RFL
Kigali

MANCHESTER: Yaya Toure hamwe n’umuhagarariye batanze miliyoni zisaga 92 bafasha imiryango yakozweho n’igitero

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:24/05/2017 11:03
0


Mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki ya 22 Gicurasi 2017 mu mujyi wa Manchester ndetse no mu Bwongereza muri rusange haraye imiborogo nyuma yaho abagera kuri 22 baguye mu gitero cyibasiye abafana bari bitabiriye igitaramo Ariana Grande yari amaze gukorera ahitwa Manchester Arena ndetse abagera ku 119 bakaba bamaze kubarurwa ko bakomeretse.



Umukinnyi mpuzamahanga w’umunye-Cote d’Ivoire, Yaya Toure usanzwe akinira ikipe ya Manchester City hamwe na Dimitri Seluk uhagarariye inyungu ze (agent) bemeje ko bagiye gutanga ama-Euro ibihumbi 100(ni ukuvuga asaga miliyoni 92 mu mafaranga y’u Rwanda) mu rwego rwo gufata mu mugongo imiryango yakozweho n’iki gitero cy’iterabwoba cyabaye nyuma gato y’uko uyu muhanzikazi w’umunyamerika yari amaze gususurutsa abafana be, mu gihe bari batangiye kwisuganya bitegura gusubira mu rugo mu miryango yabo.

The scene outside Manchester Arena on Monday night after an explosion killed 22 people

Mu ijoro ryo ku wa Mbere, hanze ya Manchester Arena igikuba cyari cyacitse nyuma y'isandara ry'ibisasu byari byatezwe

Yaya Toure n’uyu mugabo usanzwe amushakira isoko Dimitri Seluk, buri umwe yiyemeje ko atanga ibihumbi 50 by’ama-euro(ni ukuvuga miliyoni zisaga 46), aya akazafasha abahungabanyijwe ndetse n’abagizweho ingaruka n’ubumara n’imyuka y’iki gitero cya mabombe byavuzwe ko cyagabwe n’uwitwa Salman Abedi w’imyaka 22 y’amavuko.

Résultat de recherche d'images pour "Dimitri Seluk"

Dimitri Seluk

Seluk wakozweho n’urupfu rw’umwe mu bana baguye muri iki gitero w’imyaka 8 witwa Saffie Roussos, yatangarije Sky Sports News ko we n’umukinnyi we biyemeje gutanga aya mafaranga mu rwego rwo gufata mu mugongo imiryango yabasigaye. Yagize ati “ Amakuru y’umwana w’imyaka 8 wagiye agiye kureba umuhanzi akunda ariko ntabashe gusubira mu rugo arenze ukwemera. Umuhungu wanjye afite imyaka 8, ubu siniyumvisha akababaro n’agahinda ababyeyi ba Saffie bagiye gusigarana kuva ubu.”

Yakomeje agira ati “ Yaya hamwe nanjye turashaka gufasha.Twaganiriye muri iki gitondo(cyo ku wa kabiri) ku byabaye, hanyuma ambaza(Yaya Toure) icyo twakora. Twemeranyije gutanga buri umwe ibihumbi 50 by’ama-Euro mu gufasha imiryango yakozweho n’aya mahano. Aha ntabwo ari ikibazo cy’uko abagizweho ingaruka bari i Manchester cyangwa ahandi. Yaya ni uwo muri Cote d’Ivoire, nanjye ndi umurusiya. Uyu munsi ni amahwirwe kuri bamwe muri twe muri ruhago gufasha."

Toure, the Manchester City midfielder, sent his prayers to 'all those affected' on Twitter

Yaya Toure, cyo kimwe n'abandi bakinnyi bakinira za Manchester zombi bagiye bandika ubutumwa ku mbuga zabo nkoranyambaga bihanganisha imiryango yakozweho n'iki gitero

Tubibutse ko byatangajwe ko umutoza Pep Gualdiola hamwe n’umuryango we nabo bari mu barokoye muri iki gitero dore ko we n’umugore we ndetse n’abakobwa babo babiri ari bamwe mu bihumbi 21,000 bari bitabiriye igitaramo cya Ariana Grande Butera muri Manchester Arena, gusa Imana yakinze akaboko bararusimbuka bose basohoka ari bazima.

 

Résultat de recherche d'images pour "Dimitri Seluk"

Yaya Toure n'umutoza we Pep Guardiola






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND