RFL
Kigali

Marines 1-2 Gicumbi: OKoko ashimira abakinnyi mu gihe Nduhirabandi ataka kubura sitade

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/04/2017 11:34
0


Nduhirabandi Abdulkalim Coka umutoza mukuru wa FC Marines nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona, yavuze ko kimwe mu bituma iyi kipe itsindwa harimo no kuba batitegurira ku kibuga cya sitade umuganda mu buryo buhagije mu gihe Okoko yashimye abakinnyi ba Gicumbi FC.



Nduhirabandi yatangiye avuga ko uyu mukino yari yizeye amanota atatu ariko ko byaje kurangira atsinzwe ku burangare no kutaba mu mukino ku ruhande rw’abakinnyi be. Uyu mutoza kandi yagarutse ku mbogamizi zo kuba sitade umuganda itagira icyo imarira FC Marines mu bijyanye no kuyiteguriraho mu gihe ifite imikino ya shampiyona.

“Ndashimira ubuyobozi bw’igihugu bwaduhaye sitade Umuganda. Ariko ikibazo kibabaje cyane, nubwo sitade Umuganda muyibona ikipe ebyiri z’i Rubavu (Etincelles na Marines) ntabwo zikandagira mu kibuga. Ikibuga tukibona rimwe mu cyumweru. Nabyo mbona ari ikibazo kituriho “. Nduhirabandi Abdulkalim Coka.

Coka akomeza avuga ko umunsi umwe bahabwa wo kwimenyereza sitade Umuganda nabwo biba itegeko ko bahabwa iminota batagomba kurenza bityo bikabagora kuba bahakirira umukino bakitwara neza.

“Tuza mu kibuga. Ni amasaha baduhereza kandi rimwe mu cyumweru nabyo mbona biri mu byagoye ikipe yanjye kumenyerana. Ikibuga dukoreraho imyitozo ni akabuga gatoya kandi nako dukora amasaha anagahe…kandi naho tuharira turi amakipe cumin a…..simvugira Marines FC ndavuga na Etincelles FC”. Coka

Nduhirabandi Abdoulkalim Coka

Nduhirabandi Abdoulkalim Coka

Uyu mutoza asoza avuga ko batangiye kubura sitade Umuganda mu mikino yo kwishyura kimwe mu bintu bituma batabasha kumenyera iki kibuga ngo nkuko AS Kigali imenyera sitade ya Kigali.

Ku ruhande rwa Okoko Godfroid umutoza wa Gicumbi FC  yavuze ko ashimira cyane abakinnyi b’iyi kipe kuko ngo barihangana bikomeye binatuma barushaho kwitwara neza.

OKoko avuga ko kuba FC Marines imuri imbere ku mwanya wa 14 n’amanota 19 kuri 18 ya Gicumbi FC iri ku mwanya wa 15 bituma bizera ko uyu mwanya bawuvaho kuko ikipe ibari imbere cyane ibarusha amanota ane.

KANDA HANO WUMVE ICYO ABATOZA BOMBI BATANGAJE NYUMA Y'UMUKINO 

 Dore umunsi wa 22 warangiye:

Kuwa Gatandatu:

*AS Kigali 4-1 Mukura VS 

*Bugesera FC 1-1 Sunrise FC 

*Marines FC 1-2 Gicumbi FC 

*Kirehe FC 0-1 Police FC

Ku Cyumweru:

*Pepinieres FC 0-0 SC Kiyovu

*Etincelles FC 0-2 APR FC

*FC Musanze 1-0 Espoir FC

Table

Urutonde rw'agateganyo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND