RFL
Kigali

Diego Maradona wakanyujijeho muri Argentine yatandukanye n’umukunzi we wamusohoye mu nzu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/12/2018 18:15
0


Diego Maradona w’imyaka 58 y’amavuko wakanyujijeho mu ikipe y’Igihugu ya Argentine yatandukanye n’umukunzi we Rocio Oliva w’imyaka 30 nyuma ya byinshi batumvikanyeho. Uyu mukunzi we kandi yanamusohoye mu nzu yaguriwe na Maradona nk’impano.



Maradona muri iyi minsi ari gukorana n’ikipe ya Mexique. Yari aherutse kugurira inzu umukunzi we Rocio Oliva nk’impano. Daily Star yanditse ko Rocio yasabye Maradona gusohoka mu nzu yamuguriye nyuma y’umujinya yagize biturutse ku bintu byinshi batumvikanyeho.

Iyi nzu yaguzwe na Maradona iherereye mu gace ka Bella Vista mu mujyi wa Buenos Aires.  Umunyamakuru Lilo Lecoraro yavuze ko Maradona wanyuze muri Barcelona na Napoli atazongera kuvuga ko iyo nzu ari iye kuko yamaze gutandukana n’umukunzi we. 

Maradona asomana n'umukunzi we

Mu kiganiro Todas Las Tardes gica kuri shene El Nueve, uyu munyamakuru yagize ati « Maradona wakanyujijeho mu mupira w’amaguru yasohowe mu nzu yari yaraguze nk’impano y’umukunzi we Rocio iherereye i Bella Vista.” Yunzemo ati “Uyu wahoze akoresha nimero 10 mu kibuga ntiyifuza kugenda. Urukundo rwabo rwararangiye.”  

Uyu mugore Oliva yavugiye mu kiganiro ESPN Redes ko ‘nta mukunzi afite’ yongeraho ko ‘yirukanye Diego’. The Sun ivuga ko uyu mugore atifuza kujya muri Mexique ahubwo ko ashaka kuguma muri Argentine. Maradona yahuye n’uyu mugore muri 2012 nyuma yo gutandukana n’umugore we wa mbere Claudia Villafane bashwanye muri 2003 nyuma y’imyaka 17 y’urushako. Oliva wirukanye mu nzu Maradona, yabayeho umukinnyi w’umupira w’amaguru mu makipe atandukanye yo muri Argentine. 

Maradona yasohowe mu nzu yaguriye umukunzi we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND