RFL
Kigali

Manishimwe Djabel yasobanuye ikiri kumufasha muri iyi minsi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/10/2017 16:18
0


Manishimwe Djabel umukinnyi wa Rayon Sports uri gukina ku ruhande rw’ibumoso muri iyi minsi, kuri iki Cyumweru ni bwo yatanze imipira ibiri yatanze ibitego 2-0 Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sport, avuga ko muri uyu mwaka w’imikino yakosoye ikibazo cy’imbaraga z’umubiri, imbogamizi yahuraga nazo umwaka ushize.



Usengimana Faustin ni we wafunguye amazamu ku munota wa 53’ w’umukino atsindishije umutwe ku mupira waturutse kwa Manishimwe Djabel mbere yuko Nahimana Shassir yungamo ikindi ku munota wa 86’ nawe ahawe umupira na Manishimwe Djabel. Manishimwe yabwiye abanyamakuru ko mu mwaka ushize w’imikino atagiye akina imikino myinshi bitewe nuko baje kumubwira ko agomba kuzamura urwego rw’imbaraga.

“Ubundi iyo umwaka w’imikino urangiye ugomba kwicara ukareba ikitaragenze neza. Abantu benshi basobanukiwe iby’umupira bagiye bambwira ko ngomba kuzamura urwego rwanjye rwa physique (Imbaraga z’umubiri), ni ikintu nakozeho cyane muri pre-season. Ubushize nakina uyu munsi ngakina iminota 60’, 70’ nkananirwa ubutaha bakanduhutsa. Gusa muri uyu mwaka ni ikintu niteguye nanakosoye cyane ni yo mpamvu ndi gukina buri mukino iminota yose”. Manishimwe Djabel

Manishimwe Djabel 28 ashimirwa na Nahimana Shassir ku mupira mwiza yamuhaye

Manishimwe Djabel (28) ashimirwa na Nahimana Shassir ku mupira mwiza yamuhaye 

Manishimwe Djabel, mu mwaka w’imikino ushize (2015-2016) yatanze imipira 11 yatanze ibitego atsinda n’ibitego bitanu (5) mu gihe mu mwaka w’imikino wari wabanje (2014-2015) yari yatanze imipira 14 yatanze ibitego (Assists). Kuri ubu avuga ko afite umugambi wo kongera imipira itanga ibitego ari nawe atsinda.

“Umwaka ushize natanze assists 1, umwaka wabanje nari natanze 14. Muri assists nkunda kwitwara neza cyane gusa muri uyu mwaka nkeneye no kongera ibitego. Muri shampiyona ishize nari nabashije gutsinda ibitego bitanu (5) byonyine. Uyu mwaka ngomba gutsinda ibitego byinshi na assists nkazongera”. Manishimwe.

Manishimwe Djabel (Ubanza iburyo mu bakinnyi bunamye0 yakunze kwitabazwa muri 11 ku ngoma ya Karekezi

Manishimwe Djabel (Ubanza iburyo mu bakinnyi bunamye yakunze kwitabazwa muri 11 ku ngoma ya Karekezi

March' Generation niyo "Fan Club" igira igitambaro gifata umwanya munini

March' Generation niyo "Fan Club" igira igitambaro gifata umwanya munini 

Abafana bashimirwa uruhare bagira

Abafana bashimirwa uruhare bagira 

Abafana ba Kiyovu Sport

Abafana ba Kiyovu Sport batashye nta byishimo

Manishimwe Djabel avuga ko abafana ba Rayon Sports bakwiye ibyihsimo muri uyu mwaka w'imikino 2017-2018

Manishimwe Djabel avuga ko abafana ba Rayon Sports bakwiye ibyishimo muri uyu mwaka w'imikino 2017-2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND