MarineFC Marine

FC Marine

FC KABASHA

Umwe mu bayobozi wa As Kabasha

FC MarineFC MarineFC Marine

Uyu mwana yari umusifuzi wo ku ruhande

FC KabashaFC Marine

Uyu mwana yari komiseri w'umukino






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND