RFL
Kigali

Manirareba Ambroise yabazwe imvune yari afite mu ivi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/09/2018 13:28
0


Manirareba Ambroise Fils ukina unyuma ibumoso muri Mukura Victory Sport yabazwe imvune yari amaranye iminsi afite mu ivi ry'ibumoso. Ni igikorwa cyabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 14 Nzeli 2018 mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.



Manirareba yagize ikibazo cy’imvune ubwo yari mu myitozo bitegura ikipe ya AS Kigali mu mukino ubanza wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2018. Nyuma abaganga b’ikipe ya Mukura Victory Sport bakomeje kumwitaho ariko baza gufata umwanzuro ko yaca mu cyuma bakareba niba imvune yagize yoroshye.

Kuwa Kabiri tariki 17 Mata 2018 ni bwo yagiye kuri MIDIHE Clinic ku bitaro by’Abahinde basanga afite ikibazo cy'uko udutsi duhuza inyama z’epfo na ruguru mu ivi twaragize ikibazo. Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nzeli 2018 ni bwo uyu musore uvuka mu Gitega muri Nyarugenge mu mujyi wa Kigali yabazwe bikanagenda neza.

Manirareba Ambroise yabazwe imvune yari afite mu ici ry'ibumoso

Manirareba Ambroise yabazwe imvune yari afite mu ivi ry'ibumoso

Aganira na INYARWANDA, Manirareba yavuze ko igikorwa cyo kubagwa cyagenze neza kuri ubu akaba yizeye ko azagaruka mu kibuga kuko yizeye ibyo abaganga bakoze.

“Nabazwe kandi byagenze neza. Ubu navuga ko nagaruye icyizere cyo kugaruka mu kibuga kuko ikibazo nari maranye iminsi cyavuwe. Ndashimira buri umwe wese wagize uruhare mu ivurwa ryanjye. Ndashima abayobozi b’ikipe yanjye ya Mukura Victory Sport, abafana, abakinnyi bagenzi banjye banteye inkunga n’abandi bose bambaye hafi”. Manirareba

 Manirareba Ambroise Fils (6) yizeye ko azagaruka mu kibuga

Manirareba Ambroise Fils (6) yizeye ko azagaruka mu kibuga 

Manirareba Ambroise Fils yizeye ko azagaruka mu kibuga

Manirareba Ambroise Fils yizeye ko azagaruka mu kibuga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND