Ikipe ya Manchester United yaraye yegukanye igikombe cya Europa League nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe ya Ajax ibitego 2-0. Muri uyu mukino wakinirwaga muri stade ya Friends Arena i Stockholm muri Swede, Paul Pogba yafunguye amazamu ku munota wa 18 mu gihe igitego cya kabiri cyatsinzwe na Henrikh Mkhitaryan ku munota wa 48.
Nyuma yo kwegukana iki gikombe byari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi n’abafana b’iyi kipe bahise bizera kugaruka mu ruhando rw’amakipe y’ibigugu k’umugabane w’u Burayi azakina Champions League nyuma yaho bitari byabagendekeye neza muri shampiyona aho barangije ku mwanya wa 6.
Umukino wa nyuma wabereye kuri Friends Arena i Stockholm muri Swede
Mbere y'umukino nyirizina habanje gufatwa umunota wo kwibuka no kunamira inzirakarengane zaguye mu bitero by'iterabwoba byibasiye umujyi wa Manchester mu ijoro ryo ku wa Mbere mu gitaramo Ariana Grande yari yakoreye ahitwa Manchester Arena
Amatsinda menshi y'abafana ba Manchester United bari bitwaje ibyapa bisaba abasore babo gutsinda bakabikorera umujyi wa Manchester
Manchester United mu munota wo kwibuka
Ajax yifatanije na Manchester United
11 Jose Mourinho yabanje mu kibuga
Amaraso mashya bongeyemo mu mwaka w'imikino 2016/2017, Pogba na Mkhitaryan ni bo baboneye Man U ibitego bibiri
Muri rusange ni umukino utari ushamaje cyane, watangiye amakipe yombi agaragaza guhuzagurika no kudahuza umukino ariko ikipe ya Manchester United bigaragara ko ifite inyota y’igitego mu gihe Ajax yo yakiniraga inyuma kugeza ubwo Paul Pogba yafunguraga amazamu ku ishoti rikomeye yarekuye maze rigakubita ku kuguru kwa myugariro Sanchez rigahindura icyerekezo umuzamu ntabashe kuwufata.
Umuzamu Onana yari yagerageje kuba ibamba ariko biba ibyubusa ahindukira kabiri ajya gukura umupira mu nshundura
Nyuma y’iki gitego abasore ba Ajax bahise bakanguka batangira guhererekanya neza hagati mu kibuga ariko kumena urukuta rw’inyuma rwa Manchester bikababera ingorabahizi kugeza ubwo igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.
Pogba ubwo yarekuraga umuzinga w'ishoti ryabyaye igitego cya mbere
Onana ntacyo yabashije gukora
Igice cya kabiri kigitangira Henrikh Mkhitaryan yatsinze igitego cyiza cyane ku munota wa 48 cyatumye icyizere cya Ajax kiyoyoka, Iminota yakurikiyeho Jose Mourinho yasabye abasore be gusubira inyuma bagahagarara ku bitego byabo 2 mu gihe Ajax yo yakomeje gushakisha uburyo yakwishyura ariko ubwugarizi bwa Man U bukomeza guhagarara neza kuri ibi bitego kugeza iminota 90 y’umukino irangiye.
Mkhitaryan yatsinze igitego cyiza cyane cyanatumye ari we urangiza ari 'Top score' muri iri rushanwa
Umunya-Armania, Mkhitaryan yishimira igitego cya 2 yari aboneye Manchester United
Byari ibyishimo bikomeye kuri Jose Mourinho n'abahungu be
Jose Mourinho asoma igikombe cya Europa League
Marcos Rojo(ibumoso), Ashley Young(wicaye hasi imbere) na Luke Shaw (uhagaze iburyo) nabo bemeye bitwaza imbago zabo baza kubyina intsinzi
Ryari ijoro ry'ibyishimo
Nyuma y'umukino, Jose Mourinho yahise ashyirwa mu kirere na staff ye
Mourinho nyuma yo guhesha amashitani atukura ku nshuro ya mbere igikombe cya Europa League yishimaga agaragaza ko akiri uwa mbere
Ajax yari yagize urugendo rwiza, ariko uyu mugoroba ntabwo wari uwabo
Kapiteni Wayne Rooney winjiye asimbuye mu minota ya nyuma niwe wazamuye igikombe
AMAFOTO:Dailymail
TANGA IGITECYEREZO