RFL
Kigali

Manireba Ambroise azabagwa muri uku kwezi kwa Nzeli 2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/09/2018 13:20
0


Manirareba Ambroise umukinnyi ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Mukura Victory Sport agomba kubagwa kuwa 14 Nzeli 2018 akavurwa ikibazo cy’imvune yagize mu ivi rye ry’ibumoso nk’uko abaganga babyemeje mu kizamini cya MRI yakorewe kuwa Kabiri tariki 17 Mata 2018.



Manirareba yagize ikibazo cy’imvune ubwo yari mu myitozo bitegura ikipe ya AS Kigali mu mukino ubanza wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2018. Nyuma abaganga b’ikipe ya Mukura Victory Sport bakomeje kumwitaho ariko baza gufata umwanzuro ko yaca mu cyuma bakareba niba imvune yagize yoroshye. Mukura Victory Sport yatwaye igikombe cy’Amahoro 2018 itsinze Rayon Sports penaliti 3-1 ku mukino wa nyuma.

Kuwa Kabiri tariki 17 Mata 2018 ni bwo yagiye kuri MIDIHE Clinic ku bitaro by’Abahinde basanga afite ikibazo cy'uko udutsi duhuza inyama z’epfo na ruguru mu ivi twaragize ikibazo.

Icyo gihe abaganga bamugiriye inama ko yahita abagwa ariko ntabwo byakunze ko yahita abagwa bitewe n’ibibazo by’amikoro. Gusa kuri ubu ikibazo cy’amikoro cyabaye nk’aho gicogora bityo anahabwa gahunda (Rendez-Vous) y'uko azabagwa kuwa 14 Nzeli 2018 mu bitaro bikuru byitiriwe Umwami Faisal.

Rugirayabo Hasan ahabwa ikarita itukura

Manirareba Ambroise Fils (6) ubwo yatakambiraga umusifuzi ngo adaha ikarita Rugirayabo Hassan ubwo batsindwaga na Bugesera Fc mu mikino yo kwishyura muri shampiyona 2017-18

Manirareba Ambroise Fils w’imyaka 22, aganira na INYARWANDA abazwa uko ikibazo cy’imvune kimeze muri iyi minsi, yahise avuga ko tariki ya 14 Nzeli 2028 ari bwo azabagwa kuko ngo iby'ibanze byose yamaze kubyishyura ahanini afashijwe n’abakinnyi bakinana mu ikipe ya Mukura Victory Sport na Komite y’ikipe by’umwihariko.

“Ubu bazambaga kuri 14 z’ukwezi cya cyenda (Nzeli) 2018. Amafaranga nasabwaga yarabonetse.  Abakinnyi baramfashije ayandi komite irayampa nanjye nongeraho macye. Ubu mfite icyizere ko bizakunda noneho kuko n’amafranga wishyura mbere narayatanze”. Manirareba

Manirareba Ambroise Fils ubwo yari yaje gushyigikira bagenzi be ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro 2018

Manirareba Ambroise Fils ubwo yari yaje gushyigikira bagenzi be ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro 2018

Manirareba Ambroise Fils w’imyaka 22 yageze muri Mukura Victory Sport mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2016-2017 ubwo yari amaze kunaniranwa na Kiyovu Sport yatozwaga na Kanamugire Aloys.

Mu gihe yaba avuriwe igihe, Manirareba Ambroise Fils yazagaruka mu kibugab muri Nzeli

Manirareba Ambroise ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bakina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda bafite ubushobozi bwo kubanza mu kibuga 

Uyu muhungu uvuka mu murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, yagiye agira amahirwe yo kuba umukinnyi ubanza mu kibuga ubwo Mukura VS yatozwaga na Okoko Godefroid cyo kimwe na Ivan Minaert waje amusimbura yakomeje kumugenderaho yewe binaba uko ku ngoma ya Haringinhgo Francis Christian.

Mukura Victory Sport bishimira igikombe cy'Amahoro 2018 kibahesha uburenganzira busesuye bwo kuzahagararira u Rwanda muri TOTAL CAF Confederation Cup 2019

Mukura Victory Sport bishimira igikombe cy'Amahoro 2018 kibahesha uburenganzira busesuye bwo kuzahagararira u Rwanda muri TOTAL CAF Confederation Cup 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND